RFL
Kigali

Nana wamamaye muri City Maid yahishuye ko hari abamusaba kuryamana na we batazi ko ari umugore wiyubaha-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:1/01/2021 10:00
0


Uwamwezi Nadege wamamaye muri sinema nyarwanda ku izina rya Nana muri filime ya City Maid amaze gutwara ibikombe bibiri by’umukinnyi mwiza. Ubu kuri Instagram usanga abantu bamusaba ko baryamana ariko akabifata nk’urukundo rw’abafana kuko ari umubyeyi wiyubaha.



Nana kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 100. Igihe cyose agize icyo ashyiraho usanga abatari bake bamubwira ko bamukunda ndetse hakaba n’abamusaba ko bahuza urugwiro. Ati: ’’Unyandikiye ndamusubiza ariko mu gihe mbona ko ari ngombwa, ariko hari abansaba urukundo kandi ndi umubyeyi wiyubaha, ikindi ku mbuga nkoranyambaga siho basabira urukundo’’.

Uyu mubyeyi w’imyaka 28 y’amavuko bitewe n’ukuntu yiyitaho umubonye wese akeka ko akiri umukobwa nyamara afite umwana w’imyaka 11 banakunze kwifotozanya cyane dore ko anavuga ko amukunda cyane. Ati: "Umwana wanjye yizihiza isabukuru namujyanye i Dubai, yanantegetse kumugurira imbwa ndabikora kuko ndamukunda cyane".

Nana amaze kwegukana ibihembo by’umukinnyi mwiza w’umwaka

Nana akina ibyo yize mu ishuri rya Kigali Film. Yatangiye gukina by’umwuga mu 2014 muri City Maid. Ati: "Najyaga ndota gutwara ibihembo noneho mu 2015, 2016 na mu 2017 natwaye ibihembo bya 'Best actress' mu Ishusho art, muri Rwanda Movie awards. Nana avuga ko yakundaga gukina cyane ku buryo gutwara ibyo bihembo byamweretse ko ibyo ari gukora bimuhamiriza ko ari mu nzira nziza.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NANA


Umujyi arota gutembereramo

Nana ageze I Dubai yabaye nk'urota kuko yasanze ibintu byaho biteguye ku rwego rurenze urwo yari asanzwe abonaho ibintu. Yagiyeyo ari mu rugendo rwo kwizihiza isabukuru y’umwana we. Umujyi yifuza kuzakandagiramo akaba ageze ku ndoto ze ni Hollywood yo muri Amerika akifotoreza ku bimenyetso bishushanyijemo inyenyeri bisobanura ibyamamare byakoze uduhigo.

Nana mu Rwanda ahantu akunda gutemberera ni mu Mujyi wa Rubavu/Gisenyi ku Kiyaga cya Kivu kuko akunda amazi n'ubwo atazi koga. Ati: "Jyewe iyo ndeba amazi numva nishimye ariko sinatinyuka kuyegera kuko ndayatinya".

Ijambo yageneye abafana be risoza umwaka wa 2020 rigatangira uwa 2021

Ati "Kuri uyu munsi nsezeye 2020 yatumye twiga byinshi, abafana banjye ndabashimira. Abantu bose bankunda mbifurije Amahoro y’Imana ibyo bazakora byose bizabera umugisha. Ibyo muzakoresha intoki zanyu muzabigereho urukundo rwanyu ni rwo rudutera imbaraga. Urukundo rwanyu ni urw’agaciro’’.


Nana yahishuye ko hari abagabo bamwibeshyaho bakamusaba kuryamana nawe
   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND