RFL
Kigali

LeBron James yaciye agahigo kamugira umukinnyi w'ibihe byose muri NBA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/12/2020 18:06
0


Mu mukino wahuje Los Angeles Lakers na San Antonio Spurs kuri uyu wa kane tariki ya 31 Ukuboza 2020, wasize amateka akomeye muri NBA, byumwihariko kuri LeBeon James ndetse na Becky Hammon.



Uyu mukino utoroheye LA Lakers wabereye kuri AT&T Center Anena, warangiye itsinze San Antonio amanota 121 - 107.

LeBron James ukunda kuba yitezwe kuri buri mukino LA Lakers igiye gukina, uyu mukino wasize yanditse amateka mashya muri NBA, ashimangira ko ariwe mukinnyi w'ibihe byose muri iyi shampiyona ya Basketball ikunzwe kurusha izindi ku Isi.

Uyu mukinnyi yatsinze amanota 26 muri uyu mukino, bituma yuzuza imikino 1000 yikurikiranya akinnye atsinda amanota ari hejuru y'icumi, niwe mukinnyi wa mbere muri NBA ukoze aya mateka.

James yakoze aya mateka, mu ijoro yizihijemo isabukuru y'imyaka 36 y'amavuko.

LeBron yakuye ku ntebe umunyabigwi Michael Jordan wakiniraga Chicago Bulls, wari ufite aka gahigo tariki ya 30 Werurwe 2018, ubwo yuzuzaga imikino 886 yikurikiranya atsinda amanota ari hejuru y'icumi.

Muri buri mukino yakinnye guhera tariki ya 06 Mutarama 2017, LeBron James yatsinze amanota ari hejuru y'icumi.

Ku mwanya wa gatatu hari Kareem Abdul-Jabbar wakinnye muri NBA, hagati ya 1977-1987, akaba yarakinnye imikino 787 yikurikiranya atsinda amanota ari hejuru y'icumi, mu gihe Karl Malone ari ku mwanya wa kane n'imikino 575, Kevin Durant akaza ku mwanya wa gatanu n'imikino 562 yakinnye guhera tariki ya 14 Werurwe 2009 kugeza tariki ya 27 Gashyantare 2017.

Uyu mukino kandi wasize amateka mashya muri NBA, kuko Becky Hammon yabaye umugore wa mbere utoje muri NBA.

Uyu Murusiyakazi w'Umunyamerika, ni umutoza wungirije mu ikipe ya San Antonio Spurs.

LeBron James yaciye agahigo gakomeye muri NBA

Becky Hammon yabaye umugore wa mbere utoje muri NBA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND