Mu bitangazamakuru bitandukanye muri Nigeria no hanze yaho, berekanye urukundo rudasanzwe impanga zikundana aho byarangiye bose bakoze ubukwe ku mpanga zabo, mu mafoto biragoye gutundukanya abasore aho bari yewe n'abakobwa aho bari riba ihurizo kumenya uwo mwaba muziranye cyangwa kumutandukanya na mugenzi we.
Izi mpanga z'abasore n'iz'abakobwa, ntabwo amazina yabo yatangajwe ku mbuga zitandukanye. Bagaragara bambaye imyambaro y'idini rya Islamu, ibyerekana ko ariho basezeraniye kubana akaramata. Nigeria kandi kiri mu bihugu bigaragaramo cyane Idini ya Islam no kugira imyemereye yo gushaka umugore urenze umwe.
