RFL
Kigali

Ibintu 10 bitazibagirana byaranze imyidagaduro mu 2020

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:31/12/2020 18:06
0


Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo dushyire akadomo ku mwaka wa 2020. Ni umwaka uzaguma mu mateka uko ibisekuru bizakomeza gusimburana. Iyaduka ry’icyorezo cya Covid-19 cyahinduye byinshi mu byarangaga imibanire y’abantu.



Ubu kwegerana, gusabana ni bimwe muri za kirazira. Gusa benshi bafite icyizere cya 2021 gishingiye ku byo abahanga mu by’ubuzima bakomeje gutangaza harimo n’ivumburwa riherekejwe n’ishyirwa ku isoko ry’inkingo zitandukanye za Coronavirus.

Mbere y’uko tugera mu 2021, INYARWANDA yasubije amaso inyuma ireba ibyaranze imyidagaduro ya 2020, rumwe mu nganda zakomwe mu nkokora na Covid-19. Ho yaseye itanzitse!

1.The Ben muri East African Party 2020 asoza aterana amagambo na Polisi.

Ikigo cyitwa East African Promoters cy’umushoramari Mushyoma Joseph (Boubou) cyizwiho gutegura byinshi mu bikorwa by’imyidagaduro igamije inyungu z’icyo kigo, abafatanyabikorwa bacyo, n’iterambere ry’umuziki.

Ni muri iyo nzira bateguramo icyitwa East African Party. Iya 2020 umuhanzi w’imena yari Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben. Ni nako byagenze. The Ben yarataramye gusa abatari bacye bijujuta mu matamatama ko atatanze byose yagombaga abakunzi be. 

The Ben yashatse igisobanuro cyabyo maze abyegeka kuri Polisi y’Igihugu, avuga ko yagiye ku rubyiniro abwiwe n’abateguye East African Party ko Polisi igiye guhagarika igitaramo.

Polisi y’Igihugu nka rumwe mu nzego za Leta zisubiza vuba, yifashijije urubuga rwa Twitter yamagana ibyo The Ben yari amaze gutangaza. N’abateguye iki gitaramo bashimangiye ko cyagenze uko cyateguwe.

The Ben yabaye nk’ubuze iburyo n’ibumoso gusa yagombaga kugira ikindi gisobanuro arenzaho maze ati “Ibyo natangaje byahawe igisobanuro cyidahuje nk’uko nabishakaga.”

2. Bad Rama yahamagaye itangazamakuru aribwira amabi ya Jay Polly na Safi Madiba

Hari ku wa 19 Mutarama 2020, amakoraniro y’abantu benshi yari acyemewe, maze umushoramari witwa Mupenda Ramadhan wiyise Bad Rama ahamagara abanyamakuru agira ngo asobanure iseswa ry’amasezerano y’inzu ya The Mane n’abahanzi babiri aribo Safi Madiba na Jay Polly.

Ikiganiro n’abanyamakuru cyamaze amasaha arenga ane havugwa byinshi birenga ubushabitsi biba gusuka hanze amabanga y’ubuzima bwite bw’aba bahanzi bikozwe na Bad Rama.

Yagarutse ku businzi bwa Jay Polly, uko yamufashije igihe yari mu gereza, nibindi byinshi bitandukanye bitari bizwi na benshi mbere y’icyo kiganiro n’itangazamakuru.

3. Ibihumbi by’abantu baraye ijoro bategereje itorwa rya Nyampinga wa Viziyo 2020

Birasa nk’ibidashoboka ko wavuga imyidagaduro ngo usoze utavuze irishanwa rya Miss Rwanda. Ibi nabyo ni ikindi gisobanuro cy’ubushongore n’ubukaka bw’iri rushanwa.

Mu ijoro ryo ku wa 23 Gashyantare 2020 abantu b'ingeri zitandukanye bakoraniye i Rusororo bategereje kumenya uwambikwa ikamba ry’umukobwa uhiga abandi 19 mu irushanwa ry’ubwiza, ubwenge n’umuco, ubwo kandi hari ikindi gice cya benshi bari mu ngo zabo baraye bicaye imbere Televiziyo zabo.

Benshi baribuka imitegurire myiza y’iki gikorwa ariko bakanibuka kwica no kutubahiriza gahunda byaranze iki gikorwa. Ku isonga ryabyo hakaba akanama nkempurampaka kiherereye amasaha agera kuri abiri amakuru yakurikiyeho akavuga ko hari habayeho kunanirwa kumvikana ku mukobwa uhiga abandi ariko nyuma hemejwe uwitwa Nishimwe Naomie nka Miss Rwanda 2020.

Mu gihe cyitageze ku byumweru bibiri atowe, ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyatangaje amanota y’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019, Nishimwe Naomie yari muri abo.

Ukwamamara kugira ibyako! Amanota ya Naomie mu buryo butasobanutse neza igihugu cyose cyarayamenye, benshi bagahuriza ku kintu cyimwe ko “atari menshi”. Ikindi gice cy’abatari bacye bakavuga ko “ahagije’ kandi ko amanota yo mu ishuri n’itererambere ry’ubuzima busanzwe bisa nk'aho akenshi bitagira isano ryagutse.

4.Muri Werurwe 2020, Umujyi wa Kigali wahagaritse ibitaramo kubera Covid-19

Ku wa 08 Werurwe 2020, Umujyi wa Kigali watangaje ko mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, ibitaramo n'ibindi birori bihuza abantu bihagaritswe. Ibi byatumye hasubikwa igitaramo cyo gushimira Cecile Kayirebwa cyari kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali ndetse n’icya Adrien Misigaro, Gentil Misigaro na Israel Mbonyi cyari kubera muri Intare Conference Arena.

Icyo gihe, umujyi wa Kigali wavuze ko wafashe icyemezo cyo gusubika ibitaramo n’ibirori, hashingiwe ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020.

5. Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 yaratunguranye

Mu masaha ashyira Saa saba z’amanywa abinyujije ku mbunga ze, Miss Naomie Nishimwe Naomie yandikiye Rwanda Inspiration Backup, ikigo gitegura Miss Rwanda ababwira ko azimenyera ibijyanye n’inyungu ze.

Iki kigo cyararuciye cyirarumira ntacyo bigeze batangaza kuri uyu mwanzuro wa Miss Naomie kugeza ku wa 11 Ukuboza 2020, mu kiganiro n’abanyamakuru basobanurirwa iby’imyiteguro y’igikorwa cya Miss RWANDA 2021 aho umuvugizi wa Miss Rwanda Organization, Nimwiza Meghan yavuze ko bakiriye neza amahitamo ya Miss Nishimwe Naomie.

Yarengejeho ko Naomie bamuhaye ibyo bamugombaga byose uretse umushahara uhwanye na 9,600,000 Frw kuko hahembwa uwakoze kandi we ntacyo yigeze akorana n’umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda Organization wagombaga kujya ahemba Naomie 800,000rwf ku kwezi.

Byigeze gusobanurwa ko ubusanzwe umukobwa ufite ikamba ahabwa 150,000 Rwf ku kwezi mu gihe agifite ikamba ayandi akayazigamirwa. Ibi byasobanuriwe i Rusororo, mu kiganiro cyahuje abategura irushanwa n’itangazamakuru amasaha macye mbere y’uko abakobwa 20 bajya i Nyamata mu mwiherero.

6.Dj Miller yitabye Imana ashengura imitima ya benshi

Mu masaha ya saa munani, abantu bari mu ngo zabo kuko byari igihe cya Guma Mu Rugo, inkuru y'incamugongo yavuye i Kacyiru, mu bitaro byitiwe Umwami Faisal, yari inkuru y’urupfu rw’uwahoze ari kizingeza mu kuvangavanga imiziki, akaba umuririmbyi akanamenyekana mu kuganira atebya, Dj Miller.

Amezi abaye umunani atabarutse, agahinda n’ishavu biracyari byose mu nshuti n’umuryango we, naho uruganda rw’imyidagaduro rwe ruzabana n’icyuho ubuziraherezo. Akomeze aruhukire mu mahoro.

7.Ab’uturingushyo baramamaye karahava!

Hari umunyamakuru wa CNN witwa Jake Tapper ukora ikiganiro cyitwa The Lead aherutse gusa nk’utebya ati “Uyu mwaka isi yahanganye n’ibyorezo 2, Covid-19 na Tik Tok”. Byari ugutebya gusa niba koko Tik Tok yari icyorezo, no mu Rwanda ntihasigaye.

Tik Tok ni urubuga nkoranyambaga rw’Abashinwa rwifashisha amashusho akenshi yaganjemo urwenya habayeho kwigana amajwi n’ibiganiro by’abantu. Igihe abantu bari mu rugo abenshi baribuka amashusho yuzuyemo urwenya ya Atete Nathalie, Promesse Kamanada, Grace Teta, Ravanelly Twahirwa, n’abandi. Abenshi kandi baribuka ibiganiro byuzuye urwenya byanyuze ku miyobora ya Youtube itandukanye by’abasore nka Papa Cyangwe, SKY2 n’abandi.

8.Abahanzi n’abashora imari mu muziki bayobotse inzira y’ikoranabuhanga

Uruganda rw’imyidagaduro rwakubise ibipfukamiro hasi ariko kimwe n’izindi nganda zose igisubizo cyagombaga kuboneka. Ikoranabuhanga yari yo nzira rukumbi ishoboka.

Na mbere y’iyaduka rya Covid-19, ikoranabuhanga mu myidagaduro ryarubahwaga, urugero benshi mu bahanzi bamaze kurya ku mafaranga aba yavuye i San Bruno muri Calfornia atangwa na Youtube kubera ko ibihangano byabo byashyizwe kuri urwo rubuga abantu bakabireba, Youtube nayo igacishamo amatangazo yayo.

Muri Guma mu rugo abahanzi n’abashoramari bibutse ko Youtube yanaba umuyobora w’ibitaramo. Nguko uko Tom Close, The Ben, Tuff Gangz, Igor Mabano, Gentil Misigaro, Adrien Misigaro n’abandi basusurukije abantu muri Guma mu Rugo.

9.Abato n’abakuru bateranye amagambo bapfa indirimbo ziswe iz’ibishegu

Igishegu ni ijambo ry’ikinyarwanda risobanura urukozasoni. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera we aherutse kubyita ‘Inzongamubiri’. Hagiye hasohoka indirimbo ikumvwa n’abantu mu buryo butandukanye abataripfana bati “Ni indirimbo zikangurira abantu gutera akabariro.

Izibukwa cyane muri izo ni ‘Saa Moya’ ya Bruce Melodie, ‘Ifarasi’ ya Davis D, ‘Igare’ ya Mico The best, ‘Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce Melody, ‘Umusaza’ ya Queen cha na Marina n’izindi.

Mu kiganiro yari yatumiwemo kuri Radio TV10, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yifatiye ku gahanga anakebura abahanzi yibanze kuri Bruce Melody. Ndetse avuga ko yiteguye gusezera ku kazi mu gihe cyose Minisiteri abarizwamo yatera inkunga umuhanzi uririmba ‘ibishegu’

10.Leta yabaye nk'ifunguye ibikorwa by’imyidagaduro, Covid-19 iti ‘Ndacyahari’

Mu myanzuro y’inama y’aba Minisitiri yo ku wa 27 Ugushyingo 2020, harimo ingingo ivuga ko ‘imyidagaduro n’ibitaramo ndagamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid19’.

Nyuma y’igihe gito, ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB cyasohoye amabwiriza yari gukurikizwa hafungurwa ibikorwa by’imyidagaduro. Ibi byatumye abahanzi bamwe na bamwe batangira gutegura ibikorwa bijyanye n’ibitaramo.

Clarisse Karasira yahise avuga ko igitamo cyo kumurika umuzingo we yise ‘Inganzo y’umutima’ kizaba ku wa 26 ukuboza 2020 muri serena hotel, muri icyo gitaramo cye kwinjira byari ukugura Album ye ukishyura 100,000 Frw.

Abandi bari bamaze gutangaza amatariki y’ibitaramo byabo ni Chorale de Kigali yagombaga gutaramira muri Kigali Arena ku wa 19 Ukuboza na Alarm Ministries kuwa 20 Ukuboza 2020.

Byose byarasubitswe, ni nyuma y’imyanzuro y’Inama y’aba Minisitiri yateranye ku wa 14 ukuboza 2020. Igitaramo cya Chorale de Kigali n’icya Alarm Ministries byabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe urubuga rwa Youtube na Televiziyo Rwanda. 

Umwaka wa 2020 mu gisata cy'imyidagaduro ugiye gusozwa n'igitaramo gikomeye kiba kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020 kuva saa Yine n'igice kuri Televiziyo Rwanda, akaba ari igitaramo cyiswe 'My Talent Live Concert' kiri buririmbemo Platini P na Nel Ngabo. Ni ah'umwaka utaha wa 2021.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND