Bihanije abagabo bashaka gusambanya abakobwa kugira ngo babakinishe muri filime zabo-VIDEO

Cinema - 31/12/2020 3:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Bihanije abagabo bashaka gusambanya abakobwa kugira ngo babakinishe muri filime zabo-VIDEO

Bamwe mu bakobwa bakina muri filime izwi nk'Icyaha ndetse n'indi yitwa Ihurizo bihanije abantu baba bahagarariye ama filime hano mu Rwanda ariko bakumva ko kugira ngo bakinishe abakobwa bagomba kubanza kuryamana nabo nk'ikiguzi cyo kubakinisha.


Sonia ni umwe mu bakobwa twaganiriye nabo, atubwira ko n'ubwo bitari byoroshye kugira ngo atangire uru rugenda rwa cinema, yabishyizemo imbaraga akaza no guhura n'umuntu ubasha kwizerera mu mpano ye agatangira gukina filime gutyo none ubu akaba amaze kugera ku rwego rushimishije.

Ariko n'ubwo byamugoye agahatana akabigeraho hari abo bidakundira banagerageza kurwana nabyo bagahura n'abahagarariye ama filime bashaka gukinamo bakabasaba ko babanza bakaryamana kugira ngo babakinishe. Sonia yagiriye inama abakobwa bahura n'ikibazo nk'icyo abasaba kwihangana.

Yabasabye gukomera bakumva ko bazabona ahandi bakinira bitari ngombwa ko babanza kuryamana nabo nk'uko abenshi baba babishak. Yongeye kubwira abayobora ikorwa rya Filime kwihesha agaciro kugira ngo ibyo bakora babikore kinyamwuga aho kugira ngo umukobwa ajye agenda avuga ngo uriya muntu yanze kunkinisha kuko nanze ko turyamana.


Angel nawe yagize icyo avuga kuri ibi ubwo twamubazaga urugendo rwe rwa cinema uko rwamugendekeye, yavuze ko we impamvu bitamugoye cyane ari uko yahuye n'umu Director mwiza bityo bikamufasha kuzamuka vuba vuba dore ko ari nabwo bwa mbere yari abigiyemo. 

Ku bijyanye n'uko ababyeyi be bakiriye kumukobona akina filime, yavue ko babyakiriye neza banaterwa ishema n'ibyo akina kuko aba atanga ubutumwa ku bantu benshi. Ikindi yagarutseho ni ku babyeyi bafata abakobwa bagiye muri cinema bakumva ko umukobwa nk'uwo aba abaye indaya cyangwa aba ananiranye, abasaba kujya bashyigikira abana babo ahubwo bakibanda mu kureba niba ibyo bagiyemo byarabahinduye imico yabo.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Angel na Sonia



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...