RFL
Kigali

Abahanzi batanu b’abanyafurika batwaye ibihembo mpuzamahanga mu 2020

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:31/12/2020 12:07
0


Abahanga bavuga ko umuziki ari ururimi mpuzamahanga ku buryo indirimbo nziza buri wese ukunda umuziki yamushimisha. Abahanzi barimo Wizkid, Diamond Platnumz bari mu bamaze kwegukana ibihembo ku ruhando mpuzamahanga.



Mwarabibonye kuri Bailando hambere ndetse na Jerusalema ya Master Kg afatanyije na Nomcebo yanamuhesheje ibikombe byinshi. Umuhanzi kuba yatsindira igihembo ku ruhando mpuzamahanga ni kimwe mu biba ari inzozi aba yararose kuva agitangira urugendo rwe rwa muzika. Ni ibintu by’agaciro kuba abahanzi bo muri Afurika basigaye batwara ibihembo bikomeye dore ko birushaho kubahisha umuziki wa Kinyafurika no kuwumenyekanisha. Bimwe mu bihembo begukanye birimo ibya Grammy, MTV n’ibindi.

1.Wizkid


Wizkid umuziki we umaze kurenga imbibi z'Afurika abikesha album ye yise 'Sounds from the other side' iriho indirimbo yakoranye na Drake, Chris Brown, Beyonce bakoranye indirimbo yitwa H.E.R na Skepta.

Kuba akora cyane akaba afite impano idashidikanwaho byamuhesheje ibihembo bitatu bya Billboard Awards, bitatu bya BET Awards na bibiri bya Soul Train Awards ndetse na bibiri bya iHeart Radio Music awards. Album ye yise ‘’Made in Lagos’’. Iri mu zaguzwe cyane kuri Spotify.

2.Owuor Arunga


Umuziki wo muri Kenya ntabwo uragera ku rwego nk’uwo mu burengerazuba bw’Afurika ariko hari Kenya ifite abahanzi bake bashoboye kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga banatwara ibihembo. Owuor Arunga yavukiye i Kisumu akaba akora umuziki wo m njyana ya Jazz. Izina rye ryamamaye muri Amerika ku buryo album ye yitwa The Heist yatwaye Grammy award

3.Angelique Kidjo


Kidjo yatangiye kuririmba benshi mu bahanzi bariho ubu bataranavuka ariko aracyakora umuziki kandi akegukana ibihembo. Yatwaye Grammy awards inshuro zirenga ebyiri. Ni umwe mu bahanzi bakoranye n’ibyamamare nka Bono, Alicia Keys, John Legend, Peter

4.Burna Boy


Burna Boy ni umwe mu bahanzi bashya muri iki kiragano ariko wigaragaje kurusha abo yasanze mu muziki. Kuva yasohora album ya kane yise The African Giant yamuhesheje BET award.

5.Diamond Platnumz


Uyu mugabo umaze kwitandukanya n’abandi mu muziki wo muri Afurika y’iburasirazuba. Ni umwe mu babashije kwegukana ibihembo ku ruhando mpuzamahanga. 

Mu 2014 yegukanye igihembo cya People’s Choice Award abikesha amashusho y’indirimbo nziza. Mu bihembo bya AEA2020 bitangirwa muri Amerika yegukanye icy’umuhanzi w’umwaka (Best male), muri All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] yatwaye icya Best Male East Africa.

Isoko:The standardmedia.co.ke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND