RFL
Kigali

Sarra wo muri Tunisia yegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar, Yasipi aboneka muri batanu ba mbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2020 8:16
0


Umukobwa witwa Sarra Sellimi wo mu gihugu cya Tunisia yegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2020, Umunyarwandakazi Uwihirwe Yasipi Casimir aboneka mu bakobwa batanu bavuyemo uwegukanye ikamba.



Ni mu birori byabeye mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020, byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Byarimo abantu bafite aho bahuriye n’iri rushanwa. Nta mufana wahabonetse.

Byitabiriwe na Guverineri wa Leta ya Cross River yo muri Nigeria ari naho iri rushanwa ryasorejwe. Ni Leta ifatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo muri iki gihugu. Ni nayo isanzwe itegura iri rushanwa.

Uwihirwe Yasipi Casimiri wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya Gatanu yabanje kuboneka mu bakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma anaboneka mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Africa Calabar 2020.

Iri rushanwa ryari rihatanyemo abakobwa bo mu bihugu 20 barimo Amel Kader (Aligeria) Olebogeng Moje (Botswana) Michèle Ange Minkata (Cameroon) Fanelie Riziki (RDC) Mekilt Tezera (Ethiopia), Fairuza Nabia Sulleman (Ghana), Tacy Gemma A. (Kenya) na Vuyiswa Tonono (Malawi).

Hari kandi Soukaina Chouad (Morocco) Julita Kitwe Mbangula (Namibia), Hani Abdi Gass (Somalia), Mosiah Tau (South Africa), Alice Iullo (South Soudan) , Jasintia MAKWABE ( Tanzania), Brenda KANKOUE-AHO ( Togo), Sarra Sellimi ( Tunusia), Hannah Chiwenda (Zambia), Ashley Morgen (Zimbabwe).

Sarra wegukanye ikamba yagaragaje ibyishimo avuga ko yiteguye kugaragaza itandukaniro n’abandi bakobwa begukanye ikamba rya Miss Africa Calabar.

Yavuze ko atari afite icyizere cy’uko ari we wegukana ikamba, kandi ko yatunguwe nyuma y’uko Akanama Nkemurampaka kemeje ko ari we wegukana ikamba.

Sarra wegukana ikamba yagaragaje imodoka yo mu bwoko bwa SUV yahembwe nk’igihembo gikuru arashima. Yanahawe amafaranga ibihumbi 50 by’amadorali

Sarra Sellimi wo muri Tunisia yambitswe ikamba asimbura umunyakenyakazi Irene Ng’endo Mukii wari umaze umwaka afite ikamba.

Umunyakenyakazi Irene yambitse ikamba mugenzi we Sarra wo muri Tunisia wamusimbuye

Uyu mukobwa yagaragiwe n'ibisonga bitatu

Sarra yashimye buri wese wamubaye hafi kugeza yegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2020

Uwihirwe Yasipi [Uwa Gatatu uturutse iburyo] yabanje kuboneka mu bakobwa 12 bavuyemo Miss Africa Calabar

Yasipi wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yabonetse kandi mu bakobwa batanu bavuyemo uwegukana ikamba

Yasipi wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020

Uwihirwe yiyerekanye mu mwambaro w'inshabure uranga umuco nyarwanda

Imodoka Sarra wo muri Tunisia wegukanye ikamba yahembwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND