RFL
Kigali

Athletism: Kuri uyu wa Kane u Rwanda ruritabira isiganwa rya Silvesterlauf Trier riba hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/12/2020 19:43
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020, u Rwanda ruritabira isiganwa ngarukamwaka rizwi nka Silvesterlauf Trier Run rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 30 uhereye mu 1990 ubwo ryatangiraga.



Buri uko umwaka utashye abakinnyi bavuye imihanda yose y’Isi bahurira mu Budage i Trier ahabera iri rushanwa. Gusa kuri iyi nshuro kubera ingaruka zasizwe n’icyorezo cya coronavirus ndetse no kukirinda ntabwo iri rushanwa rizabera muri iki gihugu.

Abashinzwe gutegura iyi mikino bahisemo ko iri rushanwa rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho buri gihugu mu bisanzwe byitabira bizategura aho gukinira ndetse n’abakinnyi bazitabira, ubundi abakinnyi bagasiganwa hakoherezwa mu Budage ibihe byakoreshejwe, abashinzwe gutegura iri rushanwa bakabigereranya n’iby’abandi hakabonwa gutangazwa abatsinze no gutanga ibihembo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF), Bwana Mubiligi Fidel atangaza ko iri rushanwa rihari kandi biteguye. Yagize Ati ”Ni byo koko iri rushanwa rirahari kandi natwe turaryiteguye. Mu rwego rwo kwirinda coronavirus abategura iyi mikino bahisemo ko yakinwa hifashishijwe ikoranabuhanga".

“Twateguye aho gukinira kandi buri kimwe kimeze neza. Irushanwa rizatangira saa Moya (07:00) za mu gitondo, abakinnyi bazibarira ni batandatu batatu mu Bagabo ndetse na Batatu mu Bagore. Guhaguruka bizabera imbere muri Sitade Amahoro, abakinnyi bazenguruke inyuma ya Sidate, baze kongera muri Sitade imbere”


Mubiligi Fidel umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri mu Rwanda 

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda kuri iyi nshuro ni:

Abagabo (8KM):

Nimubona Yves

Hakizimana John

 Dushimirimana Gilbert

Abagore (5km):

 Yankurije Marthe

 Ishimwe alice

Mukasakindi Claudette

Silvesterlauf Trier run, ni irushanwa ngarukangamwaka rikinirwa mu Budage rikaba ryaratagiye gukinwa ku mugaragaro mu 1990. Umuterankunga waryo mukuru akaba ari Bitburger, rikaba rinamwitirirwa. Iyi Bitburger, rukaba ari uruganda rukora ibinyobwa bitandukanye.

Iri rushanwa mu muco waryo rikaba rikinwa bucya hatangira umwaka mushya ari nayo mpamvu riri ku munsi w’ejo tariki 31 Ukuboza 2020. Rikaba ribera i Trier ho mu Budage nk’uko twabigarutseho. Ni irushanwa kandi rihuza abakinnyi batandukanye baturutse ku Isi hose ndetse n’abo muri iki gihugu kiritegura barimo.


Abakinnyi baturutse imihanda yose baba bitabiriye

Rigabanyijemo ingeri zitandukanye zirimo: Abategarugoli, Abakina byo  kwinezeza (Run for fan) Gusiganwa mu Bagabo, Gusiganwa mu Ngimbi n’Abangavu, ndetse n’Abakiri bato.

Abasiganwa ubusanzwe basiganwa bakoresheje umuhanda bizwi nka (Road Race), bagasiganwa intera ihwanye na Kilometero umunani (8km) kuzamura mu Bagabo, Kilometero eshanu (5km) kuzamura mu Bagore, kuzenguruka bizwi nka (Circuit) intera ihwanye n’ikilometero kimwe (1km) ibi bigakorwa gusa n’Abagabo bakina byo kwinezeza bakaba basiganwa intera itagomba kurenza (1.45km).

Kuva mu 2009 nta rindi siganwa rirongera kwitabirwa n’umubare mwinshi kurusha iry’uwo mwaka. Mu muco w’iri siganwa kandi, iyo gusiganwa bisojwe abitabiriye bakora urigendo rungana n’intera y’ikilometero kimwe (1km). Ku ruhande rw’u Rwanda, ruraba rwitabiriye ku nshuro ya 5.

Izo nshuro ni: 2016 aho hitabiriye Nyirarukundo Salome na Sugira James, mu gihe mu 2017 hitabira Yankurije Marthe na Sugira James, mu 2018 hitabira Yankurije Marthe na Nishimwe Beatha, mu 2019 hitabira Yankurije Marthe,  Bakunzi Aimé Frodité na Christophe Tuyishimire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND