RFL
Kigali

Kubera umwaka wa 2020 wabereye benshi umubirizi Meddy yatanze igitekerezo benshi barajugumira

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:31/12/2020 15:10
0


Umwaka wa 2020 wabereye benshi umubirizi kubera icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe benshi, mu ruganda rw'imyidagaduro naho byarazambye dore ko umuhanzi akenshi yinjiza amafaranga yakuye mu bitaramo kandi uyu mwaka bikaba byarahagaritswe. Meddy nawe yibajije umwaka wa 2021 ubaye nk'uwa 2020 washaririye benshi.



Meddy ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo zikora ku mitima ya benshi, indirimbo ze zikunzwe n'ab'ingeri zitandukanye cyane cyane urubyiruko dore ko biba bigoye kubura umwe muri 5 b'urubyiruko bazi neza indirimbo ye mu mutwe. Meddy yakoze indirimbo nyinshi zagiye zinamenyekanisha muzika Nyarwanda hanze.

Meddy, the Amazing Rwandan R&B Singer - Hip Life Magazine

Meddy yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze nawe yibaza ikibazo cy'ingorabahizi cyajugumije abatari bake. Yagize ati: "Ese ubundi mubyutse mugasanga 2021 bayimuriye umwaka utaha?". Aha yashakaga kuvuga ngo "abantu basanze umwaka wa 2021 utazabaho bakigumira muri 2020". Kubera ko 2020 yashaririye benshi batuye isi, bamwe batanze ibitekerezo abandi barumirwa berekana ko byaba ari agahomamunwa.


Ikibazo Meddy yibajije

Umuhanzi mugenzi we Ancle Austin akimara kubona ubu butumwa yagize ati: "Twamenya ko Itariki ya mbere y'ukwa munani ari ibihuha". Anita Pendo ati: "Njyewe Nta kibazo kabisa". Naho Turarinzwepaul ati: "Meddy ngumye muri 2020 byazarangira ndiye n'imbeba kuko imfunguzo zawo narazijugunye".

Uwitwa Tonni yungamo ati: "Mbabajwe no kuba wazanye iki gitekerezo gusa, ibaze ari ibyanyabyo". Bamwe bakomeje basa nk'abagira ubwoba, undi ati: "Usibye ko nabura uko nifata naho ubundi simbigarukaho yebabawee". Meddy uyu mwaka wa 2020 yagejeje ku bafana ibyishimo dore yagiye abaha indirimbo zibasusurutsa, ubu indirimbo ye nshya iri hanze ni 'Carolina' ikunzwe mu buryo bukomeye.

Reba Carolina indirimbo nshya ya Meddy 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND