RFL
Kigali

P Diddy ari gufasha imiryango 175 yo muri Miami kwishyura amafaranga y’amazu babamo mu gihe bakomwe mu nkokora na Coronavirus

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/12/2020 7:20
0


Umuraperi Sean Combs uzwi ku izina rya Diddy cyangwa se P Diddy ari mu gikorwa cyo gufasha imiryango isaga 175 ituye mu mujyi wa Miami kwishyura amazu babamo y’ubukode. Ibi akaba abikoze kuko iyo miryango itigeze igira icyo yinjiza muri icyi gihe cya Covid-19.



Uyu muraperi akaba na rwiyemezamirimo Diddy yagiye amenyekana kuva mu mwaka wa 1992 ubwo yatangiraga umwuga wo kuririmba ari kumwe na nyakwigendera Notorious B.I.G.

Diddy kandi yanashinze inzu itunganya umuziki yitwa Bad Boys irimo abahanzi bakomeye barimo nka French Montana, Machine Gun Kelly, Omarion n’abandi benshi.

Diddy akaba yarifuje gufasha iyo miryango kuko itigeze igira icyo iramura kuko itakoraga mu gihe cya Corona. Abinyujije mu muryango ufasha abatishoboye witwa TEES, P Diddy yiyemeje kwishyurira amafaranga y’ubukode imiryango 175 ituye mu mujyi wa Miami.

Uyu muraperi usanzwe utuye mu mujyi wa Los Angeles ariko akaba afite inzu mu mujyi wa Miami, ku munsi w’ejo ku wa kabiri ubwo yari muri Miami ahitwa House Of Wings, nibwo yatangaje icyo gikorwa ndetse aboneraho guha amafaranga ibihumbi mirongo itanu by'amadolari buri muryango.

Umuraperi Diddy ari gusuhuza imiryango yo muri Miami yari amaze gufasha

Ayo mafaranga yabahaye akaba azabafasha kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka. Yabahaye kandi ibikoresho by’isuku bizajya bifasha iyo miryango mu gusukura amazu yabo no kwisukura ubwabo.

Imiryango yari yaje kuri House of Wings kureba Diddy

Si ubwa mbere uyu muraperi agaragaje umutima ufasha kuko guhera mu 1998 yashinze ikigo cyitwa Diddy’s House Social Programmes kigamije gufasha urubyiruko rutishoboye kwishyura amafaranga y’ishuri.

Muri 2005 Diddy yatanze akayabo kangana na miliyoni 1 y'amadolari ($1M) agamije gufasha imiryango yasenyewe n’umuyaga wa Katrina wibasiye abatuye mu mujyi wa New Orleans.

Muri 2016 P Diddy yashinze umuryango uzajya urihirira abanyeshuri bo muri kaminuza awita Sean Combs Scholarship Fund. Muri uwo mwaka kandi yahaye $1M kaminuza yitwa Howard University.

P Diddy wakunze kurangwa no kugira umutima ufasha

Diddy uri gufasha imiryango 175 yo muri Miami kwishyura amafaranga y’ubukode bw’amazu batuyemo, ni umwe mu baraperi bafite amafaranga menshi, kuri ubu afite umutungo ungana na miliyoni 740 z'amadolari ($740M) nk'uko Forbes Magazine yabitangaje.

Src:www.independentuk.com,www.hollywoodreporter.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND