RFL
Kigali

Menya indirimbo zashimishije bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda mu 2020

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:31/12/2020 8:03
0


Harabura amasaha abarirwa ku ntoki umwaka wa 2020 ukajya mu yindi yabayeho ariko uzibukirwa ku bintu bitandukanye birimo na Covid-19. Icyakora abakora umuziki nyarwanda ntibahwemye gufasha abakunzi babo kugubwa neza mu bihe isi yari muri guma mu rugo na n'ubu igikomeje kuri bamwe.



Theo Manager


Umwe mu bafasha abahanzi witwa Theo Manager ureberera inyungu za Naason Solist avuga ko mu 2020 iyo arebye asanga indirimbo Saa Moya ya Bruce Melodie ndetse na Igare ya Mico The Best iherutse no kwegukana ibihembo bibiri nk’indirimbo nziza mu 2020 arizo zamufashije kuryoherwa n’uyu mwaka ugana ku musozo.

Ally Soudy


Uyu mugabo utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba akurikiranira hafi uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ariko anaherutse gushimirwa kuba yarabaye umucurabwenge wa Isango na Muzika, kuri iyi ngingo y’indirimbo abona yakunze kurusha izindi atanga urutonde ruriho indirimbo 10 ari zo:

1. Igare By Mico The Best

2. Saa Moya By Bruce Melodie

3. Ubushyuhe By Dj Pius

4. Dusuma By Meddy Ft. Otile Brown

5. Dede By Davis D

6. Closer By Uncle Austin Ft. Meddy & Yvan Buravan

7. Like You By Kevin Kade Ft. Davis D & Syn

8. Ndaryohewe By Classic Empire Allstars

9. Ntiza By Mr. Kagame Ft. Bruce Melodie

10. Ikanisa By The Mane Artists ft Badrama

Umunyamakuru Guterman ukorera Isango Star we afite indirimbo abona ko zabaye nziza kurusha izindi mu 2020. Izo avuga ni Igare ya Mico The Best na Dede ya Davis D.

Guterman mu 2020 yakunze cyane indirimbo 'Igare' na 'Dede'

Dj Bob umwe mu bashyize itafari ku iterambere ry’umuziki nyarwanda we avuga ko indirimbo Igare ya Mico The Best na Saa Moya ya Bruce Melodie zikwiriye kuba indirimbo z’umwaka wa 2020.


Dj Bob avuga ko 'Igare' na 'Saa moya' ari indirimbo z'umwaka

Mupende Gedeon Ndayishimiye uyobora abanyamakuru ba InyaRwanda.com (Chief Editor) akaba by’umwihariko akurikiranira hafi umuziki wa Gospel hari indirimbo abona zamunyuze kurusha izindi mu 2020 harimo 'Nahawe ijambo' ya Vestine na Dorcas ndetse na 'Yesu agarutse' yahuriwemo na Serge Iyamuremye ndetse na James & Daniella.



Mupende Gedeon yakunze cyane indirimbo 'Nahawe Ijambo' na 'Yesu Agarutse'

Iyo urebye indirimbo abenshi bahurijeho usanga indirimbo ebyiri: Saa moya na Igare arizo ndirimbo zitazibagirana mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda mu 2020. Igihe cyose umuhanzi akwiriye gutekereza ko ibyo akora hari abo abikorera ndetse akabanza gutekereza kabiri mbere yo gukora indirimbo ku buryo buri ndirimbo aticuza nyuma y’uko isohotse ntikundwe.

Gusa uburyo bwo kumenyekanisha indirimbo bukwiriye gushyirwamo ingufu mu 2021 kuko hari igihe indirimbo isohoka ari nziza ariko ntitere umutaru. Indirimbo zose zavuzwe hejuru ni izanyuze ababajijwe ntihakwiriye kugira uwo bitera urujijo kuko amarangamutima ya buri muntu yubahirijwe.


'Igare' ya Mico The Best yahurijweho na benshi mu ndirimbo nziza ndetse iherutse guhabwa igihembo cya 'Isango Na Muzika Award' nk'indirimbo yahize izindi mu gukundwa 

REBA INDIRIMBO 'IGARE' IFATWA NK'INDIRIMBO Y'UMWAKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND