Harabura amasaha abarirwa ku ntoki umwaka wa 2020 ukajya mu yindi yabayeho ariko uzibukirwa ku bintu bitandukanye birimo na Covid-19. Icyakora abakora umuziki nyarwanda ntibahwemye gufasha abakunzi babo kugubwa neza mu bihe isi yari muri guma mu rugo na n'ubu igikomeje kuri bamwe.
Theo Manager
Umwe mu bafasha
abahanzi witwa Theo Manager ureberera inyungu za Naason Solist avuga ko mu 2020 iyo arebye asanga indirimbo Saa Moya ya Bruce Melodie ndetse na Igare ya
Mico The Best iherutse no kwegukana ibihembo bibiri nk’indirimbo nziza mu 2020
arizo zamufashije kuryoherwa n’uyu mwaka ugana ku musozo.
Ally Soudy
Uyu mugabo utuye
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba akurikiranira hafi uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ariko
anaherutse gushimirwa kuba yarabaye umucurabwenge wa Isango na Muzika, kuri iyi
ngingo y’indirimbo abona yakunze kurusha izindi atanga urutonde ruriho
indirimbo 10 ari zo:
1. Igare By Mico
The Best
2. Saa Moya By
Bruce Melodie
3. Ubushyuhe By
Dj Pius
4. Dusuma By
Meddy Ft. Otile Brown
5. Dede By Davis
D
6. Closer By
Uncle Austin Ft. Meddy & Yvan Buravan
7. Like You By
Kevin Kade Ft. Davis D & Syn
8. Ndaryohewe By
Classic Empire Allstars
9. Ntiza By Mr.
Kagame Ft. Bruce Melodie
10. Ikanisa By
The Mane Artists ft Badrama
Umunyamakuru Guterman ukorera Isango Star we afite indirimbo abona ko zabaye nziza kurusha izindi mu 2020. Izo avuga ni Igare ya Mico The Best na Dede ya Davis D.
Guterman mu 2020 yakunze cyane indirimbo 'Igare' na 'Dede'
Dj Bob umwe mu
bashyize itafari ku iterambere ry’umuziki nyarwanda we avuga ko indirimbo Igare
ya Mico The Best na Saa Moya ya Bruce Melodie zikwiriye kuba indirimbo z’umwaka
wa 2020.
Dj Bob avuga ko 'Igare' na 'Saa moya' ari indirimbo z'umwaka
Mupende Gedeon Ndayishimiye uyobora abanyamakuru ba InyaRwanda.com (Chief Editor) akaba by’umwihariko akurikiranira hafi umuziki wa Gospel hari indirimbo abona zamunyuze kurusha izindi mu 2020 harimo 'Nahawe ijambo' ya Vestine na Dorcas ndetse na 'Yesu agarutse' yahuriwemo na Serge Iyamuremye ndetse na James & Daniella.
Mupende Gedeon yakunze cyane indirimbo 'Nahawe Ijambo' na 'Yesu Agarutse'
Iyo urebye indirimbo abenshi bahurijeho usanga indirimbo ebyiri: Saa moya na Igare arizo ndirimbo zitazibagirana mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda mu 2020. Igihe cyose umuhanzi akwiriye gutekereza ko ibyo akora hari abo abikorera ndetse akabanza gutekereza kabiri mbere yo gukora indirimbo ku buryo buri ndirimbo aticuza nyuma y’uko isohotse ntikundwe.
Gusa uburyo bwo kumenyekanisha indirimbo bukwiriye gushyirwamo ingufu mu 2021 kuko hari igihe indirimbo isohoka ari nziza ariko ntitere umutaru. Indirimbo zose zavuzwe hejuru ni izanyuze ababajijwe ntihakwiriye kugira uwo bitera urujijo kuko amarangamutima ya buri muntu yubahirijwe.
'Igare' ya Mico The Best yahurijweho na benshi mu ndirimbo nziza ndetse iherutse guhabwa igihembo cya 'Isango Na Muzika Award' nk'indirimbo yahize izindi mu gukundwa
REBA INDIRIMBO 'IGARE' IFATWA NK'INDIRIMBO Y'UMWAKA
TANGA IGITECYEREZO