RFL
Kigali

Rusheshangoga uherutse gusezera burundu kuri ruhago, yageze muri Amerika amahoro yakirwa n'umugore we

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/12/2020 11:38
0


Uwari myugariro w'ikipe y'igihugu 'Amavubi' ndetse na AS Kigali, Michel Rusheshangoga uherutse gusezera burundu ku mupira w'amaguru, yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho agiye gutangira ubuzima bushya, yakirwa n'umugore we Nyakazungu Aime.



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2020, nibwo Rusheshangoga Michel yageze  i Dallas muri Leta ya Texas, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amaerika, yakirizwa indabo n’umugore we Nakazungu Aimée ‘Njungu’, wamwifurije ikaze muri icyo gihugu.

Tariki ya 27 Ukuboza 2020, nibwo Rusheshangoga yasezeye kuri bagenzi be bakinanaga muri AS Kigali, anatangaza ko asezeye burundu gukina umupira w'amaguru, akaba agiye gutangira ubuzima bushya.

Yagize ati “Benshi babyumvaga ariko ukuri ni uko ngiye kuva aha. Muri aka kanya, ntabwo dushobora gukomezanya kubera impamvu z’ubundi buzima. Ntabwo nababwira ngo ndishimye”.

Mu mpeshyi y'umwaka wa 2019 nibwo Rusheshangoga yasezeranye na Nakazungu Aimée wari usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bari bamaze igihe bakundana.

Rusheshangoga yakinnye mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Isonga, APR FC na AS Kigali, anakinira Singida United yo muri Tanzania.

Rusheshangoga yakirijwe indabo n'umugore we Nakazungu Aimee

Rusheshangoga na Aimee basezeranye mu 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND