RFL
Kigali

Museveni Election Music Award: Ibihembo bishya mu muziki bishobora gufasha Museveni gutsinda amatora

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/12/2020 6:43
0


Ibi bihembo bizahabwa abakoze indirimbo zivuga ibigwi umukandida w’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, Yoweri Kaguta Museveni. Ibi bishobora kugira uruhare runini mu gufasha uyu mukuru w’igihugu gutsinda amatora ateganyijwe mu mwaka utaha.



Museveni Election Music Award [MEMA] ni ibihembo bishya mu muziki muri Uganda bishobora kigira impinduka zikomeye mu gufasha Yoweri Kaguta Museveni uhagarariye ishyaka NRM riri kubutegetsi kongera gutsinda amatora ateganyijwe mu 2021 tariki 14 Mutarama. Ibi bihembo byafunguwe ku mugaragaro ejobundi tariki 28 Ukuboza 2020, n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka NRM. Uyu muhango wabereye Kyadondo ahitwa Plot10.

Ibi bihembo bishobora gufasha Museveni kubona amajwi menshi mu matora

Hashize ukwezi bishinzwe n’umugabo witwa Mark Walugembe bakunze kwita Buchaman. Uyu mushinga awufatanyije n’umugore we witwa Nangajja Clare bakunze kwita Mama Ghetto. Bawuhuriyeho kandi n’abandi bantu batandukanye bafite aho bahuriye n’umuziki nka Balaam n’abandi bazaba bashakisha abanyamahirwe batanu bazahiga abandi buri wese agatahana  miliyoni 5 z’amashiringi ya Uganda.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo Perezida Museveni azawugaragaramo hifashishijwe ikoranabuhanga. Balaam uri mu bari gutegura iki gikorwa yavuze ko batangiranye amabaruwa 1000 y'abasabaga kujya mu bahatana ndetse kandi ngo bazanye n’ibihangano byabo. Yongeyeho ko bagiye kubagabanya asobanura impamvu.

Yagize ati ”Tugomba kugabanya umubare bakagera kuri 500 kubera ko tudashaka ko aho bizabera huzura cyane”. Yongeyeho ko bazagerageza bagasigarana nka 200 bazavamo batanu bazegukana ibihembo. Magingo aya abifuza kujya mu bahatana bari kwiyandikisha banyuze ku rubuga www.mema.ug cyangwa bakanyura ku rubuga rwa WhatsApp.

Tariki 30 Ukuboza 2020 ni bwo hazatangwa ibi bihembo mu muhango uzabera KATI KATI mu gace kitwa Rugogo i Kampala. Abazaba baratoranyijwe bose bazitabira uyu muhango ariko bubahirije amabwiriza yashyizweho yo kurwanya COVID-19.

Abasesenguzi bavuze ko ibi bihembo bishobora kugira uruhare runini mu gutuma Museveni abona amajwi menshi mu matora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND