RFL
Kigali

Young Grace yahishuye ibyo yashimye ku mukwe wabo agenera ubutumwa bukomeye murumuna we warongowe akajya gutura hanze

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/12/2020 8:52
0


Mu kiganiro na InyaRwanda Young Grace yahishuye ibyo yashimye kuri Radu uherutse kurushingana na murumuna we Umuratwa Queen Eduidge anamugenera ubutumwa bukomeye.



Young Grace ibi abihishuye nyuma y'uko murumuna we akaba n’inshuti ye magara asezeranye n’umukunzi we Radu mu birori bibereye ijisho byabereye mu karere ka Rubavu  tariki 9 Nzeri 2020. Yagize ati ”Ni umugabo mwiza umukunda, umukundira umuryango, umufasha, agafasha n’umuryango we kandi akamwumva”.


Young Grace ashimishwa n'ukuntu Radu yita kuri murumuna we ndetse n'ibikorwa bye

Yongeyeho ko hari n’ibindi byinshi yashimye bigaragarira amaso uyu mukwe wabo akorera murumuna we. Twamubajije niba ajya avugana nawe cyane ko nyuma yo gukora ubukwe bahise bajya i Burayi, atubwira ko bavugana by’ibura inshuro eshatu ku munsi kandi ameze neza. ” Ati ”Atubwira ko ari byiza ubuzima buraryoshye arishimye n’umuryango we”.

Yongeyeho ko uyu muvandimwe we Umuratwa Queen Eduidge urukumbuzi rugiye gutuma agaruka mu Rwanda kubasura. Ati”Aradukumbuye cyane akumbuye Diamante, aradukumbuye ariko azaza kudusura ejo bundi mu kwa mbere”. Yahaye impanuro uyu muvandimwe we agendeye ku ngero zitandukanye yabonye mu bamuganije mu kiganiro Single Mather Viber akora gitambuka kuri shene ye ya Youtube. Yamusabye kujya yibuka kwiragiza Imana ikaba ariyo iyobora urugo rwabo kuko nyuma yibyo ibindi byose byizana.

Ku bijyanye n’imishinga ye ya muzika yavuze ko uyu mwaka utamugendekeye neza wabaye mubi muri rusange kubera icyorezo cya COVID-19. Yakomeje avuga ko hari ibikorwa byinshi atahaye abakunzi be birimo indirimbo nyinshi n’ibindi kubera iki cyorezo.

Young Grace akandi yagarutse ku mishinga migari afite umwaka utaha irimo gukora filime y’uruhererekane. Yateguje abakunzi be indirimbo nshya izajya hanze tariki 15 Mutarama 2021.

Twasoje ikiganiro yifuriza abanyarwanda by’umwihariko abakunzi be kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021 bibuka kurushaho guhangana n’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo kitaba cyinshi kurushaho kikabangamira umwaka utaha kandi ariwo benshi bitezeho gukora ibyo batakoze muri uyu mwaka.


Young Grace ashimishwa n'ibikorwa by'umugabo wa murumuna we 


Ubu urugo rushya rw'aba bageni ruri i Burayi


Young Grace [iburyo] wavuze ko umukwe wabo yihariye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND