RFL
Kigali

French Montana yahishuye ko amaze umwaka adafata ku bisindisha nyuma y'uko ubuzima bwe bwari mu kaga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/12/2020 9:38
0


Umuhanzi French Montana yahishuye ko yaretse gufata ku bisindisha ndetse ko ubu amaze umwaka nta nzoga anywa, akaba yarafashe uwo mwanzuro ukomeye mu gihe ubuzima bwe bwari mu kaga.



French Montana ni umuraperi mwiza Amerika ifite ndetse akaba na rwiyemezamirimo ushora imari mu gucuruza imyenda. Uyu musore yatangiye kwigarurira imitima ya benshi mu mwaka wa 2011 ubwo yasohoraga indirimbo yise Pop That.

Yakomeje kwamamara cyane ubwo yasinyaga amasezerano mu nzu itunganya umuziki yitwa Bad Boy Records mu mwaka wa 2012 iyobowe n’umuraperi P Diddy. French Montana yagiye akorana n’abahanzi bakomeye banyuranye harimo Nicki Minaj, Fat Joe, Diddy, Chris Brown ndetse n’abandi.

By'umwihariko mu mwaka wa 2017 yakunzwe n’abanyafurika nyuma y'uko yaje mu gihugu cya Uganda akahakorera amashusho y’indirimbo yise 'Unforgettable' agakoresha abana babyina bo muri icyo gihugu basanzwe babyinira umuhanzi Eddy Kenzo.

Urugendo rwo kuva ku nzoga uyu muraperi yarutangiye umwaka ushize mu kwezi kwa 12 ubwo yari ari kwizihiza isabukuru ye ubwo yari yujuje imyaka 35. Ubwo yari ari muri ibi birori ni bwo yikubise hasi abura umwaka ajyanywa kwa muganga.

French Montana ubwo yagezwaga kwa muganga bamusanganye indwara zifata ubuhumekero ndetse n’ugutera cyane k'umutima we. Ibi bikaba byaraterwaga n'uko uyu muhanzi yahoraga mu nzoga atajya aruhuka, ubuzima yari abayemo nibwo bwagize uruhare mu kurwara kwe.

Mu kiganiro kirambuye French Montana yagiranye n’ikinyamakuru XXL Magazine yavuze ko yavuye ku nzoga ndetse n’ibindi bisindisha ibyo ari byo byose. Mu magambo ye yagize ati ”Ubwo nari ndi kwa muganga barambwiye bati nutagabanya inzoga unywa zizaguhitana.”

Yakomeje agira ati ”Nabonye ubuzima bwanjye buri mu kaga gakomeye niko gufata umwanzuro wo kuva ku nzoga, ntibyanyoroheye ariko nagiye ntangira gahoro gahoro mpaka ngera aho nzireka burundu. Ndashima Imana yabimfashijemo kuko sinari kubyishoboza”.

French Montana waretse kunywa inzoga burundu.

Nyuma y'uko French Montana abwiye itangazamakuru ko yaretse inzoga yahise yandika kuri Instagram ko ashimira Imana yamurinze umwaka ushize ubwo yari ari mu bitaro yamazemo ibyumweru 2. Yanabwiye abafana be ko icyatumye batamubona cyane mu muziki ari uko yari ari mu rugendo rwo kwita ku buzima bwe.

Kugeza ubu French Montana amaze igihe kingana n'amezi cumi n’abiri atanywa inzoga ndetse yemeza ko atazateshuka kuri uwo mwanzuro ukomeye yafashe.

Src:www.xxlmagazine.com,www.theshaderoom.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND