RFL
Kigali

Ibyiza bituruka mu kurya inkoko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/12/2020 19:28
0


Mu biguruka biribwa inkoko iza ku mwanya w’imbere. Ni mu gihe kuko iri mu biguruka byororwa kandi ikaba urugero rwiza rw’inyama z’umweru. Inkoko nyamara kandi kuri ubu zisigaye zituburwa, umwimerere wazo ukagenda ugabanyuka. Gusa nubwo umwimerere wagabanutse ntibibuza ko inkoko ifitiye akamaro kanini kuwayiriye.



Muri iyi nkuru tugiye kuvuga umwihariko w’inyama z’inkoko gusa turavuga inkoko y’umwimerere, itari ya yindi igaburirwa igakura mu mezi abiri, ahubwo ya nkoko itungwa no gutora, ikaraha ibyo irya, imwe ikunze kwitwa inyarwanda.

Akamaro ku buzima

Ibi byose dusanga mu nyama y’inkoko bituma iba inyama ifitiye umubiri akamaro ku buryo butandukanye,

Ikungahaye kuri poroteyine

Agatuza k’inkoko, gakungahaye kuri poroteyine dore ko muri 100g usangamo 31g za poroteyine. Poroteyine ikaba ingenzi ku ifunguro ryacu dore ko ari zo zubaka umubiri, bityo kurya ifunguro rikungahaye kuri zo bikaba ingenzi by’umwihariko ku bakora siporo ituma babira ibyuya byinshi.

Isoko nziza ya vitamin n’imyunyungugu

Vitamin B zinyuranye dusangamo zirinda indwara z’amaso n’uruhu, kongerera ingufu ubudahangarwa, kurwanya intege nke, gufasha igogorwa no gufasha urwungano rw’imyakura. Zinafasha kandi mu kurinda migraine, indwara z’umutima, kuzana imvi imburagihe na diyabete.

Vitamin D ifasha mu gutuma umubiri winjiza kalisiyumu no gutuma amagufa akomera.

Vitamin A ifasha mu gutuma ureba neza, naho ubutare bugafasha mu kugira amaraso ahagije. Phosphore ifasha mu kurwanya intege nke, gutuma amenyo aba neza ndetse n’ubwonko bugakora neza.

Kugabanya ibiro

Nubwo abantu bajya bibeshya ariko burya ifunguro rikungahaye kuri poroteyine ni ryiza mu gihe wifuza gutakaza ibiro cyangwa kuguma aho uri. Impamvu ni uko iri funguro ritera igihagisha bityo rigatuma utarya byinshi kandi na none rigatuma umubiri ukoresha ibinure byawo bityo ibiro bikagabanyuka. Inyama y’inkoko rero igira poroteyine nyinshi na calories nkeya.

Kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Gufata inyama y’inkoko iherekejwe n’imboga n’imbuto ni ingenzi ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Impamvu nyamukuru ni uko harimo potasiyumu, ubwinshi bwayo bukaba bugabanya sodiyumu ibujijwe ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Kugabanya ibyago byo kurwara Kanseri(cancer)

Ku bantu bakunda inyama, kurya inyama zitukura byongera ibyago bya kanseri y’amara. Nyamara kurya inkoko n’amafi bigabanya ahubwo ibyo byago byaba kuri kanseri muri rusange na kanseri y’amara by’umwihariko. Ubushakashatsi buracyakorwa ngo harebwe ikinyabutabire kiri mu nkoko kirinda kanseri.

Kugabanyuka kwa cholesterol

Nubwo mu nyama y’inkoko harimo cholesterol ariko ni ubwoko bwiza bwayo, dore ko cholesterol ibamo amoko abiri, inziza ndetse n’imbi. Cholesterol nziza ikaba iboneka mu mboga, ifi n’inyama z’inkoko. Cholesterol mbi ikaba ari isoko y’indwara z’umutima

Kuvura ibicurane

Niba ibicurane bikumereye nabi teka inyama y’inkoko ushyiremo ibirungo bisanzwe (igitunguru, poivron, tungurusumu n’ibindi by’ibimera) ubundi uhute uwo mufa. Gukira ni nk’ako kanya.

Icyitonderwa: Inyama z'inkoko zavuzwe hejuru ni izi zirya ibyo zitoraguriye atari zimwe zintuburano.

Src:www.plurielles.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND