Kigali

Ni ibizungerezi! Abakinnyikazi ba filime Nyarwanda bafite ubwiza n’ikimero birangaza benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/12/2020 7:40
1

Ikimero n’ubwiza by’igitsinagore ni intwaro rimwe na rimwe ibafasha kugera ku ntsinzi cyane cyane iyo ba nyirabyo bari mu mujyo w’imyidagaduro. Twifuje kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi ba filime abenshi bita ibizungerezi kubera uburanga bwabo ku buryo hari n'abavuga ko byabongereye igikundiro mu mwuga wabo.



Ibi ahanini bigaragarira ku bitekerezo by'abakunzi b'aba bakinnyi ba filime Nyarwanda banyuza ku nkuta koranyambaga zitandukanye. Umukobwa akurura abagabo n'abasore bitewe ahanini n'uko agaragara inyuma (ikimero), umeze gutyo niwe bita ikizungerezi mu gusobanura umukobwa w'uburanga butangaje. Muri iyi nkuru turibanda ku bakinnyikazi ba filime bafite ikimero kirangaza benshi:

Niyomubyeyi Noella (Fofo)


Mu gihe amaze mu ruganda rwa filime Nyarwanda amaze kwigarurira imitima y’abatari bake. Hari n’abadatinya kuvuga ko imiterere n’ubwiza bye bimwongerera igikundiro mu mwuga we kuko bifite uburyo bitangaza benshi. Akina yitwa Foromina muri Papa Sava, ariko nanone yamenyekanye nka Liliane muri Seburikoko. Noella akurikiranywa n’abasaga ibihumbi mirongo itatu na bitatu kuri konte ye ya Instagram. 

Usanga ahanini amafoto ashyiraho bamwe mu bamukurikira bashyiraho ibitekerezo bakavuga ko uko yitwara muri filime ari byiza bakamushishikariza gukomereza aho cyakora hari n’abadatinya kumubwira ko uko ateye ari byo bituma bamukunda. Urugero kw’ifoto yashyizeho tariki 24 Ukwakira 2020 umufana we witwa Kombokey yagize ati ”Ikibuno cyawe kinini kiransaza”. Naho uwitwa Emmanueljefwanyamawi we yavuze ko ari ikizungerezi kandi amukunda kubi.


Iyi foto niyo yatumye bamubwira ko afite 'ikibuno kibasasa'


Benshi bahora bamubwira ko bamufana

Uwamwezi Nadege (Nana)


Afite abamukunda batari bake

Uyu mubeyi ufite umwana w’umuhungu w’imyaka 11 abenshi mu bakunzi be mu ruganda rwa sinema baracyamwita ikizungerezi kubera uko agaragara. Yewe hari n’batari bake bifuza ko yababera umugore. Ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwa n’abasaga ibihumbi ijana na kimwe. Umufana we witwa a_boy_single akoresheje amagambo y’icyongereza aherutse kuvuga ko abaye umugore we baziturira mu buriri gusa.


Hari uwifashishije amagambo y'icyongereza avuga ko babanye bazibera mu buriri gusa

Usibye uyu hari nabandi benshi bamubwira ko yuje uburanga ndetse bakamwizeza kuzamuha umwanya igihe azaba yatangiye gushyira hanze filime ye. Nana yinjiye mu mwuga wo gukina filime mu 2015 nyuma yuko asoje ku byiga muri Kwetu Films. Amaze kugaragara muri filime zitandukanye nka Catheline, Rwasibo ariko nano izina rye rizwi cyane muri City Maid akinamo yitwa Nana.


Bahavu Jeannete Usanase (Diane)


Uyu mwari wamamaye muri filime Nyarwanda n’ubwo aherutse gutererwa ivi akaba yiteguye kurushinga n’uwo yihebeye, ntibibuza bamwe gukomeza kumwita Miss bitewe n’uburanga bamubonana. Ari mu bakinnyi ba filime bavugwaho uburanga mu buryo butandukanye cyane cyane n’abakurikirana iki gisata abarizwamo. Azwi cyane muri filime  y’uruhererekane yitwa City Maid. Afite abakunzi batari bake basaga ibihumbi mirongo icyenda na kimwe kuri Instagram badahwema kumweraka ko ari ikizungerezi  kandi bakunda ibyo akora.

Munezero Aline (Bijoux)


Amaze kwamamara muri sinema Nyarwanda, akunzwe muri filime y’uruhererekane yitwa Bamenya inyuzwa kuri Youtube. Nawe mu minsi yashize umusore witwa Abijuru Benjamin yamwambitse impeta. N'ubwo nawe asanzwe ari umubyeyi  kandi akaba yaranaterewe ivi, umwe mu bakunzi be witwa ismaelmugenzi aherutse kujya  ku ifito yashyize kuri Instagram maze agira ati ”Rata Aline Bijoux nuko bateye ivi ubundi numvaga”. Yahise ashyiraho akabazo maze arekera aho.


Undi mugenzi we witwa frinds_withlove we kuri iyo foto yamwise umugore wa mbere ku isi. Naho eric Official we yahise avuga ko Imana ikunda abagabo.

 

Hari uwavuze ko Imana ikunda abagabo kubera ukuntu Bijoux ateye

Nelly (Ketchup)


Uyu akina yiyandarika muri Bamenya ashora abagabo b'abandi mu bishuko akoresheje ubwiza bwe. Hari n’abakunze kubihuza n’ubuzima busanzwe nyamara atari ko bimeze kuko yubatse kandi akaba afite n’umwana ufite hejuru y’imyaka 2. Kurarura abagabo b’abandi yifashishije uburanga muri filime, byamuhaye igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru.

Isimbi Syvetta


Uyu nawe ni umukinnyi mushya muri filime Nyarwanda ariko amaze kwigarurira imitima ya benshi agaragara muri filime y’uruhererekane yitwa Umuturanyi. Uburanga bwe bwagarutsweho n’umuraperi Khalifan mu ndirmbo yise Brenda.


Abenshi bavuga ko afite imiterere idasazwe


Agaragara muri Filime umuturanyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel3 weeks ago
    Kuba muri flim nyarwanda hakinamo abakobwa beza bihesha agaciro umwuga bakora.


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND