RFL
Kigali

Umugabo yaryamanye na Shugamami (Sugar Mummy) ihasiga ubuzima mu gihe hari umusore nawe wapfuye ari gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/12/2020 13:54
0


Ni kenshi cyane hajya havugwa ipfu za hato na hato ziturutse mu mibonano mpuzabitsina, mu gihugu cya Zimbabwe haravugwa urupfu rw'umugore wari Shugamami (Sugar Mummy) wapfuye nyuma yo kumara ijoro ryose akora imibonano mpuzabitsina n'umugabo wari wamutahanye iwe.



Uyu mugabo n'umugore witwa Siphilisiwe Nokomo wakoraga umwuga w'uburaya akaryamana n'abasore bakiri bato, inkuru banditsweho na Browngh, ivuga ko umugabo ukekwaho kuba yaragize uruhare mu rupfu rw'umugore yagejejwe  mu maboko ya Polisi. Amakuru avuga ko umugabo n'umugore bari mu rukundo rwa rwihishwa niko kuza kurara ijoro ryose bakora imibonano mpuzabitsina bikarangira umugore ahasize ubuzima.

Sugar mummy dies in man's room after 'all night' marathon s.ex session

Umugore witabye Imana ari gutera akabariro, yari afite imyaka 41 y'amavuko. Ibi byabereye i Mpopoma, mu mujyi muto hafi ya Buwalayo muri Zimbabwe. Impamvu y'urupfu rutunguranye rw'umugore, polisi ivuga ko hagikorwa igenzura rikomeye ngo barebe icyaba cyabiteye n'ubwo byerekana ko imibonano mpuzabitsina yabayeho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Bulawayo, Inspector Abednico Ncube yagize ati ”Nshobora kwemeza ko umugore uzwi ku izina rya Siphilisiwe Nokomo w'imyaka 41 y'amavuko yapfuye ageze mu bitaro bikuru bya Mpilo. Ubu dutegereje ibisubizo nyuma y’urupfu kugira ngo tumenye icyateye urupfu”.

Nyuma y'uyu mugabo, kandi havugwa inkuru y'umusore w'imyaka 40 y'amavuko nawe wapfuye ari gusambana n'umukobwa ukora umwuga w'uburaya mu gace ka Diobu ka Port Harcourt muri Nigeria. Uyu mugabo witwa Enuduisu Odili yapfiriye mu gikorwa cyo gukora   imibonano mpuzabitsina n'umukobwa wicuruza. 

SRC:Browngh,Punchng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND