'Byatse' ni indirimbo yahuriyemo na bagenzi be babiri nabo batuye mu Bubiligi, MTG Real One na DD. Aba bahanzi bose bari gukorera mu nzu (label) nshya yitwa La Source Records igiye kubafasha mu bikorwa byabo bya muzika.
Clova Lova yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya ari yo ibimburiye indi mishinga we na bagenzi be bari muri La Source Record bateganya gushyira hanze, aho bahisemo guhera ku ndirimbo ibyinitse ifasha abantu kwishimira ubuzima muri ibi bihe bisoza umwaka wa 2020. Clova Lova aganira na Kigali Post yagize ati:
Ni indirimbo ibyinitse iri mu njyana ya Afro trap. Impamvu ariyo ndirimbo twahisemo gusohora muri ibi bihe by’iminsi mikuru ni uko uyu mwaka turi gusoza ari umwaka utarabereye mwiza abatuye isi muri rusange tukaba twarasanze byaba byiza tuwusoje twiremamo icyizere n’imbaraga dutegura umwaka utaha.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer CB naho gitari yumvikanamo ikaba yaracuranzwe na Didier Touch. Clova avuga ko nyuma yo kugera mu Bubiligi akabanza kwisuganya, ubu arimo gutegura EP 1 izasohoka 2021, izaba yitwa "NTAMUPAKA", ikazaba igizwe n’indirimbo ziri mu njyana zitandukanye kandi zigezweho.
Nk'uko byumvikana mu ndirimbo 'Byatse', Clova Lova akora rap ibintu benshi batamuziho dore ko yamamaye cyane mu njyana ya Coga Style yakunze gufatanyamo na Rafiki ufatwa nk’umwami w’iyi njyana.
Yageneye ubutumwa abakunzi b’umuziki n’abanyarwanda muri rusange abasaba gushyira hamwe kuko bizabafasha guhashya Covid-19. Yagize ati “Twifurije abakunzi b’umuziki n’abanyarwanda bose iminsi mikuru myiza tubibutsa ko twanyuze mu bikomeye birenze Covid19, nidushyira hamwe nayo tuzayitsinda."
Clova Lova avuga ko agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki
MTG Real One amaze gushyira hanze EP ye ya mbere yitwa "READY " igizwe n’indirimbo 8
DD nawe ari gutegura EP ye ya mbere izajya hanze mu minsi mike iri imbere, ikazaba yitwa" MOOD" aho imaze gutunganywa ku rugero rwa 80%
Abahanzi 3 babarizwa muri Label nshya yitwa La Source Records
REBA HANO INDIRIMBO 'BYATSE' Y'ABAHANZI BO MURI LA SOURCE
REBA INDIRIMBO 'BWONGOZA 4' YA RAFIKI FT CLOVA LOVA, RIDERMAN & JAY POLLY