RFL
Kigali

Gisele Precious, Gaby Kamanzi, Gahongayire na The Anointed band bahuriye mu gitaramo gikomeye cya Noheli-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/12/2020 11:20
1


Kuri uyu wa 26 Ukuboza 2020 kuri ISIBO TV habereye igitaramo gikomeye cyateguwe n'umuhanzikazi Gisele Precious. Ni igitaramo cyo kwizihiza Noheri cyiswe 'Christmas Clebration Festival 2020'. Ni igitaramo kandi cyanyuze ku mbuga nkoranyambaga za Gisele Precious ndetse na Youtube Channel ye yise IRERA REHOBOTH.



Ni igitaramo kizihiye benshi mu bagikurikiranye nk'uko byagaragaye mu bitekerezo by'abari bakurikiye ku mbuga nkorambaga. Iki gitaramo kandi cyari gifite intego yo kwizihiza noheri no gushima Imana kuri byose yakoreye abantu bayo nk'uko Gisele Precious yabitangarije itangazamakuru.


Gisele Precious mu gitaramo cya Noheli 

Mu bahanzi bagaragaraye ku rubyiniro (stage) harimo Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na Gisele Precious ari nawe wateguye iki gitaramo. Abahanzi bose bakanguye amarangamutima y'abari bakurikiye iki gitaramo ndetse baragaza abahanzikazi bageze ku rwego rukomeye mu muziki w'imbonankubone (Live music).

Ni igitaramo cyiririmbwemo gusa n'abahanzikazi


Nk'uko mu biganiro bitandukanye Gisele Precious yagiye aha itangazamakuru yabivugaga, iki gitaramo cyatumiwemo ab'igitsinagore gusa ari nako byagenze kuri iyi nshuro. Ni igitaramo kandi cyayobowe n'umwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda ari we Diana Kamugisha wagaragaje impano idasanzwe yo kuyobora ibitaramo.

The anointed band nayo yerekanye ubudasa ku bicurangisho uhereye kuri za guitars, piano, ingoma n'ibindi bicurangisho byose byacuranzwe n'iyi band ndetse akarusho ikaba yanacurangiye abaririmbye bose. Iki kikaba kimwe mu byagize iki gitaramo ubudasa.

Esther Uwase watsinze muri Stars for Jesus yahawe umwanya agaragaza impano ye


Esther Uwase ni umuhanzikazi mutoya w'imyaka 8 y'amavuko watsinze mu irushanwa ry'abana ryiswe Stars for Jesus rya Shiloh TV ni umunyempano w'umukobwa ukiri muto kandi utangaje wanyuze abitabiriye iki gitaramo. Ni umwana wakoranye neza cyane na The anointed band yacurangaga muri iki gitaramo ndetse akaba atanga icyizere mu gihe kizaza muri muzika ihimbaza Imana.

Iki gitaramo cyabaye Full live

Byinshi mu bitaramo bica kuri za televiziyo usanga akenshi ba nyirabyo babanza kubifata mbere bakabitunganya nyuma bikajyanwa mu mateleviziyo amavideo yabyo agatambuka kuri televiziyo. Iki gitaramo cyo siko byagenze cyari igitaramo kiri 'Full live' aho ibyuma byose byacurangwaga imbonankubone ndetse abantu bagikurikiye. Ni ikintu cyashimwe na benshi mu bakunda indirimbo zihimbaza Imana.

Gahongayire yahaye Gisele Precious impano itangaje


Bitunguranye Aline Gahongayire yahingukanye ku rubyiniro impano yatangaje benshi yazaniye Gisele Precious. Iyi mpano ni ururabyo rwiza cyane yaje yitwaje nk'ikimenyetso cy'uko akunda Gisele Precious ndetse n'impano ye. Gahongayire yakomeje avuga ko atewe ishema no kubona abagore basigaye bakora umuziki bakanicurangira ndetse bagashyiraho na za band nka The anointed band.

Ejo hazaza ha Gisele Precious nyuma y'iki gitaramo hahatse iki?

Gisele Precious avuga ko nyuma y'iki gitaramo azakomeza gushyira imbaraga mu gukora ibikorwa byinshi bya muzika cyane cyane gukora indirimbo zitandukanye ari nako yongera ubumenyi muri uyu murimo wo kuririmba. Avuga kandi ko yifuza ko kuririmba kwe byaba ubuzima.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gisele Precious yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana ku bw'ibihe byiza yabahaye mu gitaramo yakoreye kuri Televiziyo. Ati "Ndanezerewe cyane, Imana yanejeje. Twagize ibihe byiza kandi byose byagenze neza. Ndumva ntewe ishema n'umuntu wese wagaragaye kuri Stage, yaba Esther (Star for Jesus winner), Gaby, Aline na The anointed band;

Bose twari mu mwuka umwe ni ukuri Imana yatunejeje kandi nanejejwe n'uburyo abantu badukurikiranye ndabashimiye byimazeyo! Mbese sinzi uko nasobanura uko merewe ubu ngo mubyumve ariko muri make ndanezerewe kandi ndashimira Imana n'abantu bayo ku bw'urukundo batugaragarije. Ntibagiwe n'abaduteye inkunga z'uburyo bwose kugira ngo iyi event igende neza, Imana ibahe imigisha".


Gisele Precious afite ishimwe riremereye ku Mana

Gisele Precious ni umuhanzikazi ubarizwa mu itorero rya ADEPR ndetse akaba avuka mu muryango w'abashumba. Amaze imyaka ibiri mu muziki uhimbaza Imana, akaba amaze gukoramo ibitaramo bibiri birimo icyo yakoreye mu karere ka RUBAVU ndetse na Christmas Celebration Festival. Yatumiwe kandi yitabira ibitaramo byinshi muri Kigali n'ahandi.


Gaby Kamanzi mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli


Gisele Precious umuhanzikazi ugeze ku rwego rushimishije


Gaby Kamanzi mu gitaramo cya Noheli


Aline Gahongayire yafashije benshi muri iki gitaramo 


Esther Uwase yagaragaje ko ari umuhanzikazi wo guhangwa ijisho mu gihe kiri imbere

REBA ANDI MAFOTO YO MURI IKI GITARAMO

The Anointed Band niyo yacuranze muri iki gitaramo

Esther Niyifasha ucuranga inanga nyarwanda ni n'umuhanga mu gucuranga gitari

Gahongayire yahaye Gisele impano y'ururabo

Umuhanzikazi Diana Kamugisha ni we wayoboye iki gitaramo


Bafashe amafoto y'urwibutso nyuma y'igitaramo


Gisele Precious yanyuzwe cyane n'imigendekere y'igitaramo cye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha steven 3 years ago
    Ndashimira Aline Ndumu fan ndamukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND