RFL
Kigali

Bite by'igitaramo 'East African Party' kizinjiza abantu mu 2021? Niba kizaba, aba bahanzi bakwiriye gutekerezwaho!

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/12/2020 7:02
3


Mu Rwanda bimaze kuba akamenyero buri ntangiriro z'umwaka haba hateganyijwe igitaramo gikomeye benshi bazi nka EAST AFRICAN PARTY, ibi bitaramo byatangiye muri 2009 bitegurwa na kompanyi ya East African Promoters. Ibitaramo byabanjirije igitegerejwe kizaba tariki 1 Mutarama 2021, abahanzi 51 ni bo bamaze gutumirwa.



Abahanzi bamaze kuririmba muri iki gitaramo kiba buri mwana, baba barimo abanyarwanda 30 ndetse n'abanyamahanga 21. Niba igitaramo cy'uyu mwaka kizaba, kugeza ubu nta muntu ufite igisubizo n'ubwo mu cyumweru gitaha igisubizo kizamenyeka nk'uko amakuru adashidikanywaho dufite abihamya.

Mu bahanzi b'abanyamahanga Kidum niwe wenyine umaze kucyitabira inshuro zirenze imwe dore ko yitabiriye gatatu mu gihe mu banyarwanda King James ariwe umaze kucyitabira kenshi aho amaze kucyitabira inshuro zirindwi zose naho Riderman amaze kugitumirwamo inshuro esheshatu. 

Ni mu gihe Bruce Melodie akomeje ku muvuduko ariko yazabakorera mu ngata mu myaka iri imbere dore ko amaze kugitumirwamo inshuro eshanu na Butera Knowless watumiwe inshuro enye. Impamvu Bruce Melody yazabakurikira mu gutumirwamo kenshi ndetse akanabacaho ni uko akunzwe cyane bitewe n'indirimbo zinyuranye zavugishije benshi yakoze uyu mwaka ndetse ubona nta gahunda afite ya vuba yo gucogora mu muziki we.

Iki gitaramo cyihariye umuhigo wo kuba kitarigeze gisiba umwaka n'umwe kuva cyatangira. Green P ni we muhanzi ugifitemo amateka mabi kuko yari yatumiwe ntabashe kukiririmbamo ariko rero n'ubundi akabaye icwende ntikoga ubu Green P ari mu gihome ku buryo aramutse atumiwe nabwo ntiyaboneka. Abandi bahanzi bagakwiriye gutumirwa uyu mwaka bitewe n'ibikorwa byabo byigaragaza bakoze mu 2020, harimo Davis D, Mico The Best, Bruce Melody n'abandi.

Ni nde muhanzi waba mukuru muri East African Party 2021?


Uyu mwaka wabaye uw’impfabusa ku bahanzi benshi kandi koko birumvikana ariko ku bakunda umuziki nta gisobanuro cyo kudakora bajya bemera kuko bahita bikundira umuhanzi ukora cyane dore ko gukunda umuhanzi runaka nta masezerano bisaba. 

The Ben wabaye umuhanzi mukuru mu bitaramo byateguwe mu 2017 na 2019 ubu yakongera kugirirwa icyizere?. Ese ni Meddy cyangwa se ni Bruce Melodie uzaririmba mu gitaramo gikurikira? Ese na Israel Mbonyi nk'umuhanzi ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel muri iki gihe, yatekerezwaho?.

Aha nta mibare myinshi bisaba gukora amahitamo meza ukunguka cyangwa se ugahomba kuko Meddy afite indirimbo 'Carolina' ifite amashusho yakiriwe neza ndetse na Bruce Melodie asoje umwaka ahagaze neza ku bwo gukora indirimbo zikagibwaho impaka mu bakomeye n’abaciriritse kubera ibyo zigarukaho bikaba byaramuhaye kumenywa na benshi barimo n'abayobozi bakuru.

Umuyobozi wa East Africa Party, Mushyoma Joseph (Boubou), avugana na INYARWANDA.COM/TV yirinze kugira icyo atangaza ku buryo igitaramo kizaba ariko aca amarenga ko mu ntangiriro z’icyumweru kiri imbere bazicara bagafata umwanzuro ndetse bakamenyesha abanyarwanda uko bizegenda kuko hibazwa uko kizaba n’umuhanzi uzakiririmbamo ari mukuru. 


Israel Mbonyi aramutse atumiwe yashimisha benshi

Israel Mbonyi afite abamukunda baruta ubwinshi abakunda Melodie na Meddy ku buryo anabarusha kwitwara neza ku rubyiniro n'ubwo aririmba izo kuramya no guhimbaza Imana ariko arakunzwe bidashidikanwaho dore ko icya mbere ari ugucuruza kurusha kuganzwa n’amarangamutima. Bitewe n'uko igitaramo cy'uyu mwaka kiramutse kinabaye, cyaba mu buryo bw'ikoranabuhanga, Israel Mbonyi yagakwiriye gutekerezwaho kuko arakunzwe cyane.

Mu 2020 ko Bushali yari ahagarariye Kinyatrap ubu amazi ntiyarenze inkombe?

Hari abaca umugani ko amahirwe aza rimwe mu buzima. Kandi iyo isi ikonkeje wonka rimwe kuko si nyoko. Bushali mu bitaramo bisoza umwaka wa 2019 yari ku ibere kandi koko akunzwe ariko yaje kwirengangiza impano no gukundwa icyo bisobanuye n'uko bisigasirwa yishora mu biyobyabwenge none umwaka wa 2020 urangiye atari ku rwego yariho mu 2019.

Igishoboka ni uko umuhanzi B-Threy ari we wahagararira Kinyatrap mu gihe ubuyobozi bwa EAP bwatekereza kure cyangwa se Bushali agahabwa amahirwe ya nyuma ari ko ku buryo bivugwa kare itangazamakuru rikabivuga cyane nk'uko byagenze mu 2019.

Ese igitaramo nigica kuri Televiziyo na YouTube, EAP izungukira he?

Ubuyobozi bwa EAP bukwiriye kureba kure bugashaka abamamaza mu gitaramo igihe kiri kuba ndetse mu gihe buzaba bwatumiye itangazamakuru bukabazana bakamurika ibyo bakora. 

Umuhanzi wese uzaririmba akwiriye kuba afite ibicuruzwa bya sosiyete izaba yaremeye gutera inkunga igitaramo ku buryo buri foto izaba iriho ibikorwa bya sosiyete yateye inkunga igitaramo. Mujya mubibona ko ahantu hose Diamond Platnumz ari aba afite amacupa y’ibinyobwa bya sosiyete yamamariza. Ibi niko bikwiriye kugenda no muri EAP 2021.        

Ku munsi nyirizina w’igitaramo abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro bakwiriye kuba bahawe agaciro bakaba bari kuri televiziyo y’igihugu bakurikiranira hafi igitaramo kugira ngo babashe kuganira n’abahanzi bazakiririmbamo. 

Hari ingeso yo kubeshya abanyarwanda ko igitaramo kiri kuba imbonankubone ariko ibihe by’ibinyoma bijyane na Covi-19 niba abahanzi bari kuririmba imbonankubone bizabe ari byo ntibibe kubafata mbere amashusho ngo itangazamakuru n'abanyarwanda babeshywe ko byabaye imbonankubone (live).

Ni abahe bahanzikazi bashobora kuririmba muri EAP 2021?

Marina, Alyn Sano, Butera Knowles, Cassandra, Aline Gahongayire, Ariel Wayz na Clarisse Karasira, ni bamwe mu bakwiriye gutekerezwaho kuko kuri ubu bafite igikundiro kidashidikanywaho. Icyakoro kubahitamo bishobora gushingira ku mikorere yabo n’igikundiro bafite ndetse n’ingano y’ababakunda ku buryo bashobora kuryoshya igitaramo. 

Nonese King James ashobora kuzatumirwa?


Kuva umwaka watangira byagaragaye ko King James yakoze buhoro ahubwo yigira mu bucuruzi bwa kawunga. Yakoze Poupette irakundwa cyane ndetse yanagaragaye mu zindi ndirimbo zakunzwe n'ubwo hari abahanzi bagaragaye kumurusha nka Davis D na Platin bakwiriye guhabwa urubyiniro bakiyereka ababakunda dore ko nari umugabo idakwiriye guhabwa intebe mu isi y’ubucuruzi. 

Niba Davis D afite indirimbo iyoboye izindi ku mashusho yakoreye i Dubai yakabaye ahabwa umwanya agataramira abakunda umuziki muzima udashingiye ku marangamutima. Si we gusa ahubwo umuhanzi Mico The Best ufite indirimbo 'Igare' yegukanye ibigembo binyuranye by'indirimbo ikunzwe kurusha izinda, akwiriye nawe gutumirwa akaririmbira abakunze indirimbo ye. Ni ngombwa gukora igitaramo giha ibyishimo abanyarwanda aho kubateza urujijo hibazwa ku bahanzi batoranyijwe.


Bruce Melodies ashobora kuba umuhanzi mukuru muri East African Party itaha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDAYISHIMIYE EZIRA3 years ago
    Bruce Mellody ayoboye icyogitaramo byaba ari fresh!
  • NDAYISHIMIYE EZIRA3 years ago
    Bruce Mellody ayoboye icyogitaramo byaba ari fresh!
  • HITABA.ABATUMA.HAMIS3 years ago
    ndashaka.bruoce.meld





Inyarwanda BACKGROUND