RFL
Kigali

Tembera Dubai umujyi wibitseho udukoryo twinshi turimo Ubusitani bwa mbere mu bwiza ku Isi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/12/2020 15:46
0


Mu nkuru iherutse y’indirimbo 10 zarebwe cyane mu Rwanda mu 2020 z’abahanzi nyarwanda, eshatu za mbere amashusho yazo yafatiwe Dubai, ni ukubera ki? Ni uko ari umujyi wa mbere ku isi mu gukurura abawutembereramo.



Dubai mu 2016 abayisura bawinjirije akayabo ka miliyari $ 28.50, muri uwo mwaka wari mu Mijyi 10 ikurura ba mukerarugendo ariko wari utaragira agahigo ko kugira inzu ndende isumba izindi n’ubusitani bwitwa 'Dubai Miracle Garden' bwiza kandi bunini bwa mbere ku isi.


Inzu ndende ku isi iba Dubai, kujya mu igorofa rya nyuma ukifotoza wishyura 100$

Hari imijyi myinshi ku isi yigiramo udushya dutangaje ndetse ikagira n’umwihariko wayo ariko Dubai yo ifite byinshi yihariye biyigira umujyi w’igitangaza wuje ubukungu bwo ku rwego rwo hejuru bunatuma benshi mu bahatuye babaho mu buzima bwiza busa n’inzozi.

Ibi bituma benshi mu baherwe bo ku isi, iyo bifuza kurya ubuzima no kumenya neza aho isi igeze, banyarukira muri uyu mujyi aho babasha kubaho mu buzima benshi babona nk’inzozi zidashobora kubaho

Dubai Miracle Garden ingana ite?





Dubai Miracle Garden ni ubusitani bwatashywe mu 2013 ku munsi w’abakundana, bwubatse ku buso bwa hegitare 72, buriho indabo miliyoni 150. Ubu busitani bwahawe igihembo cya Guiness de record mu 2013, 2016 no mu 2018.

Dubai irashyuha cyane ariko bitewe n’uburyo bukoreshwa mu kubuvomera bwitwa 'Drip irrigation', buhorana ubuhehere bitewe n’uko nibura litiro ibihumbi 750 buri munsi zikoreshwa mu kubwuhira. N'amazi ava mu yaba yakoreshejwe n’abatuye muri uwo mujyi arafatwa agatunganywa noneho agakoreshwa mu kuvomera bwa busitani.


Inyubako ziteye amabengeza

Amateka ya Dubai atangirira mu 1971

Dubai isomwa Dubayy ni umurwa mukuru wa Emirate kimwe mu bihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Wabayeho mu 1971 ubona ubwigenge ubukuye ku Bwongereza. Ni izina bivugwa ko rikomoka ku isoko ryari hafi y’aho uwo mujyi wubatse. Ifite ubuso bungana na 4,114 Km2. Ni umujyi ugizwe n’ibikorwaremezo birimo inzu isumba izindi ku isi, amahoteli meza ndetse n’ibiyaga bibereye ijisho. Abawutuye abenshi ni abayisilamu ariko hari n’abahindu.

Inzu ndende ku Isi iherereye mu mujyi wa Dubai

AMAFOTO: Britannica.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND