RFL
Kigali

Uko byari byifashe kuri Noheli mu miryango y'abakinnyi bakomeye ku Isi - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/12/2020 13:26
0


Nubwo ukwemera kwabo kuba gutandukanye, yewe amadini yabo atemeranya n'aba krisitu kuri imwe mu minsi mikuru iba mu madini yabo, ariko ntibibuza abakinnyi batandukanye kwifatanya n'Isi yose kwizihiza Noheli, umunsi bivugwa ko ariwo Yesu yavutseho, wizihizwa buri tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka.Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Abakinnyi bakomeye muri ruhago ku Isi, barimo Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Luis Suarez, Aubameyang, Neymar, Mo Salah, Mbappe n’abandi, bashyize amafoto hanze bari kumwe n’imiryango yabo bagaragaza uko bijihije uyu munsi mukuru.

"Tubifurije Noheli nziza" niyo magambo yakurikiraga ifoto ku bakinnyi bashyize ahagaragara uko n'imiryango yabo bizihije uyu munsi.

Cristiano Ronaldo ari mu biruhuko n’umuryango we nyuma y’aho ikipe ye ya Juventus inyagiriwe na Fiorentina ibitego 3-0, yari kumwe n’umukunzi we Georgina n’abana be 4 Cristiano Junior, impanga ze Eva na Mateo ndetse na Alana.

Messi yari kumwe n'umukunzi we Antonela Roccuzzo ndetse n'abana be batatu.

Benshi muri aba bakinnyi bizihije uyu munsi bari kumwe n'imiryango yabo.

Cristiano Ronaldo yizihije Noheli ari kumwe n'umuryango we

Uku niko Lionel Messi n'umuryango we bizihije Noheli

Neymar Jr yizihije Noheli ari kumwe n'umuryango we

Luis Suarez yizihije Noheli n'umuryango we

Klyan Mbappe wa PSG nawe yizihije Noheli n'umuryango we

Lewandowski wa Bayern Munich yizihije Noheli ari kumwe n'umuryango we

Nubwo Mo Salah ari umu- Islam yifatanyije n'Isi yose kwizihiza Noheli

Aubameyang wa Arsenal nawe yizihije Noheli ari kumwe n'umuryango we

Kevin Debryune wa Man.City yizihije Noheli n'umuryango we

Sergio Ramos yahisemo gushyira hanze ifoto ari wenyine kuri Noheli

Ozil wa Arsenal ni uku yizihije Noheli

Angel di Maria yizihije Noheli ari kumwe n'umuryango we

Wayne Rooney yizihije Noheli ari kumwe n'umuryango we

Thiago Alcantara wa Liverpool yizihije Noheli n'umuryango we

James Rodriguez wa Everton ni uku yizihije Noheli

David Beckham yizihije Noheli muri ubu buryo

Yaya Toure yizihije Noheli ari kumwe n'umuryango we

Marcus Rashford wa Man.United yari yifashe atya kuri Noheli

Toby Alderweireld wa Tottenham yizihije Noheli ari kumwe n'umuryango we

David Villa wakiniye Espagne na Barcelona yizihije Noheli ari kumwe n'umuryango we

Uku niko Arturo Vidal yari ameze kuri Noheli

Gabriel Jesus wa Man.City yizihije Noheli gutya

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND