RFL
Kigali

Sam Rushimisha yasubiyemo indirimbo 'Child of Bethlehem' mu kwifuriza abatuye Isi Noheli nziza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2020 22:30
2


Umunyempano Sam Rushimisha uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifurije abatuye Isi Nohel nziza abinyujije mu ndirimbo 'Child of Bethlehem' ya Wayne Watson yasubiyemo bitewe n'uko yakunze cyane amagambo ayigize. Ni indirimbo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 24/12/2020 habura amasaha make ngo Noheli ibe.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sam Rushimisha yasobanuye icyamuteye gusubiramo iyi ndirimbo, ati "Ni 'Christmas song', natekereje kuyisubiramo kuko yamfashije, ni indirimbo irimo amagambo meza yahimbwe n'umukozi w'Imana Wayne Watson ivuga ku ivuka ry'Umwami wacu Yesu, rero ndabifuriza Noheli nziza n'umwaka mushya muhire n'ubwo twaciye muri byinshi muri uyu mwaka;

Ntibyatubuza gushima no kwishimira umwami wacu wemeye kwambara akamero k'umuntu asize icyubahiro n'ubwiza bitagereranwa, akemera kwicisha bugufi ngo atwikorere imitwaro tutari kuzabasha namba, akaza muri iyi si yanduye akavukira mu kiraro kandi ari umwami w'abami, akababwa, akazuka, urwo rukundo rwose yadukunze kwari ukugira ngo aduhindure abana mu rugo, abaragwa mu bwami bw'Imana, ntagisa niyo mpano twahawe n'umwami wacu Yesu". 


Rushimisha Sam yakoze mu nganzo yifuriza abatuye Isi noheli nziza

Amajwi y'iyi ndirimbo ya Sam Rushimisha yakozwe na Cmertkey hanyuma amashusho atunganywa na Detonation. Sam Rushimisha ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Dallas wo muri Texas. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bita Mirimba akurira mu Rwanda mu duce dutandukanye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ndetse yabaye no muri Kigali.

Rushimisha avuka mu muryango w’abana batanu, we akaba ari uwa kane. Mu 2010 ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere ariko atinda kuyishyira hanze. Yinjiye mu muziki mu buryo bweruye ku itike y'umuhanzi Romulus Rushimisha bakoranye indirimbo 'Shimwa Mwami'. Kugeza ubu Rushimisha amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; Shimwa Mwami, Ntibikingora, Inshuti nyanshuti, Nayagaciro, Ubutunzi n'izindi.

REBA HANO 'CHILD OF BETHLEHEM' YASUBIWEMO NA SAM RUSHIMISHA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha 3 years ago
    Rachel, nina and Yvonne basohoye cover yindirimbo nziza cyane.
  • Yvonne 3 years ago
    Abakobwa bavukana bitwa Rachel nina an Yvonne Neza. Basohoye cover yindirimbo nziza cyane. Yashimishije abantu beshi.





Inyarwanda BACKGROUND