RFL
Kigali

Abahanzi 11 bafite impano zitabyazwa umusaruro bakwiriye gushorwamo imari mu 2021 bakamamara bakanatanga umusaruro

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/12/2020 10:18
4


Amahitamo mabi abaho mu bucuruzi ni ugushora imari ku muhanzi udafite ahazaza ndetse bikaba bibi iyo ukoranye n’umuhanzi ntakubyarire inyungu, mugatandukana mubaye abanzi. Ni kenshi usanga abashoramari bagira amahitamo mabi bagafata abahanzi bakabapfira ubusa nyamara birengagije abafite impano bashobora kubabyaririra inyungu.



Aba bahanzi 10 bafite impano ariko ntibafite abashoramari/Abajyanama(Managers) babasunika nyamara mu 2021 bababonye impande zombi zakunguka.

  1. Yvanny Mpano

Mutangana Yves, uzwi mu muziki nyarwanda nka Yvanny Mpano, ni umwe mu bahanzi bamaze kugaragaza impano yihariye mu kuririmba no kwandika indirimbo zirimo ubuhanga haba mu buryo ziririmbwemo ndetse n’ubutumwa zitanga.

Ni umwe mu bagaragaje impano n’ubuhanga byamuhesheje amahirwe yo gutoranywa mu ba mbere bahawe amahirwe yo kwiga umuziki w’umwuga mu ishuri ry’umuziki n’ubugeni rya Nyundo. 

Uyu musore akora umuziki yirwariza ku buryo abonye umushoramari umwitaho atatinda kubona ko yahisemo neza ndetse n’umuziki nyarwanda ukaba wagira amaraso mashya. Afite indirimbo 'Ndabigukundira' yujuje miliyoni y’abayirebye kuri shene ye ya You Tube mu gihe kitarengeje umwaka nyamara hari abafite amazina banamaze imyaka myinshi batagera kuri ako gahigo. Umushoramari wakenera gukora bya kinyamwuga yamushoramo amafaranga kandi yamwungukira kuko usibye kuba afite impano umuziki yarawize.

2. Cassandra baby


Cassandra ni umwe mu bahanzikazi bacye bakora injyana ya HipHop yuzuye, ni mushya mu muziki nyarwanda kandi mu bigaragara atanga icyizere n’ubuhanga mu njyana akora.  Ni we muhanzikazi ukora injyana ya Hip Hop yuzuye dore ko usanga abandi bayivangira n’izindi njyana mu rwego rwo gushaka isoko. Uyu muraperikazi ufite ubuhanga budashidikanywaho aramutse abonye ikipe imushoramo imari yatanga umusaruro kandi injyana ya Hip Hop iri kugenda biguru ntege yakongera ikiganza mu matwi y’abakunzi ba muzika nyarwanda.

3. Racine



Kamatari Thiery ufite izina ry’ ubuhanzi nka Racine umuhanzi mu njyana ya Hip Hop yiyemeje ko agiye guhindura byinshi mu muziki w’ abaraperi akagarura icyizere mu bakunzi biyi njyana isigaye ifatwa nkidahari. Racine yinjiye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda aho yatangiranjye injyana nshya ya Hip hop izwi nka Trap music yemeza ko ariwe wa mbere mu Rwanda uyiyobotse ndetse ko yiteguye gukora byinshi muri iyi njyana mu rwego rwo gususurutsa abakunzi be. 

Umuziki awumazemo imyaka itatu ariko ubuhanga bwe mu kuririmba no kwandika hagize umushoramo imari yateza imbere umuziki Nyarwanda. Amaze imyaka itatu arwana no kureba ko izina rye ryakwiyandika mu yandi azwi mu muziki nyarwanda. Uyu muosre w’imyaka 24 ni umwe mu bahanga mu kwandika indirimbo no kuririmba avanga injyana zitandukanye.

4. Charly na Nina


Mu 2015, mu Rwanda hatangiye kumenyekana itsinda rikora umuziki rya Charly na Nina. Aba bakobwa babiri batumbagijwe n’indirimbo yabo yakunzwe yitwa ‘Indoro’ bahuriyemo na Big Fizzo. Bakoze umuziki barakundwa ndetse bazenguruka impande zose z’isi baririmba karahava. Ubwo Muyoboke Alex bawagejeje aho batarotaga byatangiraga guhwihwisa ko bashwanye kugeza ubwo bimenyekanye ko atazongera kubareba irihumye nta mbaraga bongeye kugaragaza.

Byari bigoye ko mu ndirimbo 10 zikunzwe mu Rwanda ziri ku ibere mu bitangazamakuru waburamo indirimbo yabo none ubu abantu batangiye kwibaza ahazaza h’umuziki wabo ariko habonetse umushoramari wabitaho ku buryo bwa kinyamwuga bakongera bakigarurira imitima y’abakunzi babo kuko muri Afurika y’iburasirazuba bari bamaze kuhagira abakunzi benshi ku buryo budashidikanywaho.

Mu byo bakoraga babaga bashyigikiwe na DJ Pius utarabavaga iruhande cyane ko yari inshuti yabo ya hafi, akaba iy’akadasohoka ya Muyoboke Alex. Wasangaga akenshi DJ Pius ari mu batera icyumvirizo indirimbo bagiye gushyira hanze, yahuriza na Muyoboke ku kuba yengetse bakayiha umugisha ikajya hanze.

Mu Ukuboza 2017 aba bakobwa bakoze igitaramo gikomeye cyo kumurika album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’ cyitabiriwe ku buryo bukomeye muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali), nabo birabarenga kuko bumvaga batabyiteze.

Akaryoshye ntigahora mu itama! Ku wa 20 Gashyantare 2018, aba baririmbyi babiri Charly [Rulinda Charlotte] na mugenzi we Nina [Muhoza Fatuma Nena] bafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano y’imikoranire bari bafitanye na Muyoboke Alex wacungaga inyungu zabo mu muziki yifashishije Sosiyete ye yitwa Decent Entertainment. Ni ikintu cyatunguranye cyane ko nta mwuka mubi wavugwaga hagati yabo, gusa bo ubwabo bari babiziranyeho ko hari ibitagenda neza mu mikoranire.

Kuri ubu bigaragara ko badashobora gukora umuziki badafite ikipe ihamye usibye Atari bo bonyine abahanzi bakenera ababafasha. Mu itangazo bageneye itangazamakuru, Charly na Nina bavuze ko bahagaritse imikoranire na Muyoboke Alex ndetse ko ‘bagiye gutangira uburyo bushya bwo kwita ku nyungu zabo ubwabo’. 

5. Siti True Kaligombe


Uyu musore yize umuziki ku ishuri rya muzika ryo ku nyundo yanasohotse mu mfura zaryo. Ni umwe mu bafasha umuraperi Riderman nka back up singer. Usibye kuba azi kuririmba azi no gucuranga bimwe mu bikoresho bya muzika. Aramutse abonye umusharamari mu 2021 yakora umuziki ahozaho bigatanga umusaruro. 

6. Paccy Kizito wahoze muri TNP


Uyu musore wakoranye indirimbo na Butera Knowless yitwa 'Mbaye wowe' ikamamara cyane byagaragaye ko aramutse abonye ibiganza byiza yakora umuziki agahatana mu ruganda rwa muzika nyarwanda rusigaye rubasha uwufite agatubutse cyangwa se ufite ikipe imukurikiranira hafi ariko izi neza ikibuga cya muzika nyarwanda. Kugira impano ni kimwe ariko kugira abagufasha kuyibyaza umusaruro ni cyo gitandukanya abahanzi. 

7. Gabiro Guitar

Uyu musore witabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ni umwe mu bafite impano mu kuririmba no gucuranga igikoresho cya Gitari. Yakoze indirimbo zirakundwa cyane mu bihe bitandukanye ariko aramutse abonye umushoramari bakorana mu buryo buhoraho bwa kinyamwuga umuziki we watambugira kandi ukambuka imipaka. Abakurikiranira hafi umuziki we bahamya ko ari umuhanga ariko akora akabura akongera akagaruka. 

8. Nessa


Uyu muhanzikazi wahoze muri Ladies empire ikaza kwitwa Classic empire records ni umwe mu bafite impano idashikanywaho dore ko agifashwa n’iyo nzu yari imushinzwe yagiye akora indirimbo zigakundwa ndetse na nyuma y’uko isenyutse yakoze indirimbo ’’Ikivuguto’’ yakiriwe neza ikamwumvikanisha nk’umuhanzikazi uzi umuziki wava ku rwego rumwe akajya ku rundi mu gihe yafashwa n’ikipe izi ibyo gucuruza abahanzi no gushabika. 

9. Neg g The General


Uyu muraperi mu myaka yo hambere wakunzwe bitewe n’imyandikire ye ndetse n’imiririmbire ye ni umwe mu bahanga umuziki nyarwanda ufite nubwo yahuye n’ibizazane ajya kugororwa ariko aho agarukiye mu muryango nyarwanda yagaragaje ko agifite umuziki abanyarwanda bakeneye. Yakoze indirimbo Ni nde wari uzi ibi bintu yaje kuba indirimbo buri wese yakunze ndetse yongera kugarura wa muzika wo guterana ubuse uri kugenda ukendera mu mitima y’abanyarwanda. 

10. Master G


Uyu musore ukorera muzika mu ntara y’amajyarugu mu karere ka Gicumbi ahakomoka Social Mula, iyo urebye imbaraga akoresha yirya akimara agakora n’amashusho ubona ko afite uburyohe ubona ko abonye ikipe imufasha yatera imbere kandi akabyara umusaruro.

Bimwe mu bibuza umuhanzi gutera imbere icya mbere ni ukubura igishoro cyo guhora ashyira mu muziki, kubura ikipe bafatanya, gukoresha ibiyobyabwenge akazimira burundu ndetse no kutamenya kubyaza impano ye umusaruro. Mu 2021 umushoramari ushaka gushora imari muri muzika nyarwanda yagakwiriye kwegera umwe mu bahanzi twavuze hejuru kuko bujuje ibisabwa ngo bacuruze bavane umuziki ku rwego rumwe bawugeze ku rundi rwego. Amahitamo mabi ni ugushora amafaranga ku muntu udafite impano, ikinyabupfura n’igikundiro.

11. Alyn Sano


Uyu mwari ni umwe mu bafite imirimbire ikunzwe muri iyi minsi ndetse yarakoze cyane muri uyu mwaka ariko mu 2021 abonye ikipe imucuruza yava ku rwego rwo gukora umuziki w'i Rwanda akagera i Mahanga. Abahanga bahamya ko umuhanzi ari nk'uruganda ku buryo hakwiriye abantu benshi bafite ubumenyi butandukanye babyaza umusaruro ya mpano y'umuhanzi.


Shyigikira muzika nyarwanda ushora imari muri aba banyempano







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Tresor Tuyizere3 years ago
    Igihe kiragezeko abafite Impano zitezwa imbere ndetse n' abashoramari Bagashor imari aho bizeyeko batazahomba.Benshi muri aba bahanzi bavuzwe haruguru barashoboye pe .
  • Yamuragiye Jean de Dieu 3 years ago
    Uru rutonde rwabuzeho Victor Rukotana
  • Ndizeye Alpha3 years ago
    Ibyomuvuze nukuri ariko icyonakongeraho mwanakigarutseho ikinyabupfura nigikundiro, mumuziki birakota kbx mukomeze muduhe andimakuru
  • Ndizeye Alpha3 years ago
    Ibyomuvuze nukuri ariko icyonakongeraho mwanakigarutseho ikinyabupfura nigikundiro, mumuziki birakota kbx mukomeze muduhe andimakuru





Inyarwanda BACKGROUND