Mu bice bitandukanye by'ubuzima, byahungabanyijwe n'uyu mwaka wa 2020 tutibagiwe no mu mupira w'amaguru mu Rwanda, 'Abasportifs' babuze inshuti zabo bahuzwaga na Ruhago. 'Abasportif' bari kuri uru rutonde, ni bamwe mu babashije kumenyekana bitabye Imana muri uyu mwaka wa 2020.
Niyigaba
Ibrahim
Niyigaba
Ibrahim yabaye umukinnyi wa Police FC na Rwamagana City FC aza kwitaba Imana
tariki 28 Werurwe 2020 azize Uburwayi. Niyigaba yakiniye Police yatozwaga na
Seninga Innocent ariko aza gusezererwa na Albert Mphande byaje no gutuma
asubira iwabo i Rwamagana atangira imyiteguro yo gukomeza amasomo gusa byaje
kurangira yitabye Imana.
Bushayija
LĂ©onard
Bushayija
Leonard wabaye umuyobozi wa Kiyovu Sport yitabye Imana tariki 11 Ukwakira
2020 nyuma y'iminsi arwaye impyiko byaje
no ku muviramo urupfu. Bushayija yitabye Imana hashize iminsi ashyizwe muri komosiyo
yateguraga amatora ya komite Nyobozi ya Kiyovu Sports.
Jeannot
Witakenge wakiniye ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana tariki 24 Mata 2020
aguye mu bitaro bya Bukavu General Hospital mu gihugu cya Congo. Mbere yo
kwitaba Imana Witakenge yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ari umutoza wungirije muri
Rayon Sports kugeza 2018.
Kabanda
Claude
Kabanda
Claude yakiniye Rayon Sports kuva mu 1993 kugeza mu 2000 akaba yaritabye Imana azize
indwara y'umutima agwa i Lyon mu Bufaransa.
Dusan
Dule ni umunya-Serbia watoje ikipe ya APR FC anayihesha igikombe cya shampiyona 2014/15. Ni amakuru yamenyekanye mu Ukwakira hagati atangajwe na Jimmy Mulisa wahoze atoza APR FC na we
atangaza ko yabimenye hashize amezi agera kuri 2 Dusan yitabye Imana.
Niyibigira
Patrick
Patrick
Niyibigira yari ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'abakinnyi ba Gasogi United
aza kwitaba Imana tariki 22 Nyakanga 2020 azize impanuka y'imodoka. Niyibigira
kandi yabaye umutoza w'imikino ngororamubiri muri RAF ndetse anaba umusifuzi
w'umupira w'amaguru muri FERWAFA.
Gasarabwe
Jean Damascene
Uyu
mwaka Mukura yatakaje Uwayibereye umuyobozi Gasarabwe Jean Damascene witabye
Imana tariki 22 Ukuboza 2020. Gasarabwe
yabaye umudepite mu nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda anaba umuyobozi
wa Mukura Victory Sports nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mbonabucya
Yves
Mbonabucya
Yves yakiniye ikipe ya Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports, yitabye Imana
tariki 12 Mata 2020 azize Coronavirus agwa mu gihugu cy'u Burundi. Nyakwigendera
Mbonabucya yakinaga yugarira izamu yazamukiye mu ikipe y'abato ya Kiyovu Sport
mu mwaka wa 1997/98 ikipe yatozwaga na Sogonya Hamiss 1999 aza kwerekeza mu
ikipe ya Rayon Sport.
Gatarayiha wambaye ikote ry'umweru
Muzehe
Gatarayiha yari umufana ukomeye ndetse mu busore bwe wakurikiraga ikipe iminsi
yose, 10 Nyakanga 2020 ubuzima bwaramugoye buhitamo ku murekuza ku myaka 88
y'amavuko azize Uburwayi.
Gasore
Sharif
Yari
umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Rugby ndetse na Lions de Fer Club yitabye Imana
tariki 13 Nzeri 2020 aguye mu kiyaga cya Muhazi. Uyu muvandimwe w'umukinnyi
ukina inyuma ku ruhande w'ibumoso Manishimwe Emmanuel yari afite imyaka 23
y'amavuko ubwo yaburirwaga irengero mu Kiyaga cya Muhazi umurambo we waje
kuboneka nyuma y'umunsi umwe ashyingurwa tariki 15 Nzeri 2020.
TANGA IGITECYEREZO