RFL
Kigali

'Aba-sportifs' bamenyekanye muri ruhago nyarwanda bitabye Imana mu 2020

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/12/2020 17:26
0


Mu bice bitandukanye by'ubuzima, byahungabanyijwe n'uyu mwaka wa 2020 tutibagiwe no mu mupira w'amaguru mu Rwanda, 'Abasportifs' babuze inshuti zabo bahuzwaga na Ruhago. 'Abasportif' bari kuri uru rutonde, ni bamwe mu babashije kumenyekana bitabye Imana muri uyu mwaka wa 2020.



Niyigaba Ibrahim


Niyigaba Ibrahim yabaye umukinnyi wa Police FC na Rwamagana City FC aza kwitaba Imana tariki 28 Werurwe 2020 azize Uburwayi. Niyigaba yakiniye Police yatozwaga na Seninga Innocent ariko aza gusezererwa na Albert Mphande byaje no gutuma asubira iwabo i Rwamagana atangira imyiteguro yo gukomeza amasomo gusa byaje kurangira yitabye Imana.

Bushayija LĂ©onard


Bushayija Leonard wabaye umuyobozi wa Kiyovu Sport yitabye Imana tariki 11 Ukwakira 2020  nyuma y'iminsi arwaye impyiko byaje no ku muviramo urupfu. Bushayija yitabye Imana hashize iminsi ashyizwe muri komosiyo yateguraga amatora ya komite Nyobozi ya Kiyovu Sports.

 Jeannot witakenge


Jeannot Witakenge wakiniye ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana tariki 24 Mata 2020 aguye mu bitaro bya Bukavu General Hospital mu gihugu cya Congo. Mbere yo kwitaba Imana Witakenge yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ari umutoza wungirije muri Rayon Sports kugeza 2018.

Kabanda Claude


Kabanda Claude yakiniye Rayon Sports kuva mu 1993 kugeza mu 2000 akaba yaritabye Imana azize indwara y'umutima agwa i Lyon mu Bufaransa.

 Dusan Dule


Dusan Dule ni umunya-Serbia watoje ikipe ya APR FC anayihesha igikombe cya  shampiyona 2014/15. Ni amakuru yamenyekanye mu Ukwakira hagati atangajwe na Jimmy Mulisa wahoze atoza APR FC na we atangaza ko yabimenye hashize amezi agera kuri 2 Dusan yitabye Imana.

Niyibigira Patrick


Patrick Niyibigira yari ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'abakinnyi ba Gasogi United aza kwitaba Imana tariki 22 Nyakanga 2020 azize impanuka y'imodoka. Niyibigira kandi yabaye umutoza w'imikino ngororamubiri muri RAF ndetse anaba umusifuzi w'umupira w'amaguru muri FERWAFA.

Gasarabwe Jean Damascene


Uyu mwaka Mukura yatakaje Uwayibereye umuyobozi Gasarabwe Jean Damascene witabye Imana tariki 22 Ukuboza 2020. Gasarabwe  yabaye umudepite mu nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda anaba umuyobozi wa Mukura Victory Sports nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mbonabucya Yves


Mbonabucya Yves yakiniye ikipe ya Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports, yitabye Imana tariki 12 Mata 2020 azize Coronavirus agwa mu gihugu cy'u Burundi. Nyakwigendera Mbonabucya yakinaga yugarira izamu yazamukiye mu ikipe y'abato ya Kiyovu Sport mu mwaka wa 1997/98 ikipe yatozwaga na Sogonya Hamiss 1999 aza kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport.

 Gatarayiha


Gatarayiha wambaye ikote ry'umweru

Muzehe Gatarayiha yari umufana ukomeye ndetse mu busore bwe wakurikiraga ikipe iminsi yose, 10 Nyakanga 2020 ubuzima bwaramugoye buhitamo ku murekuza ku myaka 88 y'amavuko azize Uburwayi.

Gasore Sharif


Yari umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Rugby ndetse na Lions de Fer Club yitabye Imana tariki 13 Nzeri 2020 aguye mu kiyaga cya Muhazi. Uyu muvandimwe w'umukinnyi ukina inyuma ku ruhande w'ibumoso Manishimwe Emmanuel yari afite imyaka 23 y'amavuko ubwo yaburirwaga irengero mu Kiyaga cya Muhazi umurambo we waje kuboneka nyuma y'umunsi umwe ashyingurwa tariki 15 Nzeri 2020.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND