RFL
Kigali

Vanessa umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant yahaye impano ya Noheli Kim Kardashian na Kris Jenner nk'abantu akunda cyane-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/12/2020 17:33
0


Vanessa Bryant, muri ibi bihe by'iminsi mikuru ya Noheli yahaye Noheli bamwe mu bantu afana cyane barimo umunyamideli Kim Kardashian na Kris Jenner, abagenera inkweto z'akataraboneka kuko zari zitarajya ku isoko zikiri mu bubiko.



Ni inkweto umugabo we nyakwigendera Kobe Bryant yamamazaga dore ko ubwoko bw'izi nkweto yigeze kuzambara mu mwaka wa 2010 kuri Noheli. Vanessa Bryant yeretse aba bantu urukundo abakunda cyane, abaha inkweto zidasanzwe za "Nike Kobe 6 'Grinch'.

 Vanessa yahaye izi nkweto Kim Kardashian na Kris Jenner tariki 23 Ukuboza habura igihe gito ngo zigere ku isoko, zagombaga kujya ahagaragara ku ya 24 Ukuboza 2020. Izi nkweto zifite agaciro kangana n'amadorali ibihumbi bibiri ($ 2000).

PIC] Kobe Bryant's Wife Has His Championship Rings: Vanessa Flaunts All  Five – Hollywood Life

Vanessa Bryant yatanze impano y'inkweto zigura 2,000$

Icyamamare mu mukino wa Basketball, Kobe Bryant n'umukobwa we Giana bapfuye mu ntangiriro z'uyu mwaka tariki 26 Mutarama, bazize impanuka ikomeye ya kajugujugu nayo yahitanye ubuzima bw'abandi bagenzi yari itwaye. 

Kim Kardashian ahawe impano mu gihe nawe mu minsi mike ishize yatangaje ko agiye gutanga ubufasha ku bantu 1000, aho buri wese azamuha amadorali 500, mu buryo bwo gufasha bamwe kwishyura inzu no kubona ibyo kurya muri ibi bihe umwaka wazambije ibintu kubera ingaruka za Covid-19.

Kris Jenner ni icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazamakuru akaba n'umushabitsi, yamenyekanye cyane mu kiganiro yakoraga kizwi nka "Keeping up with Kardashian". Izi mpano z'inkweto bamaze kuzihabwa bagiye ku mbuga nkoranyambaga bishimira ibyo Vanessa yabakoreye.

So hot: Vanessa gifted a pair of the exclusive Protro kicks to Kim Kardashian and Kris Jenner days before the shoes even hit the market with a Dec. 24 release date

Kim Kardashian yishimiye impano ya Vanessa Bryant

Baller: The electric green trainers retail for less than $200, but are already showing up on resale sites for nearly $2,000

Kris Jenner nawe yishimiye Vanessa Bryant wamuhaye impano y'inkweto za Nike






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND