RFL
Kigali

Dore impano waha umukunzi wawe kuri Noheli

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/12/2020 17:36
1


Tumenyereye guha abakunzi bacu impano ku munsi w'isabukuru yabo ariko burya na Noheli uba ukwiriye guha impano umukunzi wawe.



Impano ni kimwe mu bintu byerekana ko witaye ku muntu uyihaye. Iyo bigeze hagati y'abakundana byerekana ko umuzirikana cyane bityo bigakomeza urukundo rwanyu. Mu gihe turimo cya Noheli dore zimwe mu mpano wagenera umukunzi wawe:

1.Impano waha umuhungu mukundana kuri Noheli

Abahungu n'ubwo bitaba byoroshye kubabonera impano, wamuha ibintu byiza kandi bitagoranye kubibona. Ushobora kumuha isaha nziza, imyenda ya siporo cyangwa inkweto za siporo. Ushobora kandi kumuha ikintu uzi akunda cyane kurusha ibindi. Impano ya Noheli y'umuhungu igomba kuba irimo imyambaro cyangwa imitako yo kwambara ku kuboko yaba isaha cyangwa igikomo.

2. Impano waha umukobwa mukundana kuri Noheli

Abakobwa muri rusange ntibagoranye ni yo mpamvu no kuri Noheli impano zabo zoroshye kuzibona. Ushobora kumuha chocolate, perfume cyangwa ukamuhitiramo umwambaro, yaba ari ikanzu cyangwa ipantalo ariko bifite amabara akunda. Wamugenera kandi agakarito karimo ibirungo (Make Up, Maquilage) byo kwisiga. Wamuha n'agashenete keza bitewe n'uko ubushobozi bwawe bungana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugabo August3 years ago
    Asant none x no kuri yutob umunt yabasangah





Inyarwanda BACKGROUND