Ni indirimbo yakiriwe neza na benshi bavuze ko uyu muhanzikazi afite impano ihambaye yo gushyigikirwa. Uwitwa Patrick Nizehose yagize ati “Nayamanitse pe! Deborah ni impano yigendera. Iyi ndirimbo ni nziza pe."
Ukoresha izina rya Inzora Benoit we yagize ati “Mbega indirimbo nziza. Komereza aho Mushiki wanjye Deborah tukuri inyuma."
Deborah Humura yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo ashingiye ku buzima bw’umukobwa w’inshuti ye uhora yibaza icyabuze ngo nawe akundwe nk’abandi. Avuga ko ari kenshi yaganiriye n’uyu mukobwa amwumvana agahinda ko kuba amaze igihe nta musore uramubaza izina.
Uyu muhanzi yagize ati “Nyiyereka’ ivuga ku mukobwa wabuze umukunzi, aho amaze igihe kinini amutegereje kuva yavuka ntarabona n’umwe wamubaza izina. Uyu mukobwa ahora yibaza niba uwe ataravuka."
Akomeza ati “Ni inkuru mpamo ariko si inkuru yambayeho. Hari mugenzi wanjye byabayeho bitewe n’agahinda yahoraga abivugana numvishe bikwiye kumbera ‘inspiration’ mpitamo kubyandikamo indirimbo."
Uyu muhanzikazi nawe yaherukaga gusohora indirimbo ‘Amasoni’ ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho ubwo yakundaga umusore ariko akagira amasoni yo kubimubwira.
Indirimbo ‘Amasoni’ iri muri eshatu uyu muhanzikazi asohoye muri uyu mwaka ziranga urugendo rw’umuziki yatangiye nk’umuhanzikazi wigenga. Mu mezi icyenda ashize yasohoye ‘Kibe’, akurikizaho ‘Amasoni’ imaze amezi atanu ndetse na ‘Nyiyereka’ yasohoye ejo hashize.
Umwaka wa 2020 wabaye inzira nziza kuri uyu mukobwa yo kugaragaza impano ye. Yagiye agira uruhare mu kunoza neza zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bafitanye isano n’abandi.
Mu 2018 nibwo Deborah Humura yavuzwe mu itangazamakuru nk’umuhanzikazi w’impano idasanzwe akomora mu muryango w’abanyamuziki barimo n’aba-Producer.
Icyo gihe yasohoye indirimbo “Umunyenga " ariko ntiyongera kuvugwa ku mpamvu asobanura ko yabanje gusubira inyuma kugira ngo asimbuke neza nk’uko yabyifuzaga.
Aherutse kubwira INYARWANDA, ko Se yamubwiye ko
intangiriro ya buri kimwe irushya. Ati “Icya mbere yambwiye yansabye
kutazigera ncika intege na rimwe mu buzima. Yarambwiye ati 'buri ntangiriro
y’ikintu iragora "Benshi hari igihe batangira bagahita bacika intege bakabivamo.
Yagiye ambwira ko iyo udacitse intege amaherezo y’inzira ni mu nzu."

Umuhanzikazi Deborah Humura yakoresheje imbyino gakondo mu ndirimbo ye nshya
Deborah Humura yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nyiyereka' ishingiye ku nkuru y'umukobwa w'inshuti ye waburaniwe mu rukundo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYIYEREKA' YA DEBORAH HUMURA