Alpha Rwirangira yasohoye indirimbo yakoreye umugore we yamuririmbiye ku munsi w’ubukwe bwabo-VIDEO

Imyidagaduro - 24/12/2020 9:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Alpha Rwirangira yasohoye indirimbo yakoreye umugore we yamuririmbiye ku munsi w’ubukwe bwabo-VIDEO

Umuhanzi w’Umunyarwanda Mpuzamahanga, Alpha Rwirangira yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Juliet’ yakoreye umugore we Umuziranenge Liliane yanamuririmbiye ku munsi w’ubukwe bwabo bemeranyijeho kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko ya Canada.

Ku wa 22 Kanama 2020, ni bwo Alpha Rwirangira yakoze ubukwe na Umuziranenge Liliane. Biyemeje kurushinga hashize imyaka irenga ibiri bakundana. Ndetse imiryango y’abo yari yabanje gucyeka ko bafitanye isano, batangira gukenda gacye gacye mu rukundo rwabo. 

Imbere y’abiri bitabiriye ubukwe bwabo, Alpha Rwirangira yaririmbye indirimbo ‘Juliet’ yahimbiye umufasha we. Ndetse mbere na nyuma y’ubukwe yagiye akoresha izina ‘Juliet’ kuri buri foto n’amashusho yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze ahishura umunezero udasanzwe yagize nyuma yo kurushinga.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Alpha Rwirangira yavuze ko yahisemo gusohora iyi ndirimbo yakoreye umugore we kugira ngo abafana be n’abo bayifashishe mugushimisha abakunzi babo. Yagize ati “Ni indirimbo nandikiye umugore wanjye. Nyimuririmbira ku munsi w’ubukwe. Ubu nyisohoreye abafana nabo bashimishe abakunzi babo."

Uyu muhanzi yaboneyeho no kwifuriza umwaka mushya muhire abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, abasaba gukomeza kumushyigikira. Ati “Abafana ndabifuriza umwaka mushya muhire n’amahirwe amasa. Umwaka wa 2021 uzababerere uw’amata n’ubuki kandi ndabakunda. Bakomeze banshyigikire."

Muri iyi ndirimbo, aririmba avuga ko ubu atagihisha amarangamutima ye kuri Liliane bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore. Akavuga ko ibyishimo n’umunezero byuzuye umutima we nyuma yo kumenyana na Liliane barushinze.

Abwira umugore we ko iyi ndirimbo ari we yayikoreye. Kandi ko azamukunda kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka. Ko ari mwiza, kandi ko ‘icyo uza urya n’icyo nzarya, aho uzaba niho nzaba’.

Uyu muhanzi abwira umugore we ko bazasangira buri kimwe bazaba bafite; yaba mu byishimo no mu bibazo bazashyigikirana nk’uko babyiyemeza bajya gushinga urugo.

Alpha avuga ko azaba ‘Romeo’ naho umugore we akamubera ‘Juliet’. Rwirangira abwira umugore we ko azamuba hafi kandi bombi biteguye kurema umuryango mushya.

Iyi ndirimbo y’iminota 03 n’amasegonda 31’ yanditswe na Alpha Rwirangira afatanyije na Element ndetse na Mico the Best.

Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Element muri Country Records n’aho amashusho yakozwe na Richard Mugwa wanatunganyije amashusho y’ubukwe bw’uyu muhanzi.

Ku wa 03 Nzeri 2020, Liliane Umuziranenge warushinze na Alpha Rwirangira yamubwiye amagambo akomeye, avuga ko yabonye uwo umutima we wishimira.

Icyo gihe, Liliane yasohoye amafoto abiri, imwe imugaragaza ahoberanye na Rwirangira indi bafatanya akaboko bateye intambwe bagana imbere.

Yanditse avuga ko yabonye uwanyuze Roho ye. Ati “Abafite inyota ntibazongera kuyigira ukundi. Kandi ushakisha azabona icyo ubugingo bwe bwifuza. Nabonye uwo Roho yanjye ikunda."

Inkuru bifitanye isano: Amafoto agaragaza Liliane warushinze na Alpha Rwirangira


Umuhanzi Alpha Rwirangira yasohoye amashusho y'indirimbo yakoreye umugore we Liliane Umuziranenge

Alpha yavuze ko iyi ndirimbo 'Juliet' yayiririmbiye umugore we ku munsi w'ubukwe bwabo

Muri Nzeri 2020, Liliane yavuze ko yabonye uwo Roho ye yishimira

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JULIET' ALPHA RWIRANGIRA YAKOREYE UMUGORE WE

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...