RFL
Kigali

Janvier Muhoza, Diane, Aime, Gaby, Patient na Ben bahuriye mu ndirimbo 'Ndi neza' bahuriye mu ndirimbo 'Ndi neza'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2020 19:22
0


Janvier Muhoza uzwi mu ndirimbo 'Izabikora' yakunzwe bikomeye mu bihe byashize ndetse n'ubu, yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ndi neza' yakoranye n'abahanzi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel ari bo Aime Uwimana, Patient Bizimana, Diane Nyirashimwe, Serugo Ben na Gaby Kamanzi.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Janvier Muhoza yadutangarije ko iyi ndirimbo ye yasohotse mu buryo bw'amajwi mu mwaka wa 2016, ayitura nyakwigendera Rev Gapusi R.Jean afata nk'umubyeyi we mu mubiri no mu Mwuka, akaba ari indirimbo uyu mubyeyi yakundaga cyane. Yavuze ko yakomeje kubura umwanya wo gukora amashusho yayo, ubu akaba ari bwo Imana imushoboje kuyakora.

Yagize ati "Iyi ndirimbo twayikoze mu 2016 tuyitura Rev Gapusi R.Jean nafata nk'umubyeyi wanjye mu mubiri ndetse no mu Mwuka wari umaze kwitaba Imana kandi yarayikundaga cyane, ndetse yayiririmbye avuye muri 'coma' nyuma aza kwitaba Imana. Rero nyuma yabwo naje kuba busy kubera amasomo yandi nagiyemo, ubu nibwo nari mpugutse tugakora Video yayo".


Janvier Muhoza hamwe na Nyakwigendera Rev Gapusi afata nk'umubyeyi we

Janvier Muhoza yasobanuye impamvu yashimye ko iyi ndirimbo isohoka mu buryo bw'amashusho mu mpera z'uyu mwaka wa 2020. Ati "Impamvu nashatse ko isohoka uyu mwaka ugiye gusoza ni uko mu by'ukuri uyu mwaka wapfuyemo abantu benshi. Ni mu buryo bwo kubwira abantu ko Yesu aduha amahoro ndetse akaturinda mu byago byose tukayishimiramo; kandi n'ubwo twapfa urupfu ruzatubera indamu".

Ku bijyanye n'impamvu ayisohoye mu gihe hirya no hino ku Isi bari kwizihiza Noheli, yagize ati "Ikibazo cyawe cya Noheli, mu by'ukuri sinayisohoye ngamije Noheli, gusa ntibitandukanye cyane kuko Yesu wavutse ni we twaririmbye ko aduha amahoro mu byago byose. Nkaba mboneyeho kwifuriza abakristo bose Noheli nziza bumva amakuru meza ya Yesu watuvukiye".


Rev Gapusi yitabye Imana mu 2016


Janvier Muhoza n'abaririmbyi b'ibyamamare bahuriye mu ndirimbo 'Ndi neza'

REBA HANO INDIRIMBO 'NDI NEZA' YA JANVIER MUHOZA FT ALL STARS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND