RFL
Kigali

Seburikoko yegukanye ibihembo bibiri muri ‘Inganji Performing Arts Awards’ byatanzwe hifashishijwe iyakure

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2020 19:40
0


Niyitegeka Gratien wagize izina rikomeye abicyesha filime ‘Seburikoko’ yamwitiriwe, yegukanye ibihembo bibiri mu byatanzwe muri ‘Inganji Performing Arts Awards’ hifashishijwe iyakure mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Ibi bihembo byatanzwe ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020, hifashishijwe shene ya Youtube yitwa Talents Care Films. Byari biteganyijwe gutangwa mu muhango ukomeye wagomba kwitabirwa n’abakinnyi bose, ku wa 18 Ukuboza 2020, usubikwa bitewe n’ingamba zo guhangana na Covid-19.

Byari gutangirwa muri Hill Top Hotel iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali. Kalinda Isaie Umuyobozi wa ‘Inganji Performing Arts Awards’ yavuze ko bahisemo gutanga ibi bihembo bifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 asaba abantu kudategura ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

Yavuze ko ibihembo byatanzwe na ‘Certificat’ z’ishimwe zagenewe abatsinze bazazishyikirizwa mu bihe bitandukanye. Ati “Dutangira igikorwa byari biteganyijwe ko guhemba abantu bizaba tariki 18 Ukuboza 2020 ariko bitewe n’amabwiriza mashya asaba abitabiriye bose kuba baripimishije Covid-19 banafite icyemezo cyerekana ko batanduye byabaye ngombwa ko tubanza kubitegura neza kugira ngo imigendekere myiza y’igikorwa idakomwa mu nkokora na Covid-19.”

Ibi bihembo byatanzwe hashingiwe ku manota abakinnyi bagize mu majwi yo kuri Internet angana na 40% hongeweho 60% yatanzwe n’akanama nkemurampaka.

Niyitegeka Gratien yegukanye igikombe cy’umunyarwenya mwiza w’umwaka anegukana igikombe mu cyiciro cy’umunyarwenya watowe cyane ‘Most Popular comedian of the year’.

Mu cyiciro cy’ikinamico ikinirwa kuri Radio hatsinze Tuyishime Jadon Fils n’aho mu cyiciro cy’umugore hatsinda Kayitesi Mediatrice uzwi nka Agnes mu ikinamico Urunana.

Umukinyi watowe cyangwa wakunzwe kurusha abandi mu bagabo ni Mukeshabatware Dismas uzwi nka Rutaganira. Mu cyiciro cy’abagore uwatowe cyangwa se uwakunzwe cyane ni Ingabire Marthe uzwi nka Maribori.

Ikinamico ikinirwa mu ruhame; umukinnyi w’umwaka yabaye Mazimpaka Jones Kennedy. Uw’umugore yabaye Uwamahoro Antoinette uzwi nk’Intare y’ingore.

Upcoming Drams [Abakinnyi bakizamuka] hatsinze Manishimwe Dieudonne n’aho mu cyiciro cy’abagore hatsinze Tuyishimire Teresa. Umwanditsi wahize abandi mu kwandika ikinamico w’umwaka yabaye Kubwimana Seraphine wandikiye Urunana, Mashirika n’abandi.

Mu babyinnyi babyina imbyino zisazwe: Ababyinnyi batowe kurusha abandi; mu bagaho hatsinze Kamanzi Ndori Yannick n’aho mu bagore hatsinda Fofo Dance. Ababyinnyi bahize abandi mu kubyina neza; Umugabo yabaye Ishimwe Thierry n’aho uw’umugore yabaye Kirenga Albine.

Abasizi bane batsinze, buri umwe azakorerwa igihangano cye mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Bizakorerwa muri studio yitwa Umushanana Records.

Abatsinze mu cyiciro cy’ikinamico nabo bazahurizwa mu ikinamico zizatambuka kuri Radio. Hari kandi guhuza abatsinze n’abashaka kubifashisha mu bikorwa byo kwamamaza.

Mu cyiciro cy’abanyarwenya batsinze harateganwa kubahiriza hamwe bagakina filime izategurwa hanyuma buri wese akagira amafaranga ahabwa.

Mukeshabatware Dismas uzwi nka 'Rutaganira' yegukanye igihembo mu cyiciro cya 'Best Radio Dram actor of the year'

Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Inganji Performing Arts Awards 2020

1.THEATRE CATEGORY

A).Best Radio Drama actor of the year (Male: TUYISHIME Jadon Fils and Female: KAYITESI Mediatrice)

B).The Most Popular Radio Drama Actor of the Year (Male: MUKESHABATWARE Dismas and Female: INGABIRE Mimi Marthe)

C).Best Stage Drama Actor of the Year (Male: MAZIMPAKA Jonnes Kennedy and Female: UWAMAHORO Antoinette)

D).Upcoming Stage Drama Actor of the Year (Male: MANISHIMWE Diedonne and Female: TUYISHIMIRE Teddy)

E).Best Script writer of the Year: KUBWIMANA Seraphine

2.COMEDY CATEGORY

A)Best Comedian of the Year (Male: NIYITEGEKA Gracien and Female: NAHIMANA Clemance uzwi nka Feu Rouge)

B)Best Acting Comedian of the Year (Male: Ramadhan/ Bamenya and Female: UWIMPUNDU Sandrine/Rufonsina)

C)Best Stand-up Comedian of the Year (Male: MUYENZI naifa John

D)The Most Popular Comedian of the Year (Male: NIYITEGEKA Gracien and Female: SUGIRA Florence)

E)Upcoming Comedian of the Year (Male: Rava Nelly and Female: TETA Grace

F)Award of Creativity: UMUTURANYI Series

G)Supporting Comedian of the Year: REGERO Norbert

H)The best Creative Comedian of the Year: UWIHOREYE Mustafa

3.POETRY CATEGORY

A)The Most Popular Poet of the Year (Male: GASIZI KA SINZA and Female: MANIRAGUHA Carine).

B)Best Poet of the Year (Male: TUYISENGE Olivier and Female: KARANGWA Natasha)

4.MODERN DANCE CATEGORY

A)The most Popular Dancer of the Year (Male: KAMANZI Ndori Yannick and Female: IMWIYITIRE Phoebe/Fofo Dancer)

B)The Best Modern Dancer of the Year (Male: TITI Brown and Female: KIRENGA Sidney Albina)

5.TRADITIONAL DANCE

A)The best Traditional Dance of the Year (Male: and Female: ICAKANZU Francoise Contente)

B)The Best Traditional Dance Troupe of the Year: IMENA CULTURE Troupe

C)The Best Young Traditional Dance Troupe of the Year/Ingemwe z’Umuco: GARUKUREBE

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya ukomeye Niyitegeka Gratien [Papa Sava] yegukanye ibihembo bibiri mu byatanzwe muri 'Inganji Performing Arts Awards'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND