RFL
Kigali

Ibitaramo bikomeye byabaye imbonankubone mu Rwanda mu 2020 mbere yo kuyoboka YouTube na Televiziyo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/12/2020 7:02
0


Umwaka wa 2020 watangiranye umunezero ku bakunzi ba muzika nyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka kimenyerewe cya EAP cyaririmbwemo na The Ben wari kumwe n’abahanzi barimo Bushali wari ukunzwe icyo gihe, Bruce Melodie na Butera Knowless. Muri iyi nkuru turareba ibitaramo bikomeye byabaye bigahuruza imbaga bigasiga amateka.



Igitaramo cya East African Party ku nshuro ya 12 cyabereye muri Kigali Arena aho abantu ibihumbi bari buzuye muri iyi nyubako basusurukijwe n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Andy Bumuntu, King James, Butera Knowless, Bushali, Riderman, Bruce Melodie na The Ben wari umuhanzi mukuru.


The Ben yatangiye umwaka wa 2020 asusurutsa abanyarwanda

Ukwezi kwa kabiri kwazanye ibitaramo byaryoheye ab’ingeri zose


Israel Mbonyicyambu (Mbonyi) ari kumwe na Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi bataramiye abo mu Mujyi wa Huye muri Auditorium ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Ni igitaramo kitabiriwe ku rwego ruhambaye bitewe n’uko cyarimo bamwe mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Jules Sentore ari mu bitabiriye icyo gitaramo anahamya ko asanzwe afana cyane Israel Mbonyi.


Buri ya Tariki ya 14 Gashyantare uba ari umunsi w’abakundana ku buryo usanga hategurwa ibitaramo byitabirwa n’abari kumwe n’abakunzi babo ariko muri rusange abakunda kwizihiza uwo munsi baba babukereye.


Nyakubahwa Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Kassav

Ku wa 14 Gashyantare 2020 abenshi bari bambariye igitaramo Kassav yakoreye muri Kigali Convention Centre yahuriyemo na Christopher. Ni igitaramo kitavuzweho rumwe bitewe n’ubwitabire buri ku rugero rurenze urwo abategura bari batekereje kuko byavuzwe ko amatike yashize bityo bagenerwa undi munsi wo gutaramana na Kassav ku munsi wakurikiyeho. Icyo gitaramo cyari kitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Nyakubahwa Jeannette Kagame.


Christopher yaririmbye mu gitaramo cyabaye icy'amateka

Kassav yatangirijwe muri Guadeloupe mu Bufaransa. Izina Kassav rizwi guhera mu 1979, rifite ubuhanga mu njyana ya Zouk. Imyaka 41 irashize rikunzwe bikomeye ndetse ibihangano byaryo binyura ab’ingeri zose, ntibajya babihararukwaMu myaka 41 imaze, Kassav bwari ubwa kabiri yari ikoreye igitaramo mu Rwanda.

Iri tsinda ryaherukaga mu Rwanda tariki 31 Nyakanga 2010 mu gitaramo cyasozaga iserukiramuco rya FESPAD, ryabaga ku nshuro ya karindwi. Ryageze i Kigali ku wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020, ryitwaje ibicurangisho bitandukanye cyane ko ibyo ryifashishije hafi ya byose ariryo ryabyizaniye.



Ku munsi umwe n’uwa Kassav umuhanzi Rugamba Yves (Yverry) yanditse amateka mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 ubwo yamurikaga alubumu ye ya mbere yise "Love You More" mu gitaramo kitabiriwe ku rwego rushimishije. Abahanzi barimo Alto, Yvan Mpano, Queen Cha, Andy Bumuntu, Cyusa, Mugwaneza Lambert (Social Mula) bari mu bamufashije naho Mc Kate Gustave na Anita Pendo nibo bari abashyushya rugamba. 

Imurikwa ry’iyo album ryitabiriwe ku kigero kitari kimenyerewe dore ko n’abayobozi barimo Minisitiri Bamporiki bakitabiriye. Bamporiki yageneye impano Yverry. 

King James ntiyaririmbye muri iki gitaramo kuko yari arwaye ariko yakitabiriye mu gihe Bruce Melodie atahabonetse ahubwo yari yitabiriye ikindi cyabereye mu Mujyi wa Musanze ndetse Yverry yavuze ko atigeze amumenyesha mbere. Itsinda rya Symphony Band ni ryo ryafashije uyu musore gususurutsa abitabiriye igitaramo.

Igitaramo cya James & Daniella


Itsinda rya James na Daniella ryakunzwe cyane mu ndirimbo 'Mpa amavuta' ryakoze igitaramo gikomeye tariki ya 01/03/2020, kibera muri Kigali Arena, kiririmbwamo n'abahanzi batandukanye ariko biganjemo abaririmbana nk'umugabo n'umugore. Abaririmbye muri iki gitaramo ni: James & Daniella, Papi Clever & Dorcas, Fabrice Nzeyimana & Maya, Ben & Chance, Prosper Nkomezi, Prayer House worship band n'abandi. Ni cyo gitaramo umuntu yavuga ko ari cyo cya nyuma cyabaye muri 2020 mbere y'uko ibitaramo bihagarikwa mu kwirinda Covid-19.

Ikirenga mu bahanzi-Icyiciro cya mbere

Ikirenga mu Bahanzi cyafunzwe ku munsi cyagombaga kuberaho bitera benshi urujijo. Ukurikije ishusho y’ibyo bitaramo byabaye bikagenda neza hari benshi bahise banyoterwa batangira gutegura ibitaramo byagombaga kuba ndetse hakanashimirwa bamwe mu bagize uruhare mu kumenyekanisha umuco nyarwanda i Mahanga. 

Ikirenga mu Bahanzi cyateguwe na Bwiza Media ifatanyije na Agence Karibu asbl, Umushanana Media n’Abacukumbuzi b’Amateka n’Umuco. Cécile Kayirebwa yagombaga gutaramira abagombaga kukizamo, afatanyije n’abandi bahanzi barimo Muyango Yohani, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse n’Itorero Ibihame by’Imana.

Itangazo ryo kugihagarika ryaje ari incamugomgo bamwe no kubyemera byabanje kubagora ariko kuko Covid-19 yari yamaze kugera mu Rwanda nta yandi mahitamo yari asigaye usibye gufunga ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi.

Ni igitaramo cyahombeye abagiteguye dore ko uwari ushinzwe itangazamakuru muri icyo gitaramo Bwana Kayiranga Melchior yavuze ko bahahombeye byinshi kuko igitaramo cyabo cyari gifite "budget" ya miliyoni 30 (y'amanyarwanda), kandi aho ngo ntiharimo imbaraga zakoreshejwe bagitegura mu mezi ane ashize.

Iki gitaramo cyari kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda, cyari icyo gushimira abahanzi bagejeje kure umuziki nyarwanda no kuririmba mu kinyarwanda. Nyuma y’itariki ya 8 Werurwe kugeza uyu munsi nta gitaramo kirongera kuba imbona nkubone kuko bikorerwa kuri murandasi cyangwa se kuri za televiziyo.

Ibitaramo kuri You Tube mu 2020


Ku ya 9 Werurwe Israel Mbonyi, Gentil Misigaro na Adrien babimburiye abandi mu gususurutsa ababakunda kuko bari bafite igitaramo kitwa Each One Reach One cyasubitswe kubera kwirinda Covid-19.

Iki gitaramo cyatambukaga kuri YouTube ya Adrien Misigaro, cyatangiye gikurikiwe n’abantu bari hagati ya 300 na 350, bagenda bazamuka ari nako mu bitekerezo bashimaga ko n’ubwo igitaramo cyari cyahagaritswe ariko ko kibashije kubera kuri YouTube abari bafite inyota y’aba bahanzi bakabasha kugabanya amatsiko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND