RFL
Kigali

Irihamye Eric ni we mukinnyi rukumbi watsindiye Amavubi igitego mu 2020

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/12/2020 22:32
0


Uyu mwaka wa 2020, u Rwanda mu mupira w’amaguru rwahagarariwe n'amakipe 2 mu mikino mpuzamahanga, harimo ikipe nkuru ndetse n'Amavubi atarengeje imyaka 17, ariko usibye gutsinda umukino no kubona igitego bikomeje kuba ingume.



Ikipe nkuru Amavubi yakinnye imikino ibiri yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, imikino yahuye na Cape verde umukino ubanza ubera muri Cape verde tariki 12 Ugushyingo 2020 umukino urangira ari ubusa ku busa. 

Amavubi atozwa na Mashami yagarutse mu rugo yitezweho gukora impinduka ndetse bakaba bashaka uko batsinda umukino wo kwishyura ubundi bakagaruka mu makipe ashobora kubona tike iberekeza muri Camerroun. Mu mukino usa naho wari impanga ku mukino wari wabereye muri Cape Verdi, Amavubi yarongeye anganya 0-0, icyizere cyo kubona igitego wenda amanota atatu akarorera kiyoyokera muri stade itarimo abafana.

Undi mukino Amavubi yakinnye muri uyu mwaka, ni umukino banganyijemo na Congo 0-0 umukino wabaye tariki 28 Gashyantare kuri stade Amahoro i Remera. Uyu mukino wari uwa gishuti amakipe yombi yarakoresheje ngo arebe abakinnyi bayo ariko nanone ubusatirizi bw'Amavubi bukomeza gukererwa mu nshingano.


Irihamye Eric umwata w'Amavubi U 17

Umuntu ashobora kwibwira ko ikibazo cy'ibitego kiri mu bakinnyi bakuze gusa ariko siko bimeze kuko no mu ikipe y'abatarengeje imyaka 17 itozwa na Rwasamanzi Yves yari ifite amahirwe yo kugera kure mu mikino ya CECAFA, urugendo rwabo rwagarukiye nzira nabwo twavuga ko byatewe no kurumba kw'ibitego kuri  aya Mavubi yejo hazaza.

Ubusanzwe iyi mikino y'abakiri bato, hakunze kugaragara itsindwa ry'ibitego byinshi kuko abana baba bashaka gukina kandi birekuye mu mikino ibiri Amavubi U17 bakinnye batsinzwe na Tanzania ibitego 3-1, igitego cyatsinzwe na Rutahizamu Irihamye Eric wahise aca akagozi kari gatumye nta mukinnyi w'ikipe y'igihugu mu kiciro icyaricyo cyose utsinda igitego mu mikino 5 yaherukaga. Undi mukino wakurikiyeho, wahuje u Rwanda na Djibouti urangira ari 0-0 Amavubi aba asezerewe atarenze umutaru anahushije penariti 2.


Harakurikiraho iki se kuri aba bakinnyi byagaragaye ko bakeneye imikino myinshi?

Igitego cya Irihamye Eric cyabonetse hashize iminsi 419 ingana n'ibyumweru 59 n'iminsi 3 bibarwa kuva tariki 20 Ukwakira 2019 kugeza ubwo Amavubi  U 17 yakinaga na Tanzania muri CECAFA . Aya makipe yose yaba Amavubi makuru ndetse n'Amavubi U 17 muri iki gihe bakinnye imikino yose hamwe 7, harimo itanu ya Amavubi makuru ndetse n'indi mikino 2 ya U 17 bingana n'iminota 630 yabonetsemo igitego kimwe.


Sugira Ernest watsinze igitego Amavubi makuru aheruka tariki 19/10/2019

Gusa nyuma y'ibi byose haracyari icyizere ko ikipe y'igihugu Amavubi ishobora kuzitwara neza mu mikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun dore ko umutoza mukuru Mashami Vincent yamaze guhamagara abakinnyi 31 bazatoranywamo aburira indege.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND