Ni nyuma y’igihe hatangajwe ko Bulldogg yakiriye agakiza akiyegereza Imana, abenshi bagumye kujya babikemanga kubera indirimbo agaragaramo n’imigaragarire yazo, harimo nka; 'Waki waki' n’izindi zatumye bavuga menshi kuri Bulldogg watangaje ko yakiriye agakiza.
Mu minsi mike ishize ni bwo hasohotse indirimbo y’umuhanzi Javanix ukorera muzika ye mu karere ka Rusizi no mu mujyi wa Kigali. Ni ndirimbo
bise “Sepera”. Amashusho y'iyi ndirimbo yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.
InyaRwanda iganira na Javanix, yabajijwe
icyatumye akorana indirimbo isanzwe na Bulldogg wakiriye agakiza, adusubiza agira ati: "Indirimbo ni iyanjye, ni byo Bulldogg yarakijijwe, mbese ni umuntu wihaye Imana bikomeye cyane. Kuba twarakonye amashusho ya “Sepera”
ntabwo bisobanuye ko atakijijwe, yarakijijwe cyane kuko arasenga akanasoma ku
mazi asanzwe, ndamuzi ubu ntiyasoma ku gacupa (inzoga), oya, ni umurokore wuzuye”.
Javanix
Jananix akomeza avuga ko yabonye Bulldogg nk’umuhanzi w’umunyempano
muri Hip Hop kuva kera, ni ko kumwegera bakorana indirimbo yise “Sepera”. Jananix
ukora injyana zitandukanye zirimo Rap, R&B, Dancehal n’izindi, amaze
gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo; “Umuti” yakoranye na Mukadaf, “Utarusenya”, "Dosiye yanjye”, “VeniVeni” na “Sepera”
ari nayo ndirimbo ye nshya yakoranye na Bulldogg.
Mu gutera imbere, Javanix, avuga ko umuhanzi wese
agira igihe cye ariko iyo yakoze cyane, n'ubwo ataragerwaho ariko yizera ko mu
minsi iri imbere azakora ibitangaza muri muzika Imana nibimufashamo n’abakunzi
ba muzika bakamushyigikira.
KANDA HANO WUMVE "SEPERA" YA JANAVIX FT BULLDOG
TANGA IGITECYEREZO