RFL
Kigali

Amerika: Yakatiwe imyaka 20 y’igifungo nyuma yo kujugunya umurambo w’umwana we mu kiyaga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/12/2020 9:07
0


Umugore witwa Tiaundra Christon yakatiwe imyaka 20 y’igifungo azira kujugunya umurambo w’umwana we mu kiyaga, umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri wapfuye azize indwara y'ubuhumekero.



Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo uyu mugore yapfushije umwana we w’umukobwa witwa Hazana Anderson wari ufite imyaka ibiri. Tiaundra Christon akaba yarafashe umwanzuro wo kujugunya umurambo w’umwana mu mazi aho kumushyingura.

Uyu muryango utuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Texas akaba ari naho aya marorerwa yabereye. Umugabo w'umwinjira w'uyu mugore witwa Kenneth Hewett akaba ariwe watanze ubuhamya bw'uko byagenze mu rukiko akanemeza ko uyu mugore ariwe wajugunye umurambo w’umwana we mu kiyaga cyitwa Moses Lake giherereya mu gace batuyemo.

Hazana Anderson umwana w'imyaka ibiri witabye Imana akajugunywa mu cyiyaga.

Kenneth yabwiye urukiko ko ubwo umukobwa wabo Hazana yari akimara gushiramo umwuka ari bwo nyina Tiaundra Christon yahise aterura umurambo we akawushyira mu modoka akerekeza ku kiyaga maze akawujugunyamo.

Akomeza avuga ko yagerageje ibishoboka kumuhagarika ariko umugore akamurusha imbaraga. Yahise atabaza abaturanyi nabo bahageze basanga umugore yarangije kwatsa imodoka agiye. Abaturanyi nibo bahise bahamagara polisi.

Tiaundra Christon wajugunye umurambo w'umwana we

Polisi yakurikiranye aho imodoka ya Tiaundra yerekeje imusanga ku kiyaga cya Moses Lake amaze kujugunyamo umurambo w’umwana we wari umaze kwitaba Imana afite imyaka ibiri.

Yatawe muri yombi ikirego cye gishyirwa mu rukiko rukuru rwo mu gace ka Texas. Ku gicamunsi cy’umunsi w’ejo ni bwo urukiko rwakatiye uyu mugore Tiaundra Christon imyaka 20 y’igifungo muri gereza ndetse akaba atemerewe gusurwa.

Src:www.thedailymail.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND