RFL
Kigali

Andy Bumuntu yafashije abantu gusoza neza umwaka wa 2020 mu ndirimbo ya nyuma kuri Album ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/12/2020 9:00
0


Umuhanzi Andy Bumuntu ufite igikundiro cyihariye muri iki gihe, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Snack’, iba iya nyuma kuri Album ye ya mbere, mu rwego rwo gufasha abantu batandukanye gusoza neza umwaka 2020 binjira mu 2021.



Andy Bumuntu yari amaze igihe ahugiye mu gutegura indirimbo zigize Album ye ya mbere. Ni Album igizwe n’indirimbo zitandukanye z’urukundo, zifite umudiho w’injyana za kinyafurika na gakondo y’Abanyarwanda mu rwego rwo kwiyegereza abantu bo mu bice bitandukanye.

Album ye ya mbere iriho indirimbo nka ‘On Fire’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 5 mu gihe cy’umwaka umwe, ‘Valentine’ yabaye idarapo ry’umuziki we muri uyu mwaka imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe, ‘Appreciate’, ‘Mukadata’, ‘Mine’ n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Andy Bumuntu yavuze ko muri Kanama 2020 yiteguraga gukora igitaramo cyo kumurika iyi Album ye ya mbere ariko akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko akimara kubona ko ibikorwa by’imyidagaduro byakomerewe yahise atangira gutegura uko yakora iki gitaramo, ariko nyuma aza kubona ko byongeye gufungurwa ahitamo kuzakora iki gitaramo Covid-19 nicogora.

Andy Bumuntu yavuze ko yahisemo gusohora indirimbo ‘Snack’ ya nyuma kuri Album ye ya mbere kugira ngo abafashe abantu batandukanye kwizihirwa n’iminsi mikuru y’uyu mwaka wa 2020 binjira mu 2021 nubwo bari mu bihe bigoye.

Ati “Ni indirimbo y’urukundo kandi ibyinitse. Bishime nubwo bari mu bihe bigoye. Ndatekereza kuzakora igitaramo cyo kumurika iyi Album ya mbere ariko nzashingira ku bihe tuzaba turimo, igihe cyose Covid-19 izacogora nanjye nzaba niteguye.”

Uyu muhanzi yavuze ko guhera muri Mutarama 2021 azatangira gukora kuri Album ye ya kabiri avuga ko yahaye umwihariko w’injyana gakondo y’Abanyarwanda. Yaherukaga gusohora indirimbo ‘KK 509 St’ yifashishijemo umunyamideli Cynthia [Cycy Beauty].

Muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Snack’, Andy Bumuntu aririmba yishyize mu mwanya w’umusore ubwira umukunzi we ko yiteguye kumubera buri kimwe cyose. Asezeranya umukobwa kugumana nawe no kumutinyura aho adashobora kugera.

Indirimbo ‘Snack’ yakozwe na Producer Flyest Music umaze kurambika ibiganza ku ndirimbo nyinshi za Andy Bumuntu. Amashusho yakozwe na Eazy Cuts&Big Team. Ni mu gihe ababyinnyi bagaragaramo ari Yannick Kamazi, UrbanSong ndetse na Jordan the-dancer.

Umuhanzi Andy Bumuntu yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Snack'

Andy Bumuntu yatangaje ko yapfundikiye Album ye ya mbere, ko muri Mutarama 2021 atangira gukora kuri Album ye ya kabiri

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SNACK' YA ANDY BUMUNTU

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND