Akenshi kubona umuntu biba bivugwa ko ari umukozi w'Imana, imyitwarire ye iba imenyerewe bitewe n'imyumvire yo mu bihugu bitandukanye, mu Rwanda kubona nka Padiri cyangwa Pasiteri waboshye imisatsi ntibiba bivugwaho rumwe, mu gihe mu gihugu cya Canada, himitswe umupadiri, ufite Derede (Dread) na Tatuwaje (Tattoo).
Kiliziya Gatolika ifite icyicaro i Vatikani yemeye ko Fr. Leandre Syrieix ufite Derede na tatouage aba muri Diyosezi Gatolika ya Canada. Nk’uko amakuru ya Paradisenews abitangaza, Fr. Leandre Syrieix yahawe ubupadiri ku ya 24 Kamena 2020, hashize amezi atandatu i Limoilou, muri Québec muri paruwasi ya Saint-François-de-Laval.
Syrieix wagaragaye muri videwo, atambaye ishati yagaragaye afite tatouage ku mubiri we ni umwe mu bapadiri bato muri diyosezi ya Québec wakiriye umuhamagaro w'idini. Léandre ni umunyeshuri urangije muri filozofiya na tewolojiya muri kaminuza ya Laval. Yabanje gukora nka injeniyeri mu bikoresho by'ubwubatsi imyaka 6 mbere yo kwinjira muri Grand Séminaire de Québec.
Leandre avuga ko kuva kera yari afite umuhamagaro wo kuzaba Padiri. Ati "Ngiye kwifatanya n'umuryango wanjye mu Bufaransa. Kuva ku myaka 18, umuhamagaro wari uhari cyane. Nagize uruhare runini mu bikorwa by'abanyeshuri n'ibikorwa bya diyosezi. Umwepiskopi wa Lourdes yambajije niba nifuza kuba umupadiri. Nari narabitekereje mbere, ariko icyo gihe byari kure yanjye. Nyuma nagiye mu ishuri rya chimie Bordeaux, aho nakoreye impamyabumenyi ihanitse kubera gukunda idini byarangiye mbaye Padiri".
Leandre avuga ko kuva kera yari afite umuhamagaro wo kuzaba Padiri
TANGA IGITECYEREZO