Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman mu mpera z’icyumweru dusoje yahaye abana barenga 60 impano zibinjiza mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani. Kubera ko Covid-19 igihangayikishije isi n'u Rwanda nta birori byabaye muri icyo gikorwa mbere yajyaga ategura ibirori n'ababyeyi bakaba bahari.
Nufashwa Yafasha ni umuryango utegamiye kuri Leta (NGO) ukorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama ku ivuko aho Guterman yavukiye akanarererwa. Guterman mu kiganiro yahaye INYARWANDA.COM yasobanuye ko kwifatanya n’abana bo mu miryango itishoboye bibaremamo icyizere ndetse bakabona ko ari ab’agaciro.
Yanakomoje ku mushinga mugari wo kubaka ishuri ry’incuke mu rwego rwo kubafasha gukura neza dore ko ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) busobanura ko umwana yitaweho kuva agisamwa kugeza imyaka itatu ari we ugira imibereho myiza.
Ati: ”Impamvu twatekereje kubaka ishuri ni uko twari dusanzwe dukorera mu bukode
kandi byaduhendaga ari yo mpamvu mu buryo burambye tugiye kubaka ishuri kandi
ni umusanzu ku iterambere bitewe n’uko uburezi butanzwe umwana akiri muto ni byo
bimugirira akamaro”.
Uwimbabazi
Janviere ufite umwana ufashwa na Nufashwa Yafasha asobanura ko kuba umwana we
afashwa ari ibintu yishimira kuko yiga akagaburirwa ku buntu. Ati ”Umwana wanjye
yiga ku buntu kandi ahandi basaba amafaranga kugira ngo umwana yige urumva ko
twe (ababyeyi) dufitemo abana turi abanyamugisha”.
Uwiringiyimana
Xaveri ukurikirana buri munsi ibikorwa by’umushinga akaba anungirije
uwawushinze asobanura ko umushinga watangiye mu buryo bugoye dore ko nta hantu
ho gukorera hari hahari nyamara ubu akaba abona imbere ari heza. Ati: ”’Twatangiye
ari ibintu bigoye ariko urabona ko ikibanza cyo kubakamo ishuri ry’incuke
kirahari rero ni ibintu byo gushimira Imana”.
Abana bafashwa
na Nufashwa Yafasha ni abo mu miryango itishoboye aho bahabwa byose bikenewe
kugira ngo bige ndetse ababyeyi babo bibumbiye muri Koperaive yitwa Agaseke k’Amahoro
ku buryo barushaho gukora ibikorwa bibateza imbere.
Reba ibikorwa bya NUFASHWA YAFASHA
TANGA IGITECYEREZO