Umugabo w’imyaka 48 witwa Thaddius Audu yateye inda umukobwa we Justine w’imyaka 15 kugira ngo hatazagira undi musore umurongora.
Audu ukomoka muri Nigeria yatandukanye n’umugore we Talatu Ayi, bumvikana ko umugabo ari we usigarana umwana wabo Justine ariko bemeranya ko murumuna wa nyina aza gufasha umugabo kurera umwana, umwaka ushize nibwo murumuna wa nyina wagize uruhare mu kurera uyu mwana w’umukobwa yapfuye azize impanuka ikomeye muri Mutarama.
Kuva ubwo Audu yahisemo kwimukira mu nzu y'ibyumba bitatu yari yarashoboye kubaka mu mudugudu nyuma y'ibyabaye, kugira ngo umukobwa we abeho neza mu mutekano kandi nta bwoba afite. Nyuma y’igihe gito nibwo byaje kugaragara ko wa mwana w’umukobwa atwite inda ya Se ndetse bikaba byaramuteye igikomere ku buryo ashaka no kwiyahura.
Ati”Mfite igikomere ntabasha gusobanura, nta mpamvu n’imwe
mfite yo kubaho, aho kugirango nkomeze kubaho mfite isoni n’uburibwe bw’ibyaha
ntakoze nahitamo gupfa, Mama yantaye mfite imyaka ibiri gusa kandi kuva ubwo
ntiyigeze agaruka no kundeba, mama wacu
Agnes nafataga nka mama yarpfuye aransiga,data nasigaranye ni we wanteye
inda ni ubuhe buribwe buruta ubwo ndimo?
” Yabajije arira cyane.
Ati”Data yanyishe urubozo yakundaga kuza kungenzura mu
myanya y’ibanga nsinziriye,yageze aho aza kumfata ku ngufu arangije ambwira ko
ningira uwombibwira azanyica, yangize umugore we kugeza ubwo anteye inda, iyo
mama aza kuba ahari data ntiyari kunkorera ibyo, ni gute nzabyara umwana duhuje
papa."
"Iyo mama wacu ataza gupfa sinari kuba meze gutya kuko urupfu
rwe rwatumye data anyangiriza ubuzima, uyu munsi wa none ata aracyantoteza
yantegetse ko nzamubyarira umwana w’umuhungu kandi atari njye utanga urubyaro".
Ku ruhande rwa se avuga ko ibyo yakoze yabikoze nko kwihemba
kubera ko yareze umukobwa we mwiza agakura ati ”Nahoraga ntekereza ukuntu
navunitse ndera uyu mwana ngenyine nyuma hakazaza umusore akamujyana nkumva
simbishyikira".
Ati”Namusabye ko yabanza kambyarira umwana w’umuhungu kuko
nta wundi mwana ngira noneho na we akabona kuzashakana n’undi musore yihitiyemo,
ibyo ni ibintu twari twarumvikanye ahubwo sinzi impamvu yabishyize ahagaragara".
TANGA IGITECYEREZO