RFL
Kigali

Wari uzi ko umunyu wa Gikukuru ari umuti ukomeye?

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/12/2020 11:33
2


Umunyu wa gikukuru umenyerewe ko uhabwa inka cyangwa abagore batwite, abantu benshi ntibazi ko gikukuru ubwayo ari umuti uvura ukanarinda irwara zitandukanye.



Ubusanzwe umunyu tuwuzi ku bushobozi bwo kuryoshya ibiryo no kurinda ibiribwa bizamara igihe kirekire, ariko burya umunyu wa Gikukuru ni igitangaza ku buzima bw’umuntu ndetse urihariye ku bijyanye n'ubwiza bw’umubiri. Umunyu wa gikukuru uba ari umwimerere utarigeze uhindurwa n’inganda, hafi 55% ni sodium, 31% ni chlorure, 8% ni sulfates, 4% ni magnésium, 1% ni calcium et 1% ni potassium.

Akamaro ka Gikukuru:

1.Wongera ubudahangarwa n’ubwirinzi bw’umubiri

Igikukuru ugizwe n’imyungu ngugu itandukanye ifasha umubiri wacu kugira intege no kubasha kwirinda indwara zitandukanye, ni byiza kuwukoresha rero kugira ngo umubiri uhorane imbaraga n’imbaduko.

2. Urinda indwara y’agahinda gasaze

Igikukuru ifasha mu ikorwa ry’imisemburo ibiri ikomeye itera ibyishimo ariyo sérotonine na mélatonine. Igihe wumva ufite umunaniro (stress) fata ikirahure cy’amazi avanze na gikukuru biragufasha mu ikorwa ryihuse ry’iyo misemburo bityo wirinde agahinda.

3. Ifasha urwungano rw’amaraso

Gikukuru kubera imyunyungugu myinshi iyirimo ifasha mu gusukura no kwagura inzira y’amaraso mu mubiri, ari byo bituma ukwiye kujya uwurya nibuze buri munsi kugira ngo wirinde indwara za hato na hato nk’imitsi na Rubagimbande.

4. Ifasha mu kugabanya umubyibuho ukabije

Gikukuru ni ikiribwa gisharira bityo gifasha igifu mu kwihutisha igogora no gushwanyaguza ibinure bibi. Uko gushongesha ibinure bibi bifasha umubiri kwisubira no kugira ibiro bikwiye.

5. Igabanya ubukana bw’indwara z’ubuhumekero

Kubera imyunyungugu iyigize ifasha umubiri mu kwirinda no gusana vuba umubiri, Igikukuru ni ingenzi cyane ku murwayi wa Asthma mu gihe ari muri crise anyunguta uyu munyu bikamufasha nkaho akoresheje ya pompe isanzwe.

6. Irinda imvune

Ubwinshi bw’Imyunyugugu iri muri uyu munyu ni ingenzi cyane ku gukomeza amagufa no gusana ayavunitse agakira vuba, bityo mu gihe ubabara mu ngingo fata kuri uyu munyu biragufasha vuba kugabanya ububare.

7. Irinda gufatwa n’imbwa

Kubera ko ikungahaye kuri Potassium kandi imikaya yacu ikaba ikenera cyane iyo myunyungugu kugira ngo ikore neza, gufata Gikukuru ni ngenzi cyane kuko bituma tubona iyo Potassium ku bwinshi kuruta kurya imineke myinshi n’ibindi biribwa tuyishakamo.

8. Irinda indwara ya Diabete

Ku barwayi ba Diabete, ikiyiko kimwe cya Gikukuru ni ingirakamaro kuko bigufasha kugabanya isukari mu maraso. Ni byiza rwose kurekeraho gukoresha umunyu usazwe wo guteka ubundi ugahitamo gukoresha gikukuru kuko ikungahaye kuri Insuline y’umwimerere.

9. Umuti w’ubwiza

Gikukuru yica udukoko twangiza uruhu, ubundi ikaba ikungahaye ku myungugu irinda uruhu , ntakindi bisaba uretse kuwisigaho ugafata, Dore uko bikorwa : Fata 300gr z’igikukuru ushyiremo 10cl z’amavuta ya elayo uvange, ubundi wisige umubiri wose. Cyangwa 300gr z’igikukuru ukavanga na yaourt y’umwimerere ubundi wisige umubiri wose,Ibyo bizagufasha kugira uruhu rwiza runoze kandi ruhehereye ndetse bikurinde kuzana iminkanyari.

10. Urwanya uburozi

Kubera imyunyungugu yiganje muri Gikukuru, kuwukoresha bifasha umubiri wacu kwirukana uburozi mu mubiri no gufasha gusukura utunyangingo twacu.

Src:www.santeplusmage.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayipfukamiye divine4 months ago
    Noe ushobora nokuwusinga abana canke nikumuntu ukuze gusa
  • Kayinamura pierre claver2 months ago
    Byababyiza mugaragaje n'ibipimo by'uyu munyu (umuntu arya ungana gute).thanks





Inyarwanda BACKGROUND