RFL
Kigali

Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 agiye gukora ubukwe na Putin Kabalu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2020 9:13
1


Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, agiye gukora bukwe n’umunyemari Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko Uwase Vanessa na Putin Kabalu bazakora ubukwe muri Mutarama 2021. Bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Paul Kagame yongeye gufata icyemezo cyo gusubika imihango y’ubukwe.

Amakuru aravuga ko Putin Kabalu agera mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka kugira ngo aganire n’umukunzi we uko ubukwe bwabo buzagenda n’igihe bazabukorera.

Uwahaye amakuru INYARWADA yagize ati “Ubukwe buteganyijwe kuba muri Mutarama 2021. Bushobora kuba muri Mutarama cyangwa bukigizwa imbere, hashingiwe ku mabwiriza y'inzego z'ubuzima agamije kwirinda Covid-19."

Aba bombi bagiye gukora ubukwe nyuma y’uko umubano wabo ujemo igihu muri Nzeri 2020. Vanessa yahisemo gusanga umukunzi we muri Tanzania biyungirayo.

Byagaragajwe n’umunezero udasanzwe bari gusangirira ku mazi magari mu gihugu cya Tanzania, aho uyu mukobwa yamaze iminsi irenga ne nyuma. Mu rugendo yerekeza mu Mujyi wa Dar es Salaam, Vanessa yifashishije indege ya RwandAir WB 442. Avuga ko wari umunsi w’umunezero kuri we, kuko yari agiye kongera guhura n’umukunzi we ‘nari nkumbuye’.

Urukundo rwa Vanessa na Putin rwigaragaraje ku wa 14 Nzeri 2019, ubwo Miss Uwase Vanesa yatangazaga ko yambitswe impeta y’urukundo na Putin Kabalu bagiye kumara umwaka urenga mu munyenga w’urukundo.

Igisobanuro cy’iyi mpeta ni uko uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yemeye kuzaba umugore w’uyu muherwe.

Urukundo rwabo bakunze kurugaragaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bari kurya iraha ahantu hatandukanye harimo i Goma, mu mujyi wa Kigali no ku kiyaga cya Muhazi mu ntara y’Uburasirazuba.

Vanessa yambitswe yari amaze igihe kinini atagaragaza umusore uri kumufata neza nyuma y’aho atandukaniye na Olivis uririmba mu itsinda rya Active, bakandagazanya kugeza no ku byo bakoreye mu mashuka.

Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 agiye gukora ubukwe n'umunyemari Putin Kabalu

Tariki 14 Nzeri 2019, ni bwo Putin yambitse impeta y'urukundo Uwase Raissa Vanessa-Aha bari mu birori by'isabukuru y'uyu mukobwa

Muri Nzeri 2020, Vanessa na Putin bavuzwe cyane mu itangazamakuru bicyekwa ko batandukanye ariko bacoce ibibazo bari bafitanye

Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 ari kwitegura ubukwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ihakizimana emanwerii3 years ago
    ibyo bakoze nibyo kovid 19 irakaze pe





Inyarwanda BACKGROUND