Ariana Grande-Butera yambitswe impeta y’urukundo n’umusore wa kabiri

Imyidagaduro - 20/12/2020 10:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Ariana Grande-Butera yambitswe impeta y’urukundo n’umusore wa kabiri

Umuhanzikazi Ariana Grande-Butera w’imyaka 27 y’amavuko yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Dalton Gomez bamaze amezi 11 bakundana.

Uyu mukobwa ukora injyana ya Pop Star yanditse kuri konti ye ya instagram kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020, avuga ko yambitswe impeta imuteguza kurushinga, arenzaho ko “Ni ubuziraherezo."

Ariana yagaragaje impeta ikoze muri zahabu yambitswe n’umukunzi we, ayiherekeresha amagambo y’urukundo ashimangira urugendo rushya atangiye n’umukunzi we Dalton Gomez.

Dail Mail yanditse ko urukundo rwa Ariana Grande n’umukunzi we rwitamuruye kuva muri Mutarama 2020. Iki kinyamakuru kivuga ko abarimo Hailey Bieber, umunyamideli Kim Kardashian, Scooter Braun wabaye umujyanama we igihe kinini n’abandi bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya atangiye n’umukunzi we.

Scooter Braun we yagize ati “Dalton uri umugabo w’umunyamahirwe. Ariana Grande turagukunda, kandi twishimiye intambwe wateye ". Uyu muhanzikazi ntiyakunze kugaragaza Dalton nk’umukunzi we, ahubwo yavugaga ko ari inshuti ye ya hafi n’icyuzuzo cy’ubuzima bw’iminsi acamo.

Dail Mail ivuga ko inkuru z’urukundo kuri Ariana zakajije umurego mu mwaka wa 2018, ubwo byatangazwaga ko yatandukanye na Pete Davison bari bamaranye amezi atanu yaranamwambitse impeta y’urukundo. Uyu muhanzikazi yakundanye na Pete Davison hashize igihe avuye mu rukundo n’umuraperi Mac Miller witabye Imana muri Nzeri 2018. 

Uyu mukobwa avuka kuri Edward Butera na Joan Grande. Yavukiye mu Mujyi wa Boca Raton muri Leta Florida. Ndetse ku mazina ye hiyongeraho ‘Butera’. 

Iri zina ryandikwa kimwe n'iry’Abanyarwanda, ariko ntibisomwa kimwe ndetse n'ubusobanuro si bumwe. Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko ibisekuru by’uyu mukobwa nta sano bifitanye n’abo mu Rwanda no muri Afurika nziza. We afite amaraso y’Abataliyani bo mu bwoko bwa Sicily na Abruzzese.

Ariana Grande yabaye mu rukundo n’abasore batandukanye bazwi. Mu 2008-2011 yacuditse byihariye na Grahm Phillips baratandukana, akundana na Jai Brooks ubarizwa mu itsinda The Janoskians ryo muri Australia ariko nawe baza gutandukana.

Nyuma, uyu mukobwa yabaye mu rukundo n’abarimo umuhanzi w’Umwongereza Nathan Skyes ndetse na Big Sean bakundanye mu mwaka wa 2013 ariko baza gutandukana.

Ariana Grande-Butera ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yujuje imyaka 27 y’amavuko, dore ko yavutse ku wa 26 Kamena 1993.

Yatangiye umuziki afite imyaka 15 y’amavuko mu 2008. Azwi muri flime zirimo Victorious, Sam&Cat n’izindi. Ndetse ari mu maboko ya Label yitwa Republic. Azwi mu ndirimbo nyinshi zirimo ‘Bang Bang’, ‘7 rings’ n’izindi.


Ariana Grande yatangaje ko yambitswe impeta y'urukundo n'umusore witwa Dalton Gomez

Ariana na Gomez wamwambitse impeta imuteguza kubana bamaze amezi 11 bakundana byeruye

Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko Ariana na Gomez bakunze kugaragara bari kumwe, kandi ko bafite inshuti nyinshi basangiye

Ariana Grande yakanyujijeho mu rukundo n'umuraperi Big Sean

Uyu mukobwa kandi yakundanye na Jai Brooks


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...