RFL
Kigali

Tuma Basa n’umugore we bibarutse imfura yise rimwe mu mazina ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2020 20:02
1


Umunyarwanda Tuma Basa uri mu buyobozi bukuru bw’urubuga rwa YouTube, we n’umukunzi we Abaynesh Jembere bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura yabo y’umuhungu yabonye izuba kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020.



Tumaine Basaninyenzi [Tuma Basa] uri mu banyarwanda bakoze mu bigo bikomeye bicuruza umuziki birimo Youtube, yanditse kuri konti ye ya instagram ku mugoroba w’iki Cyumweru avuga ko we n’umugore bibarutse umuhungu bise ‘Ermias Nile Basaninyenzi’.

Tuma Basa yavuze ko umwana we n’umugore we bamaze neza. Yagize ati “Nguyu Ermias Nile Basaninyenzi. Yavukanye ibiro 3.8 (8 Ibs 6 Oz). Areshya na sentimetero 50.8 (1 foot 8"). Umubyeyi n’umwana bameze neza".

Muri Kanama 2020, ni bwo Tuma Basa yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko umugore we akuriwe. Ndetse mu bihe bitandukanye yagiye asohora amafoto abigaragaza.

Imyaka ibiri n’amezi 11 arashize Tuma Basa ari mu munyenda w’urukundo na Abaynesh Jembere ufite inkomoka muri Ethiopia. Bombi batangiye urugendo rushya nk’umugabo n’umugore, ku wa Gatatu tariki 01 Mutarama 2020.

Icyo gihe, Tuma Basa yanditse kuri konti ya instagram anashyira amafoto y’ubukwe bwe na Abaynesh amenyesha ko ari umugabo ugaragiwe. Tariki 21 Nyakanga 2019 ni bwo Tuma Basa yasabye anakwa umukunzi mu muhango wabaye mu misango ya Kinyarwanda.

Ibi birori byari byahuruje ibyamamare bitandukanye birimo Seyi Shey wo muri Nigeria n’abayobozi ba YouTube byabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena. Abahanzi barimo Jules Sentore, itorero Inganzo mu Nganji na Clarisse Karasira ni bo basusurukije abari babwitabiriye

Basaninyezi Tumaine uzwi nka Tuma Basa ni umunyarwanda wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye no guteza imbere abahanzi, kuri ubu ni we ukuriye ishami rya Urban Music ku rubuga rwa Youtube.

Ku wa 31 Ukwakira 2019 we n’umukunzi we Abaynesh Jembere, bizihije isabukuru y’imyaka ibiri bamaze buri umwe yeguriye undi umutima we, bagakundana bizira imbereka.

Abaynesh Jembere abinyujije kuri Instagram yagize ati “Imyaka ibiri ishize nk’uyu munsi twasangiye amafunguro y’umugoroba turi mu mujyi wa Harlem ubuzima bwacu burahinduka, nyuma y’umwaka twiyemeje kubana harabura iminsi 60 gusa ngo dusezerane kubana iteka ryose".

Mbere y’uko Tuma Basa ajya gukorera muri YouTube, yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV na REVOLT ya P. Diddy. Umugore we ni umucuruzi ukomeye afite uruganda rukora indorerwamo rwamwitiriwe.

Ermias Nile Basaninyenzi, imfura ya Tuma Basa n'umugore we Abaynesh Jembere wo muri Ethiopia

Abaynesh Jembere ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka imfura ye na Tuma Basa

Tuma Basa yagaragaje umunezero ku mwana we yise 'Basaninyenzi'; rimwe mu mazina ye

Ku wa 21 Nyakanga 2019, ni bwo Tuma Basa yasabye anakwa umukunzi we mu birori byari binogeye ijisho

Muri Kanama 2020, ni bwo Tuma Basa yagaragaje ko umugore we akuriwe

Tuma Basa n'umugore we bahuje imiryango, inshuti n'abavandimwe none baguye umuryango

Ubukwe bwa Tuma Basa n'umugore we bwabereye muri Ethiopia muri Mutarama 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nadia uwimana3 years ago
    Imana ibashyigikire cyane nange kugiti cyangwa ndabashyigikiye!mutunge mutunganirwe ibajet ibyo mwifuza byose.amen





Inyarwanda BACKGROUND