RFL
Kigali

Mbaye mbatumiye ahubwo: Gaby Kamanzi yavuze ku bukwe bwe butegerejwe n'abatari bacye-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/12/2020 13:30
0


Gaby Irene Kamanzi umuhanzikazi ukunzwe bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ku bukwe bwe butegerejwe n'abatari bacye ukurikije uburyo abafana n'itangazamakuru bahora bamubaza iki kibazo. Yavuze ko Imana akorera itazamukoza isoni asoza atumira abantu mu bukwe bwe.



Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo 'Amahoro' n'izindi, yatangaje ibi mu kiganiro 'Amahumbezi' cya Radio Rwanda cyabaye mu mpera z'iki cyumweru twasoje, akaba yari yitabiriye iki kiganiro mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yitwa 'Emmanuel'. Abajijwe ku bijyanye n'ubukwe bwe, yavuze ko ari ikintu akeneye kandi yifuza, ati "Ni ibintu nanjye nifuza, ni ibintu nkeneye, ubukwe ni ikintu cyiza, kubaka urugo, hari imyaka ugeramo ukumva wifuje kubaka urugo, ni ibintu nifuza".

Icyakora uyu muhanzikazi ufatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi b'abahanga mu muziki wa Gospel yatangaje ko bitamugwa neza iyo abantu bakomeje kumubaza cyane ku bukwe bwe. Icyo gihe icyo akora ni ugusenga Imana, ikamuha gutuza no gutegereza igihe cyayo kuko ahamya ko idashobora kumukoza isoni. Ati "Iyo abantu bakomeje kubimbaza cyane, hari ukuntu binteramo nanjye ikibazo, ariko akenshi iyo mbona byandenze ndasenga nkatuza kandi Imana ikambwira ko ibizi nanjye nkatuza muri njye".

Indi nkuru wasoma: Gaby Kamanzi yatangije 'Vocal Coaching' mu gutoza abantu ku buntu kuririmba neza mu majwi azira amakaraza-VIDEO

Gaby Kamanzi yatangaje ko ubukwe ari umushinga w'Imana, akaba ariyo mpamvu abantu baba bakwiriye kwitonda, bakayoborwa n'Imana muri uyu mushinga, ntihabeho guhitamo nabi. Ati "Umugabo cyangwa umugore si umuntu uzana gutyo ugahita uvuga uti wee ngwino tubane, ni ibintu bisaba kwitonda kuko ni benshi bagiye bahitamo nabi, ni benshi bagiye bibeshya, ni benshi bihuse, ni benshi bacitswe nanone, ariko njyewe ndabizi si uko, njyewe ntegereje uwanjye".

Ati "Kubera ko ari ikintu nkeneye ariko nkaba nizeye Imana cyane kuko nzi neza ko ubukwe atari ikintu cyakozwe n'umuntu, ubukwe ni gahunda y'Imana, niba ari gahunda y'Imana ijyamo ijana ku ijana kandi icyifuzo cya mbere cyo kubona ubukwe cyangwa se cyo gushinga ubukwe yari umushinga w'Imana, ikintu iyo ari icy'Imana ukirekera Imana, igihe cy'Imana kizagera mbikore".


Gaby Kamanzi yavuze ku bukwe bwe anabutumiramo abantu

Gaby Kamanzi yavuze ibanga akoresha kugira ngo abashe gutuza, ati "Ikintu gituma ntuza ni ukumenya ko Imana nsenga ari Imana yo kwizerwa kandi ko idashobora kunkoza isoni; Abaroma 10: 11 'Umwizeye wese ntazakorwa n'isoni', ubwo rero uwo nizeye kabisa ntazankoza isoni, ndabizi neza ko ubukwe bwanjye buzaba kandi buzaba ari bwiza cyaneee, ni ukuri mwese mbaye mbatumiye ahubwo, Covid-19 nivaho". Yabajijwe niba kuri ubu afite umukunzi, asubiza aseka ati "Ntawuhari".

KANDA HANO UREBE GABY IRENE KAMANZI AVUGA KU BUKWE BWE

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda.com, Gaby Kamanzi yavuze ko yatangiye gukunda umuziki afite imyaka 8 y'amavuko aho yahoraga areba Televiziyo, agahita afata mu mutwe indirimbo yabaga yarebye. Yakomeje gukunda umuziki kugeza ubwo atangiye guhimba indirimbo ze bwite. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo izamenyekanye by'ikirenga nka 'Amahoro' yamukinguriye umuryango w'ubwamamare, 'Wowe', 'Ungirira neza', 'Neema ya Goligota', 'Arankunda', n'izindi nyinshi.

Amaze gutwara ibihembo bitandukanye kandi bikomeye birimo Salax Award, Groove Awards, Sifa Reward, n'ibindi. Amaze gutumirwa hirya no hino ku Isi, yaba muri Afrika, i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo atekereje uburyo Imana yamugiriye neza ikamuha impano yo kuririmba ndetse iyo mpano ikaba imaze guhembura benshi, Gaby Kamanzi abishimira Imana mu buryo bukomeye, ati "Ndashima Imana ko ariyo yampaye iyi mpano. Kandi ikaba yarampamagaye, ikanabana nanjye kuva igihe natangiriye kuririmba, ndayishimira ubuntu bwayo".

Aherutse gutangiza igikorwa cyo gufasha abantu mu bijyanye n'imiririmbire mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu iterambere rya muzika. Ati "Nayitekereje, mbere na mbere kubera ko ari Passion yanjye, nkunda Music cyane nkanakunda kuririmba cyane; ikindi, ni uko ari ibintu byari bindimo kuva cyera, aho nsengera Restoration Church/ Kimisagara, nkaba ndirimba muri Shekinah Worship Team, mpora nisanga ndi kugira inama abaririmbyi, nkisanga ndi gukosora amajwi, nkanabasha kumenya icyo buri muririmbyi akeneye gukora kugira ngo aririmbe neza kurushaho".

Gaby Kamanzi wanze kwihererana ubuhanga azwiho mu kuririmba, gufasha abantu mu bijyanye n'imiririmbire, uyu muhanzikazi ari kubikora yifashishije urubuga rwa Youtube kuri shene ye yitwa 'Gaby Kamanzi'. Isomo rya mbere yanyujijeho, ryashyizwe kuri iyi shene kuwa 19/11/2020. Rifife umutwe w'amagambo ugira uti "Vocal Coaching EP1: Wifuza kuririmba neza kurushaho? Uko wabigenza ukaririmba neza?" Birebe hano". Ni gahunda ubona yakiriwe neza n'abatari bacye bamushimira byimazeyo igitekerezo cye cyiza banamusaba gukomereza aho.


Gaby Kamanzi yanze kwihererana ubuhanga azwiho atangiza igikorwa cyo gufasha abantu mu bijyanye n'imiririmbire

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'EMMANUEL' YA GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND