Ntawamusimbura! Umukobwa witwa Mehfira uzwi nka Mimi ukomoka muri Ethiopia yandikanye ibinezeza agaragaza ishimwe rikomeye afite ku mutima we, ni nyuma y’uko umuhanzi Meddy amuhisemo akamwambika impeta y’urukundo amuteguza kubana akaramata bakazatandukanwa n’urupfu.
Tariki 18 Ukuboza 2020 izahora mu ntekerezo z’umukobwa witwa Mimi ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’ ya Meddy. Ni itariki yizihijeho isabukuru y’amavuko mu birori yateguriwe n’umukunzi we anambikwa impeta ya Zahabu n’umukunzi we bamaze imyaka irenga itatu bakundana.
Meddy yari yabanje guca amarenga! Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu yandikiye Mimi amubwira ko aza kumwitaho uko ashoboye. Inshuti z’uyu muhanzi zari zamenyeshejwe ko Meddy aza gutungura Mimi akamwambika impeta y’agaciro kanini.
Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, Mimi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko yabuze aho ahera ngo agaragaze akari ku mutima we, nyuma yo gukorerwa igikorwa kidasanzwe mu buzima bwe.
Uyu mukobwa w’inzobe icyeye yabwiye Meddy ko arenze buri kimwe cyose umuntu yakenera ku mugabo. Ko atigeze na rimwe agira inzozi zo kugira umugabo ufite urukundo, unyitaho, w’umwizerwa, ‘urenze wowe’.
Yabwiye kandi Meddy ko “Ndi umunyamugisha kuba uri uwanjye ubuziraherezo. Uri Impano itangaje Imana yampaye.” Mimi yavuze ko umutima we wuzuye ibyishimo kuko umunsi we Meddy yawugize uw’agahebuzo [Umunsi yizihijeho isabukuru y’amavuko]. Ati “Nzahora ngushimira.”
Uyu mukobwa yashimye buri wese wabifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’urukundo rwabo. Ati “Mwakoze mwese ku bw’ubutumwa bwiza n’urukundo mwangaragarije ku munsi wanjye.”
Ni mu gihe Meddy yanditse abwira Mimi ko ari mwiza imbere n’inyuma, kandi ko yishimiye kuba yamwereye kumubera umufasha mu minsi asigaje ku Isi.
Meddy yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y’urukundo Mimi, ku munsi uyu mukobwa yizihizaho isabukuru y’amavuko, hari kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020.
Uyu muhanzi wambikiye impeta y’urukundo Mimi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimagije uyu mukobwa avuga ko ari mwiza imbere kandi ko yishimiye kuba uyu munsi ari uwo bagiye kurushinga byemewe n’amategeko.
Ati “Uri mwiza imbere n’inyuma. Uyu munsi nabaye umunyamugisha ku kwita uwo tugiye kurushinga. Ndagukunda mukunzi wanjye Mimi. Yavuze ‘Yego’.”
Inkuru bifitanye isano: Meddy yateye ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we
-Nabaye umunyamugisha kukwita uwo tugiye kurushinga: Meddy kuri Mimi yambitse impeta
Mimi yabwiye Meddy ko ari 'impano itangaje Imana yamuhaye mu buzima bwe'
Uyu mukobwa yavuze ko atigeze agira inzozi zo kuzakundwa n'umusore uzi igisobanuro cy'urukundo rwa nyarwo
Ibyishimo bisendereye kuri Mimi wambitswe impeta ikoze muri Zahabu n'umukunzi we Meddy
Mimi yashimye Meddy ku bwo kumutungura ku isabukuru ye y'amavuko, avuga ko yemeye gutangirana nawe urugendo rushya rw'urukundo
Meddy hamwe n'umukunzi we Mimi
REBA 'NTAWAMUSIMBURA' INDIRIMBO YA MEDDY IGARAGARAMO MIMI
TANGA IGITECYEREZO