RFL
Kigali

Nabaye umunyamugisha kukwita uwo tugiye kurushinga: Meddy kuri Mimi yambitse impeta y’urukundo - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2020 15:38
0


Ngabo Medard Jorbert wamenyekanye ku izina rya Meddy mu muziki, yabwiye umukunzi we Mehfira [Mimi] wo muri Ethiophia yambitse impeta, ko ari mwiza imbere n’inyuma, kandi ko yishimiye kuba yamwemereye kumubera umufasha mu minsi asigaje ku Isi.



Yabitangaje kuri konti ye ya Instagram ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, nyuma yo gukora umuhango ukomeye mu buzima bwe wo kwambika impeta umukunzi we Mimi bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo. 

Meddy yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y’urukundo Mimi, ku munsi uyu mukobwa yizihizaho isabukuru y’amavuko, hari kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020.

Uyu muhanzi wambikiye impeta y’urukundo Mimi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimagije uyu mukobwa avuga ko ari mwiza imbere n'inyuma kandi ko uyu munsi yishimiye kumwita uwo bagiye kurushinga byemewe n’amategeko.

Ati “Uri mwiza imbere n’inyuma. Uyu munsi nabaye umunyamugisha kukwita uwo tugiye kurushinga. Ndagukunda mukunzi wanjye Mimi. Yavuze ‘Yego’.”

Nta kintu Mimi aratangaza kuva Meddy yamwambika impeta. Gusa ku rubuga rwe rwa Instagrama ahajya inkuru akomeje gukora ‘share’ y’amafoto abantu bifashishije bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’ubuzima yatangiranye na Meddy.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu, Meddy yari yanditse kuri konti ye ya instagram abwira Mimi ko ari buze kumwitaho uko ashoboye. Meddy yambitse impeta umukunzi we ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko, dore ko uyu mukobwa ayizihiza ku wa 19 Ukuboza 2020.

Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo “Ntawamusimbura” . Iyi ndirimbo “Ntawamusimbura” mu gihe cy’imyaka ibiri imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.  

Ku wa 24 Ukuboza 2018 Meddy yageze mu Rwanda ari kumwe na Mimi yitabiriye igitaramo cya East African Party 2019. Meddy yanamwerekanye mu muryango we, kuri Noheli.

Mbere y’uko yemeza ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, mu biganiro bitandukanye yagiranaga n’itangazamakuru Meddy yavugaga ko ari mu rukundo n’umukobwa udakomoka mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 yari yabwiye KT ko afite umukobwa ari gutereta.  Ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda”.

Yavugaga ko mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza n’ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda.

Ati “Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyekanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.”

Umuhanzi Meddy yabwiye umukunzi we Mimi ko ari mwiza imbere n'inyuma


Meddy wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Inkoramutima' yavuze ko umukunzi we yamubwiye 'Yego'


Meddy yavuze ko ari umunyamugisha kuba agiye kubana na Mimi wemeye kumubera umufasha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND