RFL
Kigali

Lionel Messi yongeye guca agahigo! Yegukanye ikindi gihembo gikomeye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/12/2020 12:30
1


Rutahizamu w'umunya-Argentina ukinira ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi yongeye guca agahigo yegukana igihembo gikomeye, kitajyanye n'ibyo yakoze mu kibuga gusa, ahubwo no hanze y'ikibuga agaragara neza muri rubanda.



Nubwo ategukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza wahize abandi ku Isi mu 2020, Messi yatsindiye igihembo cy'umukinnyi waharaniye Amahoro ku Isi mu 2020 'Champion for Peace 2020'.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020, nibwo uyu kapiteni wa FC Barcelona yahawe igihembo cy'umukinnyi wafashije abaturage hanze y'ikibuga mu 2020.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Messi yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati"Mu byukuri, nishimiye kuba ibikorwa byanjye byarakurikiranwe, nkaba ntsindiye igihembo cy'Amahoro 2020".

"Reka nshimire cyane urwego rushinzwe amahoro na siporo kuba banzirikany".

Ntabwo uyu mwaka wagenze neza mu kibuga kuri Messi, ugereranyije n'indi myaka yatambutse, dore ko n'ikipe ye itatwaye shampiyona cyangwa Champions League. Gusa akaba yaragaragaye mu bakinnyi batatu bahataniye igihembo cya FIFA cyahawe umukinnyi wigaragaje kurusha abandi ku Isi mu 2020, cyegukanwe n'umunya-Pologne, Robert Lewandowski ukinira Bayern Munich.

Messi yahawe igihembo cy'umukinnyi waharaniye amahoro hanze y'ikibuga mu 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twizeriman jeabosc3 years ago
    Nibyiza kbx. Rew mes turamwemera kuko ajyira ikinyabupfura. Kbx.





Inyarwanda BACKGROUND