Bob Pro umaze kugaragaraza itandukaniro mu kuyungurura indirimbo avuga ko umuhanzi wese ufite gahunda yo guteranya bagenzi be abavuga nabi, adakwiriye kumwegera kuko yifuza gukorana n’abafite intumbero zireba kure. INYARWANDA yasuye uyu mugabo tugirana nawe ikiganiro kirambuye.
Emmanuel Bob wabonye izuba ku ya 13 Werurwe mu 1989 kuri ubu mu Rwanda biragoye ko izina Bob Pro wakumva indiirimbo 10 zigezweho hatarimo uruhare rwe haba kuba zarakozwe n’abanyeshuri be barimo Producer Element, MadeBeat n’abandi batandukanye ariko indirimbo zikenewe kuyurungururwa neza (mixing and mastering) kuri ubu ni we baziha akazirangiza.
INYARWANDA ubwo yaganiraga na Producer Element mu munsi ishize yasobanuye ko mu Rwanda uwo afata nka nimero ya mbere mu kurangiza indirimbo ari Bob Pro kandi koko indirimbo nyinshi zitoherejwe hanze ni we uzirangiza.
Bob Pro yavutse ku babyeyi b’abanyarwanda ariko bari bari muri
Uganda ari naho yize amashuri abanza, icyakora ntiyibuka ikigo yizeho. Ayisumbuye yayatangiriye muri Uganda mu gace kitwa Kansanga ariko ayakomereza
mu Rwanda. Kaminuza yayizeho gato hano mu Rwanda akomereza muri Belgique mu
bijyanye na Computer (Gestion informatique).
Inzozi zo
kuba umukinnyi rurangiranwa mu mupira w’amaguru ntiyazigezeho
Umwana
wese iyo akiri muto aba afite ibitekerezo byinshi bimurwaniramo by’ibyo yifuza
kuzakora no kuzaba mu gihe yaba mukuru. Hari n’abakura bazi neza ko ibyo
bibwira ariko bizagenda ariko bakisanga mu buzima batigeze barota ariko bwarabahiriye.
Ibi ni ko byagendekeye Bob Pro. Ati:”Nakuze ntera agapira nzi ko nzaba umukinnyi ariko nakundaga umuziki kuko iwacu bari abantu bo mu rusengero ari abanyamuziki”.
Yakomeje gushaka kugera ku ndoto ze ararwanya agera n'ubwo yakinnye mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru hano mu Rwanda. Yibuka neza ko abakinnyi bamwe bakomeye bakinanye harimo Iranzi ukinira ikipe y’igihugu Amavubi n’abandi, uwo we ngo yanamurushaga gukina.
Abandi bakinanaga harimo Gahunzire Aristide ushinzwe ibikorwa bya The Mane. Bob Pro ngo ntiyatatira umupira kuko arawukunda cyane. Ati: ”Nubwo ndi producer ariko njya nyaruka nkagateraho gake gake”.
Urugendo rwe
rwo kumenya gutunganya indirimbo
Bob Pro
ubuhanga bwe asobanura ko abukomora ku muhanga ukomoka mu Bubiligi ariko ubu ukorera muri Canada. Yakuriye iruhande rwa John amwerekera byinshi ndetse
akajya amuha umwanya agakora zimwe mu ndirimbo z’amakolali ariko zikarangizwa na wa muhanga. Bivuze Bob pro yahawe amasomo y’igihe gito (Short Courses) ariko we
asobanura ko ayo masomo amurutira kujya mu ishuri akicara akiga.
Kubera ko Bob
Pro afite umuryango utuye muri Belgique, yajyaga ajyayo kenshi noneho aza guhura
na wa muhanga mu gutunganya indirimbo, ariko Bob iyo yabaga ari muri studio
yacurangaga indirimbo kuko yari afite ubuhanga mu gucuranga Piano. Ati: ”Yaramfashije
hari ishuri yigishagaho noneho aranyemerera niga amasomo yahatangaga ntanishyuye
ndabimushimira cyane ni nawe kitegererezo cyanjye”.
Wa mugabo
wabaye ikiraro cy’ubuzima bwa Bob Pro na we ubu akorera muri Otawa muri Canada
muri Universal studio aho arangiza indirimbo abandi baba bakoze.
Indirimbo Bob Pro yakoze bwa mbere
Ubwo yari muri ya studio ya mwarimu we, yakoze indirimbo y’abafulama ubwo ni bumwe mu bwoko bw’ababiligi ariko bo bari abagatorika. Yibuka neza ko indirimbo yakoze hano mu Rwanda ari “Udatsikira ya Jules Sentore”.
Icyo gihe nibwo yari atangiye urugendo rwe nk’umuntu utunganya indirimbo mu 2012. Nta bunararibonye yari afite ariko yakomeje gusubira ku ivomo kureba ko yakwihugura. Ati: ”Nkuko nakubwiye nanakorera hano ntabwo nari mfite experience najyaga njya muri Belgique kuko nari mfiteyo famille nkakomeza kwihugura”.
Ikiragano
cya Bob Pro cyakuyeho ibyari byarananiranye
Nta myaka 10 irashira mu Rwanda habonetse abatunganya indirimbo bashobora gukurura abahanzi b’ibyamamare hirya no hino ariko muri iyi minsi urungano (Generation) ya Bob pro, Made Beat, Element, Rush Beat (The Mane) n’abandi barimo Young P ukorera i Rubavu batangiye kureshya abahanzi ndetse banemera ubuhanga bwabo ku buryo Sauti Sol iva muri Kenya ikaza gushaka Bob Pro, Davido akagura injyana ya Young P yitwa Cover me, Element akaba ari gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Karere n’ahandi.
Bob yibuka neza ko muri za 2012 yajyaga abazwa kenshi impamvu
abahanzi bo mu Rwanda birukira i mahanga gushaka abatunganya indirimbo akabura
igisubizo. Ati: ”Jye biranshimisha iyo mbonye abahanzi bo hanze ari bo baza
mbona ari intambwe music yacu iri kugenda itera n'ubwo hakiri byinshi byo gukora
ariko ubona hari intambwe turi gutera”.
TANGA IGITECYEREZO