RFL
Kigali

Umuhanzi ufite ibitekerezo biciriritse simukunda-Bob Pro

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:19/12/2020 14:39
0


Bob Pro umaze kugaragaraza itandukaniro mu kuyungurura indirimbo avuga ko umuhanzi wese ufite gahunda yo guteranya bagenzi be abavuga nabi, adakwiriye kumwegera kuko yifuza gukorana n’abafite intumbero zireba kure. INYARWANDA yasuye uyu mugabo tugirana nawe ikiganiro kirambuye.



Emmanuel Bob wabonye izuba ku ya 13 Werurwe mu 1989 kuri ubu mu Rwanda biragoye ko izina Bob Pro wakumva indiirimbo 10 zigezweho hatarimo uruhare rwe haba kuba zarakozwe n’abanyeshuri be barimo Producer Element, MadeBeat n’abandi batandukanye ariko indirimbo zikenewe kuyurungururwa neza (mixing and mastering) kuri ubu ni we baziha akazirangiza. 

INYARWANDA ubwo yaganiraga na Producer Element mu munsi ishize yasobanuye ko mu Rwanda uwo afata nka nimero ya mbere mu kurangiza indirimbo ari Bob Pro kandi koko indirimbo nyinshi zitoherejwe hanze ni we uzirangiza. 

Bob Pro yavutse ku babyeyi b’abanyarwanda ariko bari bari muri Uganda ari naho yize amashuri abanza, icyakora ntiyibuka ikigo yizeho. Ayisumbuye yayatangiriye muri Uganda mu gace kitwa Kansanga ariko ayakomereza mu Rwanda. Kaminuza yayizeho gato hano mu Rwanda akomereza muri Belgique mu bijyanye na Computer (Gestion informatique).

Inzozi zo kuba umukinnyi rurangiranwa mu mupira w’amaguru ntiyazigezeho

Umwana wese iyo akiri muto aba afite ibitekerezo byinshi bimurwaniramo by’ibyo yifuza kuzakora no kuzaba mu gihe yaba mukuru. Hari n’abakura bazi neza ko ibyo bibwira ariko bizagenda ariko bakisanga mu buzima batigeze barota ariko bwarabahiriye.

Ibi ni ko byagendekeye Bob Pro. Ati:”Nakuze ntera agapira nzi ko nzaba umukinnyi ariko nakundaga umuziki kuko iwacu bari abantu bo mu rusengero ari abanyamuziki”. 

Yakomeje gushaka kugera ku ndoto ze ararwanya agera n'ubwo yakinnye mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru hano mu Rwanda. Yibuka neza ko abakinnyi bamwe bakomeye bakinanye harimo Iranzi ukinira ikipe y’igihugu Amavubi n’abandi, uwo we ngo yanamurushaga gukina. 

Abandi bakinanaga harimo Gahunzire Aristide ushinzwe ibikorwa bya The Mane. Bob Pro ngo ntiyatatira umupira kuko arawukunda cyane. Ati: ”Nubwo ndi producer ariko njya nyaruka nkagateraho gake gake”.

Urugendo rwe rwo kumenya gutunganya indirimbo


Bob Pro ubuhanga bwe asobanura ko abukomora ku muhanga ukomoka mu Bubiligi ariko ubu ukorera muri Canada. Yakuriye iruhande rwa John amwerekera byinshi ndetse akajya amuha umwanya agakora zimwe mu ndirimbo z’amakolali ariko zikarangizwa na wa muhanga. Bivuze Bob pro yahawe amasomo y’igihe gito (Short Courses) ariko we asobanura ko ayo masomo amurutira kujya mu ishuri akicara akiga.

Kubera ko Bob Pro afite umuryango utuye muri Belgique, yajyaga ajyayo kenshi noneho aza guhura na wa muhanga mu gutunganya indirimbo, ariko Bob iyo yabaga ari muri studio yacurangaga indirimbo kuko yari afite ubuhanga mu gucuranga Piano. Ati: ”Yaramfashije hari ishuri yigishagaho noneho aranyemerera niga amasomo yahatangaga ntanishyuye ndabimushimira cyane ni nawe kitegererezo cyanjye”.

Wa mugabo wabaye ikiraro cy’ubuzima bwa Bob Pro na we ubu akorera muri Otawa muri Canada muri Universal studio aho arangiza indirimbo abandi baba bakoze.

Indirimbo Bob Pro yakoze bwa mbere

Ubwo yari muri ya studio ya mwarimu we, yakoze indirimbo y’abafulama ubwo ni bumwe mu bwoko bw’ababiligi ariko bo bari abagatorika. Yibuka neza ko indirimbo yakoze hano mu Rwanda ari “Udatsikira ya Jules Sentore”. 

Icyo gihe nibwo yari atangiye urugendo rwe nk’umuntu utunganya indirimbo mu 2012. Nta bunararibonye yari afite ariko yakomeje gusubira ku ivomo kureba ko yakwihugura. Ati: ”Nkuko nakubwiye nanakorera hano ntabwo nari mfite experience najyaga njya muri Belgique kuko nari mfiteyo famille nkakomeza kwihugura”.

Ikiragano cya Bob Pro cyakuyeho ibyari byarananiranye

Nta myaka 10 irashira mu Rwanda habonetse abatunganya indirimbo bashobora gukurura abahanzi b’ibyamamare hirya no hino ariko muri iyi minsi urungano (Generation) ya Bob pro, Made Beat, Element, Rush Beat (The Mane) n’abandi barimo Young P ukorera i Rubavu batangiye kureshya abahanzi ndetse banemera ubuhanga bwabo ku buryo Sauti Sol iva muri Kenya ikaza gushaka Bob Pro, Davido akagura injyana ya Young P yitwa Cover me, Element akaba ari gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Karere n’ahandi. 

Bob yibuka neza ko muri za 2012 yajyaga abazwa kenshi impamvu abahanzi bo mu Rwanda birukira i mahanga gushaka abatunganya indirimbo akabura igisubizo. Ati: ”Jye biranshimisha iyo mbonye abahanzi bo hanze ari bo baza mbona ari intambwe music yacu iri kugenda itera n'ubwo hakiri byinshi byo gukora ariko ubona hari intambwe turi gutera”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND