Kigali

Meddy yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we ku isabukuru y'amavuko ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2020 8:47
0


Umuhanzi Ngabo Medard Jorbert uzwi nka Meddy yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we ukomoka muri Ethiopia witwa Mehfira uzwi nka Mimi amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.



Ni umunsi w’amateka kuri Meddy Mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine. Yambitse impeta y’urukundo umukunzi we, mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witabiriwe n’abarimo umuraperi K8 Kavuyo. 

Umuraperi K8 Kavuyo wasohoye amashusho ya Meddy atera ivi, yamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya yatangiye na Mimi. Uyu mukobwa wambitswe impeta aratungurwa biramurenga. Ndetse humvikanamo amajwi y’abantu bavuza akaruru k’ibyishimo.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu, Meddy yari yanditse kuri konti ye ya instagram abwira Mimi ko ari buze kumwitaho uko ashoboye. Meddy yambitse impeta umukunzi we ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko, dore ko uyu mukobwa ayizihiza ku wa 18 Ukuboza 2020.

Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo “Ntawamusimbura”. Iyi ndirimbo “Ntawamusimbura” mu gihe cy’imyaka ibiri imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.

Ku wa 24 Ukuboza 2018 Meddy yageze mu Rwanda ari kumwe na Mimi yitabiriye igitaramo cya East African Party 2019. Meddy yanamwerekanye mu muryango we, kuri Noheli.

Mbere y’uko yemeza ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, mu biganiro bitandukanye yagiranaga n’itangazamakuru Meddy yavugaga ko ari mu rukundo n’umukobwa udakomoka mu Rwanda.

Mu  2017 yari yabwiye KT ko afite umukobwa ari gutereta.  Ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda”.

Yavugaga ko mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza n’ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda.

Ati “Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyekanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.”

Meddy yateye ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we Mimi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, ni bwo Mimi yizihiza isabukuru y'amavuko ye

Urukundo rwa Mimi na Meddy rugeze aharyoshye! Batangiye urugendo rushya rw'urukundo

Meddy yateguje Mimi kurushinga nk'umugabo n'umugore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND